RFL
Kigali

Ku nshuro ye ya mbere Mama Africa aramurika imideli kuri iki cyumweru

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/05/2016 15:26
1


Kuri iki cyumweru tariki 15 Gicurasi 2016 nibwo Niragire Nina uzwi nka Mama Africa azamurika imideri itandukanye mu birori amaze igihe ategura.



Ibyo birori bizabera mu nyubako ya Top Tower Hotel ku Kacyiru mu mujyi wa Kigali guhera ku isaaha ya saa moya z’umugoroba (19:00’).Ni igitaramo cyiswe Mama Africa Design Season1.

Nk’uko yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com, uyu mwali yavuze ko kuva ku myaka 16 aribwo yatangiye gukora ibijyanye no kumurika imideli ubu akaba ageze ku rwego rwo kuba yategura igitaramo cyo kumurika iyo mideli ku giti cye dore ko kuva kuri iyo myaka yabikoraga akorera abandi(Umukozi).

Mu magambo ye yagize ati”Natangiye guhanga imideli ubwo nari mfite imyaka 16 ariko nkora mu bijyanye n’intambuko”Work Cut” ariko ubu ndikorera ku giti cyanjye kuko icyo gihe nakoreraga abandi. Igitaramo cyanjye nacyise Mama Africa  Design Season1 kandi ndizeza abantu ko mu gitaramo cyanjye hazagaragaramo ubwiza bwa Afurika mu bijyanye n’imideli (Modeling)”.

Mama Afrika

Niragire Nince uzwi nka Mama Afurika yatangiye uyu mwuga akorera abandi banyamideli ubwo yari afite imyaka 16 ariko ubu akavuga ko amaze gutera intambwe yo kuba nawe yategura igitaramo cye bwite bigendanye n’ubushobozi n’ubunararibonye yakuye mu bitaramo bikomeye yitabiriye mu gihe cyose amaze mu kumurika imideli.Uyu yitabiriye ibitaramo byo kumurika imideli birimo; Fashion Gala, Rwanda Fashion Show n’ibindi bitandukanye.

Muri iki gitaramo hazaba harimo abasusurutsa abazitabira harimo nka Dj Pius, Clapton na B4T. Kwinjira ni amafaranga ibihumbi bitanu by’amafarangay’u Rwanda mu myanya yose muri rusange (5000FRW).

Inkuru-Saddam Mihigo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Inconnito7 years ago
    Ubu Bazatwereka Ibitenge Mpaka Show irangiye,Ngo barimo kutwereka Imyenda ya Kinyafrika..Innovation Plz!





Inyarwanda BACKGROUND