RFL
Kigali

Alliance wakuze afite indoto zo kuba umunyamideri, ku myaka 22 gusa yamuritse kompanyi ye yo kumurika imideri -AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:1/11/2017 11:41
1


Kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Ukwakira 2017 mu mujyi wa Kigali i Gikondo ho muri Ambassadors Park habereye ibirori byo kumurika imideri, aho umwana w’imyaka 22 wakuranye inzozi zo kuba umunyamideri ukomeye yamurikaga kompanyi ye ikora ibijyanye no kumurika imideri.



Ibi ni ibirori bititabiriwe cyane ariko byagaragayemo inzozi z’umwana zitangiye kuba impamo aho uwakuze yifuza kuba umunyamideri akajya abikora guhera yiga mu kiburamwaka ubu yamaze gushinga kompanyi ye (Alliance Agency) ikora ibyahoze ari indoto ze. Ni ibirori byagaragayemo abana bashya, urubyiruko rudasanzwe rumenyerewe mu kumurika imideri ariko bigaragara ko ejo heza mu mwuga wo kumurika imideri mu Rwanda ari heza.

Ibi ni ibirori byagaragayemo ababyeyi inshuti n’abavandimwe b’uyu mwana w’umukobwa witwa Alliance wizihije isabukuru y’imyaka 22 agahita anamurikira abari bitabiriye ibi birori ‘Agence’ ye nshya yo kumurika imideri. Aha hakaba hamurikiwe imideri inyuranye irimo iharawe mu rubyiruko ndetse n’indi myinshi ikorerwa mu Rwanda.

Alliance aganira na Inyarwanda.com yatangaje ko yishimiye kuba ibyo yatangiye gukora akiri umwana ubu biri kujya mu ngiro, uyu yatangaje ko kimwe mu bimugora ari ikibazo cyo kutagira ubushobozi ngo akore ibirenze icyakora ashimira ababyeyi be bamuba hafi bakamufasha kugera aho ageze ubu. Alliance yabwiye umunyamakuru ko akorera i Gikondo aho n’abanyamideri bakoranye bitoreza ndetse akaba arinaho afite iduka rigurisha imyenda.

REBA AMAFOTO:

allianceallianceallianceallianceallianceAbamurika imideri muri Alliance AgencyalliancealliancealliancePapa wa Alliance (wicaye hagati) yaje gushyigikira umukobwa weallianceMama wa Alliance (wicaye iburyo) yaje gushyigikira umukobwa weallianceallianceNubwo batari benshi hari abari baje kwihera ijisho ibi biroriallianceallianceallianceallianceallianceBamuritse imyambaro ikorerwa mu RwandaallianceallianceAb'imyaka yose bari baje kwihera ijishoallianceAlliance ageza ijambo kubari aho, aha arikumwe n'umwana w'inshuti ye bafatanyaallianceAbabyeyi be bamwijeje ubufasha

AMAFOTO: Iradukunda Desanjo -Inyarwanda ltd






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Outlaw Sadi6 years ago
    Kabisa akomereze aho





Inyarwanda BACKGROUND