RFL
Kigali

Kwibuka23: Miss Rwanda Elsa arasaba urubyiruko kwigira ku mateka kuko utazi iyo ava ntamenya iyo ajya

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/04/2017 8:10
0


Miss Rwanda 2017, Iradukunda Elsa yatanze ubutumwa bw'ihumure ku banyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu butumwa bwe, yasabye abakiri urubyiruko by'umwihariko kwigira ku mateka kuko utazi iyo ava atamenya iyo ajya.



Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Miss Iradukunda Elsa w’imyaka 19 y’amavuko, uherutse kwambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda w’umwaka wa 2017, yasabye urubyiruko kwibuka barwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, bagashyigikira ibyiza abanyarwanda bagezeho.

Miss Iradukunda Elsa yunzemo ko urubyiruko rukwiye kwigira ku mateka. Yabasabye kandi guharanira ubumwe n’urukundo abanyarwanda bafite kuko ari yo soko yavomwemo imbaraga zakuye u Rwanda mu mwijima. Yagize ati:

Ubutumwa naha urubyiruko ni ukwibuka Jenoside barwanya ingengabitekerezo ya Jenoside bagashyigikira ibyiza twagezeho baharanira kwigira ku mateka kugira ngo bavanemo inyigisho kuko burya utazi iyo ava ntamenya iyo ajya kandi bakomeze guharanira ubumwe n’urukundo abanyarwanda dufite kuko ni yo soko twavomyemo imbaraga zo kuvana igihugu cyacu mu mwijima tukakijyana mu mucyo kandi ari naho tuzavana imbaraga zizakomeza guteza imbere igihugu cyacu.

Miss Rwanda Iradukunda Elsa

Miss Rwanda Iradukunda Elsa arasaba urubyiruko kwigira ku mateka

Miss Rwanda 2017

Miss Rwanda Iradukunda hamwe n'ibisonga bye bine






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND