RFL
Kigali

Kubera guhuza amatariki n’Amatora ya Perezida, umunsi mukuru w‘Umuganura 2017 wigijwe inyuma

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:1/08/2017 17:36
0


Umunsi w’Umuganura ni umunsi abanyarwanda muri rusange bisuzuma bakareba umusaruro bejeje bagasangira yaba abejeje n'abatarabashije kweza byinshi, uyu munsi wari uteganyijwe kuba tariki 4 Kanama 2017 nyuma yo guhuza amatariki n’amatora y’umukuru w’igihugu, uyu munsi wamaze kwigizwa inyuma.



Nkuko bikubiye mu itangazo Ministeri ya Siporo n’Umuco yashyize hanze rireba abanyamakuru Inyarwanda.com dufitiye kopi bagize bati” MINISPOC iramenyesha abanyarwanda bose ko nk’uko bisanzwe buri mwaka, umunsi w’Umuganura wizihizwa ku wa gatanu wa mbere w’ukwezi kwa Kanama.

Muri uyu mwaka wa 2017, uyu  munsi uzahurirana n’itariki ya 04 Abanyarwanda bose bazaba bitabira igikorwa cyo gutora Perezida wa Repubulika y’u Rwanda. Kubera iyo mpamvu, kwizihiza Umuganura ku rwego rw’Igihugu byimuriwe ku Cyumweru tariki ya 27 Kanama 2017, bikazabera mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo. Uzabanzirizwa n’igitaramo ngarukamwaka  ‘I Nyanza Twataramye’ giteganyijwe ku wa gatandatu, tariki  ya 26 Kanama 2017. “

Uwacu JulienneUmwaka ushize Minisitiri Julienne Uwacu yasangiye n'abana

Iri tangazo rikomeza rivuga kandi ko MINISPOC imenyesha abanyarwanda ko ibikorwa bibanziriza umunsi mukuru w’Umuganura, bizahera tariki ya 20 Knama bigeze ku itariki ya 27 Kanama 2017.  Ibi bikorwa bizabanzirizwa n’iserukiramuco ngarukamwaka rya “Kigali-Up Festival” ku itariki ya 19 n’iya 20 Kanama 2017, mu mujyi wa Kigali.

Usibye ibirori ku rwego rw’Igihugu bizabera mu Karere ka Nyanza, bavuga kandi ko Umuganura uzizihizwa ku rwego rw’Intara, Umudugudu ndetse n’umuryango, no ku rwego rwa za Ambasade z’u Rwanda n’Imiryango y’Abanyarwanda baba mu mahanga. Aha MINISPOC yaboneyeho guhita itangaza insanganyamatsiko y’Umuganura muri uyu mwaka aho igira iti: “UMUGANURA ISÔOKO Y’UBUMWE N’ISHINGIRO RYO KWIGIRA”.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND