RFL
Kigali

Kubura itike, impamvu ibujije abanyamideri bari guhagararira u Rwanda muri Top Model Africa kugenda

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:23/07/2016 11:27
7


Abanyamideti batanu bari batoiranyijwe ngo bazahagararire u Rwanda muri Top Model Africa muri Zimbabwe ntibakigiye nyuma yo kubura itike ibajyana muri Zimbabwe. Usibye kubura itike z’indege ariko hari abandi banyamideri bari bafashe icyemezo cyo kutagenda kubera amasomo yabo.



Ubusanzwe ubuyobozi bwa Top Model Africa bwahaye u Rwanda ubutumire bw’abanyamideri batanu ariko babinyujije muri Rwanda Inspiration Backup, nyuma yo kubona ubu butumire Rwanda Inspiration BackUp bahisemo Miss Joannah, Miss Flora, Miss Vanessa Mpongazi, Miss Ariane bose bigeze guhatanira ikamba ryo kuba Miss Rwanda 2015 ngo bazahagararire u Rwanda, nyuma yaba hakiyongeraho umunyamideri witwa Tina wari watsindiye kujya muri aya marushanwa bitanyuze mu butumire.

Abateguye iri rushanwa riri ku rwego nyafurika basabaga abazitabira iri rushanwa kwitegera bakagera aho rizabera, nkuko biri mu nyandiko aba banyamideri bohererejwe Inyarwanda.com ifitiye kopi, nyuma yo kubona ko basabwa kwitegera aba banyamideri bategereje ko Rwanda Inspiration Backup yabahaye ubutumire  ibafasha no kugenda birangira bamenyeshejwe ko bazirwanaho icyakora Rwanda Inspiration Backup bakabemerera kubasinyira  ko bagiye bayihagarariye mu gihe baba babonye amatike.

Bakibyumva bakubise hirya no hino bashakisha ubufasha mu bigo bishinzwe gutwara ibintu n’abantu nabwo barahakanirwa, amakuru Inyarwanda.com ikesha Tina ni uko yanagiye muri Minispoc kwaka inkunga akamenyeshwa ko ntayihari, ko amafaranga yabo bayapanga muri Budget bityo ayo guha aba ba nyamideri akaba atarari mu mibare hatitawe ko bari bagiye guhagararira igihugu.

kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Nyakanga 2016 nibwo icyizere cyo kugenda kuri aba banyamideri cyayoyotse nyuma yo guhakanirwa aho bari basabye ubufasha hose, dore ko n’igihe cyo kugenda cyabo cyari cyegereje. Aba  banyamideri byari biteganyijwe ko bari guhaguruka i Kigali kuri iki cyumweru tariki 24 Nyakanga 2016 bakerekeza muri Zimbabwe aho bagombaga guhatana n’abandi banyamideri bari baturutse mu bihugu hafi ya byose bya Afurika.

Gusa nubwo bamwe batagiye kubera ikibazo cyo kubura ubushobozi, hari bamwe mubari batoranyijwe bari bamaze gusezera muri iri rushanwa kubera amasomo ngo ageze aho akomeye, abo ni Miss Vanessa Mpongazi ndetse na Miss Joannah bose biga ku ishuri rimwe,bavuga ko bari mubihe by’ibizami bityo batari guta amasomo ngo bagende gutyo.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • amanda 7 years ago
    nta mafaranga yo kongera gupfusha ubusa kuri izo ndaya
  • Muco7 years ago
    Reka nibarize: ese kwerekana imideli nabyo bibarizwa mu muco nyarwanda ugomba gutezwa imbere na minisiteri. Niba aribyo se imideli yose harimo no kwambara amakaliso mu ruhame nabyo birimo. Umuco nyarwanda mu mideli wqba utangirirahe ukarangirirahe.
  • 7 years ago
    Uretse kujya kwandavura niki kindi kiba kibajyanye? Gushaka ama adresses mashya
  • nganji7 years ago
    Ubu koko habuze umwe muri ba bakire b'i Kigali urihira Flora Mutoniwase? Sha uyu mwana rwose ubwiza bwo ku mubili arabufite pe.
  • joslet7 years ago
    ufite ikibazo ni shyari woe ubita indaya
  • Didy X7 years ago
    Nimba bashiki banyu barananiranye ,mwibigira ibya bose. Naho uwo muco mwagize indakorwaho,muziko abandi bo batagira uwabo? Ariko turi muri 21st century bande des nazes,ibintu birahinduka ,kwerekana imideli harimo nayo makaliso yewe,ni akazi ka classe ndetse,naho mwebwe mugishaka ko bambara amagutiya bakandadaza inyanya bizabarye maze ndore
  • Thea7 years ago
    Ikibazo mfite ni iki:ko bari bohereje aba miss gusa;bari bagiye gutora miss ?abantu bajye batandukanya modeling nibya beauty byaba miss.anyone who has the right height can model.so bajye baha amahirwe nabandi bantu basanzwe ntibagashyire aba miss ahantu hose nkaho nta bandi bantu bashoboye.





Inyarwanda BACKGROUND