RFL
Kigali

Ku nshuro ya 6 hagiye kongera kubaho amarushanwa y’abasizi

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:27/01/2017 12:28
0


Ni amarushanwa ategurwa na Transipoesis abaho buri mezi atatu ku mugoroba wo ku wa gatandatu nyuma w’umuganda rusange. Nyuma yuko yari yabaye ku wa 29 Ukwakira 2016 kuri uyu wa gatandatu taliki ya 28 Mutarama 2017 biteganyijwe ko aya marushanwa yongera kubaho hakanahembwa abazayatsinda.



Ni amarushanwa ategurwa na Kigali vibrate with poetry akaba yaratangiye mu mwaka wa 2014 atangizwa na Andrea Grieder afatanyije na Kayitare Mustapha. Aya marushanwa abaho hagamijwe guteza imbere impano y’ubusizi mu Rwanda no gukomeza kubukundisha abakiri bato ndetse no guhishura abafite iyi mpano barushaho kubatinyura cyane ko aya marushanwa abera mu ruhame.

Biteganyijwe ko aya marushanwa azaba kuri uyu wa gatandatu tariki ya 28 Mutarama 2017 akaba azabera  mu Kiyovu ahazwi nka The office neo coffee  guhera ku isaha ya Saa kumi n'ebyiri n'igice (18h30’) aho kwinjira ari ubuntu

Twasoza tubibutsa ko hahembwa batatu ba mbere mu bahatana aho bahembwa ishusho ya Nyirarumaga n’ibindi bihembo bitandukanye byiyongeraho gukorera igisigo mu mashusho no mu majwi ku wabaye uwa mbere muri aya marushanwa.

Uhagaze ni Andrea Griede utegura aya marushanwa n'akanama nkemurampaka karimo Umusizi Jean de Dieu na John Kwezi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND