RFL
Kigali

Kugeza ubu ba Miss Rwanda bane bibera hanze y’u Rwanda. Ese bakoresha irihe banga ngo bose babigereho?

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:28/09/2015 9:27
8


Guhabwa ibihembo by’amafaranga, imodoka yo kugendamo no guterwa inkunga kw’imishinga itandukanye, ni bimwe mu bihembo bigenerwa abakobwa batsindira kwambikwa ikamba rya Miss Rwanda. Nyamara nk’uko bimaze kugaragara, kujya kwiga no kuba mu mahanga nabyo bisa nk’igihembo cya Miss Rwanda.



Guhera kuri Uwera Dalila wabaye Miss Rwanda mu mwaka w’1994, kugeza kuri Kundwa Doriane wabaye Miss Rwanda mu mwaka wa 2015, nta mukobwa n’umwe utaragize amahirwe yo kujya hanze mu bihugu by’i Burayi cyangwa Amerika, kandi bose ninayo merekezo yo gukomeza amashuri yabo mu bigo byiza byo mu mahanga, kandi ibi byose babigeraho nyuma yo kwambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda.

Miss Uwera Dalila wabimburiye abandi kwambikwa iri kamba, amaze igihe aba mu Bubiligi

Miss Uwera Dalila wabimburiye abandi kwambikwa iri kamba, amaze igihe aba mu Bubiligi

Miss Uwera Dalila wabaye Miss Rwanda wa mbere mu mateka mu mwaka w’1994, ubu ni umugore w’umubigili witwa Dirk ndetse yanamaze kubona ubwenegihugu bw’iki gihugu, nyuma yo kuba yarabashije kuhagera mu myaka yashize. Miss Bahati Grace wabaye Miss Rwanda 2009, ubu we yibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho anakora akazi k’ubuganga nyuma yo kuharangiriza amasomo ye ya Kaminuza. Uwamukurikiye ni Miss Kayibanda Aurore wabaye Miss Rwanda 2012, ubu we akaba yibera mu gihugu cya Turkey ari naho akurikirana amasomo ye.

Miss Bahati Grace amaze igihe muri Amerika, aho yarangije amasomo agahita anatangira akazi

Miss Bahati Grace amaze igihe muri Amerika, aho yarangije amasomo agahita anatangira akazi

Miss Kayibanda Mutesi Aurore aba muri Turkey aho yiga ibijyanye n'ubwubatsi

Miss Kayibanda Mutesi Aurore aba muri Turkey aho yiga ibijyanye n'ubwubatsi

Miss Rwanda 2014, Akiwacu Colombe, ubu nawe yamaze kugera mu Bufaransa aho agiye kuba aniga muri Kaminuza yigisha iby’ubucuruzi mu mujyi wa Paris. Miss Kundwa Doriane umaze igihe atembera ibihugu bitandukanye by’i Burayi mu ngendo yemerewe ubwo yambikwaga iri kamba rya Miss Rwanda 2015, nawe hari amakuru Inyarwanda.com ifitiye gihamya ko arimo no gushakisha Kaminuza yazahita akomerezamo amasomo ye ku mugabane w’u Burayi.

Miss Akiwacu Colombe ubu nawe yibereye mu Bufaransa

Miss Akiwacu Colombe ubu nawe yibereye mu Bufaransa

Kundwa Doriane umaze iminsi mu ruzinduko mu Budage, nawe arimo gushakisha ishuri i Burayi

Kundwa Doriane umaze iminsi mu ruzinduko mu Budage, nawe arimo gushakisha ishuri i Burayi

Hari umuntu wakwibaza ibanga abakobwa bambikwa iri kamba bakoresha ngo babashe kubona uko bajya kuba mu mahanga ndetse no kubona uburyo buboroheye bahabona Kaminuza barangirizamo amashuri yabo bitabagoye, mu gihe hari abandi benshi baba barabishatse byaranabaniye. Ariko ntawakwirengagiza ko kwambikwa iri kamba bifungura imiryango myinshi, bigatuma baba abizerwa mu gihe bashaka ibyangombwa nka VISA kuko baba bagendera ku izina ryo kuba bahagarariye u Rwanda. Iri kamba kandi ribahuza cyane n’abandi bantu batandukanye bashobora kubafasha kubona uburyo bwo kugera ku byifuzo byabo mu bihugu bitandukanye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gogo8 years ago
    Bonne chance bakobwa beza muzagera kure kandi kuri byinshi byiza. IMANA ibane namwe
  • didier 8 years ago
    nonese abirirwaga bavuga ko guyora miss ntacyo bimarira abakobwa babikura kuki?ahubwo ndabona arirwego rwiza rwo guha amahirwe umwana wumukobwa nibashyiremo ingufu.
  • gogo8 years ago
    kuki bataguma mu gihugu ngo bacyihesherezemo agaciro? Ahhhaaa
  • you and I8 years ago
    This is one of the determinants of fair capability for us the rwandan, and not only made to super miss but also to the winners of pggss whin other super artists. Biggest issue of both economic growth and ecomic development. loving u
  • Riri8 years ago
    Buri wese ufite aho ageze yarabikoreye yaba ari mu buryo twita ko butiyubashye cyangwa se mu bwiyubashye. Respect to them.
  • reality8 years ago
    Rega gukunda igihugu ntibivuze kukigumamo!
  • Fortunate Nelson8 years ago
    Ugandan
  • Hakizi mana elia8 years ago
    Ntaho umuntuyabanga pe!





Inyarwanda BACKGROUND