Guhabwa ibihembo by’amafaranga, imodoka yo kugendamo no guterwa inkunga kw’imishinga itandukanye, ni bimwe mu bihembo bigenerwa abakobwa batsindira kwambikwa ikamba rya Miss Rwanda. Nyamara nk’uko bimaze kugaragara, kujya kwiga no kuba mu mahanga nabyo bisa nk’igihembo cya Miss Rwanda.
Guhera kuri Uwera Dalila wabaye Miss Rwanda mu mwaka w’1994, kugeza kuri Kundwa Doriane wabaye Miss Rwanda mu mwaka wa 2015, nta mukobwa n’umwe utaragize amahirwe yo kujya hanze mu bihugu by’i Burayi cyangwa Amerika, kandi bose ninayo merekezo yo gukomeza amashuri yabo mu bigo byiza byo mu mahanga, kandi ibi byose babigeraho nyuma yo kwambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda.
Miss Uwera Dalila wabimburiye abandi kwambikwa iri kamba, amaze igihe aba mu Bubiligi
Miss Uwera Dalila wabaye Miss Rwanda wa mbere mu mateka mu mwaka w’1994, ubu ni umugore w’umubigili witwa Dirk ndetse yanamaze kubona ubwenegihugu bw’iki gihugu, nyuma yo kuba yarabashije kuhagera mu myaka yashize. Miss Bahati Grace wabaye Miss Rwanda 2009, ubu we yibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho anakora akazi k’ubuganga nyuma yo kuharangiriza amasomo ye ya Kaminuza. Uwamukurikiye ni Miss Kayibanda Aurore wabaye Miss Rwanda 2012, ubu we akaba yibera mu gihugu cya Turkey ari naho akurikirana amasomo ye.
Miss Bahati Grace amaze igihe muri Amerika, aho yarangije amasomo agahita anatangira akazi
Miss Kayibanda Mutesi Aurore aba muri Turkey aho yiga ibijyanye n'ubwubatsi
Miss Rwanda 2014, Akiwacu Colombe, ubu nawe yamaze kugera mu Bufaransa aho agiye kuba aniga muri Kaminuza yigisha iby’ubucuruzi mu mujyi wa Paris. Miss Kundwa Doriane umaze igihe atembera ibihugu bitandukanye by’i Burayi mu ngendo yemerewe ubwo yambikwaga iri kamba rya Miss Rwanda 2015, nawe hari amakuru Inyarwanda.com ifitiye gihamya ko arimo no gushakisha Kaminuza yazahita akomerezamo amasomo ye ku mugabane w’u Burayi.
Miss Akiwacu Colombe ubu nawe yibereye mu Bufaransa
Kundwa Doriane umaze iminsi mu ruzinduko mu Budage, nawe arimo gushakisha ishuri i Burayi
Hari umuntu wakwibaza ibanga abakobwa bambikwa iri kamba bakoresha ngo babashe kubona uko bajya kuba mu mahanga ndetse no kubona uburyo buboroheye bahabona Kaminuza barangirizamo amashuri yabo bitabagoye, mu gihe hari abandi benshi baba barabishatse byaranabaniye. Ariko ntawakwirengagiza ko kwambikwa iri kamba bifungura imiryango myinshi, bigatuma baba abizerwa mu gihe bashaka ibyangombwa nka VISA kuko baba bagendera ku izina ryo kuba bahagarariye u Rwanda. Iri kamba kandi ribahuza cyane n’abandi bantu batandukanye bashobora kubafasha kubona uburyo bwo kugera ku byifuzo byabo mu bihugu bitandukanye.
TANGA IGITECYEREZO