Abanyamideti batanu bari batoiranyijwe ngo bazahagararire u Rwanda muri Top Model Africa muri Zimbabwe ntibakigiye nyuma yo kubura itike ibajyana muri Zimbabwe. Usibye kubura itike z’indege ariko hari abandi banyamideri bari bafashe icyemezo cyo kutagenda kubera amasomo yabo.
Ubusanzwe ubuyobozi bwa Top Model Africa bwahaye u Rwanda ubutumire bw’abanyamideri batanu ariko babinyujije muri Rwanda Inspiration Backup, nyuma yo kubona ubu butumire Rwanda Inspiration BackUp bahisemo Miss Joannah, Miss Flora, Miss Vanessa Mpongazi, Miss Ariane bose bigeze guhatanira ikamba ryo kuba Miss Rwanda 2015 ngo bazahagararire u Rwanda, nyuma yaba hakiyongeraho umunyamideri witwa Tina wari watsindiye kujya muri aya marushanwa bitanyuze mu butumire.
Abateguye iri rushanwa riri ku rwego nyafurika basabaga abazitabira iri rushanwa kwitegera bakagera aho rizabera, nkuko biri mu nyandiko aba banyamideri bohererejwe Inyarwanda.com ifitiye kopi, nyuma yo kubona ko basabwa kwitegera aba banyamideri bategereje ko Rwanda Inspiration Backup yabahaye ubutumire ibafasha no kugenda birangira bamenyeshejwe ko bazirwanaho icyakora Rwanda Inspiration Backup bakabemerera kubasinyira ko bagiye bayihagarariye mu gihe baba babonye amatike.
Bakibyumva bakubise hirya no hino bashakisha ubufasha mu bigo bishinzwe gutwara ibintu n’abantu nabwo barahakanirwa, amakuru Inyarwanda.com ikesha Tina ni uko yanagiye muri Minispoc kwaka inkunga akamenyeshwa ko ntayihari, ko amafaranga yabo bayapanga muri Budget bityo ayo guha aba ba nyamideri akaba atarari mu mibare hatitawe ko bari bagiye guhagararira igihugu.
kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Nyakanga 2016 nibwo icyizere cyo kugenda kuri aba banyamideri cyayoyotse nyuma yo guhakanirwa aho bari basabye ubufasha hose, dore ko n’igihe cyo kugenda cyabo cyari cyegereje. Aba banyamideri byari biteganyijwe ko bari guhaguruka i Kigali kuri iki cyumweru tariki 24 Nyakanga 2016 bakerekeza muri Zimbabwe aho bagombaga guhatana n’abandi banyamideri bari baturutse mu bihugu hafi ya byose bya Afurika.
Gusa nubwo bamwe batagiye kubera ikibazo cyo kubura ubushobozi, hari bamwe mubari batoranyijwe bari bamaze gusezera muri iri rushanwa kubera amasomo ngo ageze aho akomeye, abo ni Miss Vanessa Mpongazi ndetse na Miss Joannah bose biga ku ishuri rimwe,bavuga ko bari mubihe by’ibizami bityo batari guta amasomo ngo bagende gutyo.
TANGA IGITECYEREZO