Miss Bagwire Keza Joanah ni umukobwa umaze amezi make yujuje imyaka 20, ni umukobwa umaze kwamamara abikesha uburanga bwe, ndetse akaza no kugira amahirwe yo kugaragara mu irushanwa rya Miss Rwanda 2015 ari naho yamamariye izina riramenyekana. Inyarwanda.com tukaba twabakusanyirije amateka y’uyu mukobwa ukunzwe n’abatari bacye mu Rwanda.
Bagwire Kaneza Joannah mu bwana bwe
Bagwire Keza Joannah ni umukobwa w’imyaka 20, dore ko yavutse tariki 14 Mata 1996, avukira mu mujyi wa Kigali mu karere ka Gasabo umurenge wa Remera akagali ka Kinunga. Ni umwana w’imfura mu muryango w'iwabo, akaba umwe mu bana babiri iwabo bibarutse dore ko afite musaza we muto.
Iyo uganira na Bagwire Keza Joannah akubwira ko yakuze mu bwenge bwe akunda itangazamakuru ndetse yiyumvamo ko azaba umunyamakuru ukomeye, ikintu cyamuhoraga mu mutwe buri gihe cyane ko yari afite se wabo w’umunyamakuru kuri televiziyo Rwanda witwa Jean Marie Vianney Rurangwa wasomaga amakuru mu gifaransa.
Bagwire Keza Joannah akiri muto
Usibye uyu se wabo ariko uyu mukobwa yakundaga bitanyeganyezwa uburyo umunyamakuru Evelyne Umurerwa yavugaga amakuru, akumva yifuza kuzaba nk’uyu munyamakurukazi wakoreraga Televiziyo y'u Rwanda (TVR) mu ishami ry’amakuru. Uretse ariko uyu mwuga w'itangazamakuru Bagwire Keza Joannah yakundaga, iyo uganira nawe akubwira ko mu buzima bwe akiri umwana yumvaga atabaye umunyamakuru yaba umuganga cyane ko uyu mwuga yawukundaga cyane na none.
Amafoto yo mu buto bwa Bagwire Keza Joannah
Bagwire Keza Joannah ku ishuri…
Mu mwaka wa 2002 nibwo Bagwire Keza Joannah yari atangiye amashuri ye abanza, yayigiye Kicukiro ku kigo cya St Joseph. Nyuma y’imyaka itandatu y’amashuri abanza Bagwire Keza Joannah yahise atangira amashuri yisumbuye kuva 2008 kugeza 2011 yiga mu ishuri rya Mater Dei i Nyanza.
Kuva 2012 kugera mu mpera za 2014 uyu mukobwa atangira kwiga icyiciro cye cya kabiri cy’amashuri yisumbuye i Nyanza na none mu ishuri rya Saint Esprit, aha akaba yarahigaga MEG (Math,Economy & Geography), akaba ari naho yakuye impamyabumenyi imusoreza amashuri ye yisumbuye.
Joannah (hagati) ku ishuri
Iyo uganira n’uyu mukobwa akubwira ko ku ishuri yahahuriye n’ubuzima buhabanye cyane nubwo yabagamo mu rugo cyane ko kwiga uba ku ishuri no kuba wibera mu rugo ari ibintu bibiri bihabanye ndetse n’ubuzima bukaba buhabanye cyane.
Ubwo Inyarwanda.com yaganiraga n’uyu mukobwa yamubajije akantu kamwe yumva yibuka kamubayeho cyangwa yakoze afata nk’agakoryo, Bagwire Keza Joannah agira ati ”Umuntu aba yarakoze byinshi agahura na byinshi, gusa kamwe nibuka ni uko hari igihe nigeze gukwepa gusubiramo amasomo nijoro (etude ya nijoro) maze ubuyobozi buje kudufata aho twararaga nihisha mu ivarisi.Ako kantu iyo nkibutse ndiseka cyane.”
Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye Bagwire Keza Joannah yatangiye amashuri ye makuru aho ari kwiga mu ishuri rikuru rya Mount Kenya akaba ari kwiga mu ishami rya Information sciences mu mwaka wa kabiri.
Bagwire Keza Joannah mu marushanwa y’ubwiza…
Mu mwaka wa 2015 nibwo izina ry’uyu mukobwa ryagaragaye ku rutonde rw’abakobwa bahatanira ikamba ryo kuba Nyampinga w’u Rwanda, icyo gihe yiyandikishije ahagarariye intara y’amajyepfo. Bagwire Keza Joannah watambutse amajonjora yose, yaje kugera ku munsi wa nyuma w’iri rushanwa ntiyabasha kwegukana iri kamba, ahubwo atorerwa kuba nyampinga uhagarariye umuco mu Rwanda mu mwaka wa 2015.
Joannah mu marushanwa ya Miss Rwanda 2015
Kuba nyampinga w’umuco mu Rwanda byahesheje uyu mukobwa kujya guhatanira ikamba ryo kuba nyampinga w’umuco ku Isi mu irushanwa ryabereye muri Afurika y’epfo. Bagwire Keza Joannah yari ahanganye n’abandi bakobwa bari baturutse mu bihugu 40 byo ku Isi hose, icyo gihe uyu munyarwandakazi yahise yegukana umwanya wa kane ku isi bityo aba akomeje kwambikwa amakamba atyo.
Joannah yambikwa ikamba rya Miss Hertage
Nyuma y’iri rushanwa uyu mukobwa yaje kugirwa umwe muri ba Nyampinga bahagarariye umuco ku Isi, imwe mu nshingano yahawe nazo zigakomeza ikamba yari yarambitswe ku rwego rw’Isi.
Miss Bagwire Keza Joannah akomeje gukabya inzozi…
Si kenshi umuntu ku myaka 20 aba atangiye kubona ko ibyo yatekerezaga akiri umwana agiye kubigeraho, biba bigoye ariko iyo Imana iguciriye inzira ubigeraho. Nkuko twabibonye haruguru Keza Joannah yakuze yumva yifuza kuzaba umunyamakuru, ariko ku myaka 20 gusa uyu mukobwa yatangiye kwinjira neza muri uyu mwuga dore ko ari kwimenyereza uyu mwuga kuri Televiziyo Rwanda.
Mu kiganiro Bagwire Keza Joannah yagiranye na Inyarwanda.com yaduhamirije ko amaze iminsi atangiye kwimenyereza kuri televiziyo Rwanda, ibintu byamushimishije kuko nyuma y’igihe gito ashobora gukabya inzozi agahita aba umunyamakuru nkuko yahoze abifite mu nzozi ze kuva mu bwana bwe.
Miss Bagwire Keza Joannah mu buzima busanzwe …
Miss Bagwire keza Joannah mu buzima busanzwe ni umukobwa ukunda Imana, urangwa no kuba yisekera ahantu hose, wifuza mu buzima bwe kuzagira umuryango akawitaho ndetse akuzuza inshingano ze nk’umubyeyi. Uyu mukobwa ubusanzwe iyo muganiriye ukagira icyo umubaza mubyo akunda mu biribwa ahita agutangariza ko yikundira kurya umuceri cyangwa imyumbati ariko nanone agakunda kunywa amata bikabije.
Kimwe mu bintu byamubabaje bikomeye mu buzima bwe ni umwaka wa 2015 ubwo yaburaga abantu babiri b’inshuti ze magara bapfiriye hafi mu mezi abiri akurikiranye, ariko nanone akaba yarashimishijwe bikomeye n’igihe yabaga nyampinga w’umuco muri Miss Rwanda 2015.
Mu muziki: Kuri ubu akunda 'Ndagukunda ya King James'
Bagwire Keza Joannah ahamya ko ari umwe mu bantu bakunda umuziki w’abanyarwanda ndetse ukunda indirimbo nyinshi mu zisohoka ari nziza zikamunyura gusa ngo kugeza magingo aya uyu mukobwa akunda byimbitse indirimbo “Ndagukunda “ ya King James.
Miss Keza Joannah mu rukundo…
Bagwire Keza Joannah ku myaka 20 yahishuriye umunyamakuru wa Inyarwanda ko amaze kujya mu rukundo inshuro imwe mu buzima, yavuze ko yakunze bwa mbere yiga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, ubwo bukaba bwarabaye n'ubuheruka bwe mu rukundo ati”Nkunda bwa mbere nigaga mu wa kane w’amashuri yisumbuye, gusa kugeza ubu nta mukunzi mfite. Nakunze umuhungu umwe mu buzima.”
Uyu mukobwa abajijwe ibijyanye n’inkuru zagiye zandikwa zivuga ibijyanye n’urukundo rwe, yavuze ko byabaga ari ibihuha bidafite aho bishingiye, ati”Bambonanaga n’umuntu bakandika, nahura n’umuntu bakandika… mbega nta makuru afatika babaga bafite. Sibyo nta nubwo byigeze bibaho ibyanditswe byose barabeshyaga.”
Bagwire Keza Joannah abajijwe umuhungu yumva yakundana nawe ubungubu yagize ati ”Nakwishimira gukundana n’umuhungu byibuza twenda kureshya, ibyo kuba inzobe cyangwa igikara, iby’ubutunzi bwe rwose ntacyo byaba bivuze igihe cyose yaba afite urukundo nyarwo. Gusa nongere nkwibutse ko ubu atari byo bindaje ishinga kuko mfite imishinga myinshi ngomba kurangiza mu buzima.”
Bagwire Keza Joannah ntimwaganira ngo asoze adashimiye…
Miss Bagwire Keza Joannah iyo muganira asoza kenshi ashimira Imana ikimurinze ndetse ikanamuyobora mu buzima bwe bwa buri munsi, byongeye uyu mukobwa ashimira ababyeyi be, inshuti n’abavandimwe be badasiba kumuba hafi mu bikorwa bye bya buri munsi. Gusa by’umwihariko Bagwire Keza Joannah ashimira Perezida w’u Rwanda Paul Kagame uburyo amaze gufasha u Rwanda n’abanyarwanda gutera imbere mu buryo bwihuse. Iterambere n’umutekano ni bimwe mu byo uyu mukobwa ashimira nyakubahwa Perezida Kagame.
TANGA IGITECYEREZO