RFL
Kigali

Ku myaka 21, umunyarwanda afite impano idasanzwe yo gushushanya yatumye agera i Boston n’i New York

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:18/02/2016 17:17
13


Idi Basengo , ubuto bwe bwaranzwe no gushushanya mu makayi yabaga yahawe aho kuyandikamo nk’uko abandi babigenzaga. Ababonye uko yashushanyaga kuva mu buto bwe bamubwiraga ko ari impano kandi izamukiza mu gihe yaba ayikujije.



Idi Basengo ni umunyabugeni akaba n’umushushanyi ukiri muto kuko afite imyaka 21 y’amavuko. Nubwo impano ye yayimenye akiri muto, ngo yayikujije ubwo yari ageze muri Agahozo Shalom Youth Village (ASYV) , umudugudu washinzwe n’umunyamerikakazi Anne Heyman mu mwaka wa 2006.

Muri Agahozo Shalom Youth Village haba n’ikigo cy’amashuri yisumbuye ‘Liquidnet Family’ cyashinzwe na Seth Merrin umugabo wa nyakwigendera Anne Heyman watabarutse mu kwezi kwa Gashyantare 2014. Nubwo muri iki kigo ariho Idi Basengo yarangirije amashuri yisumbuye muri 2015 mu ishami rijyanye n’imibare, ubukungu n’ikoranabuhanga ariko hanabaye intangiriro yo kugaragaza impano ye idasanzwe afite mu gushushanya.

Anne Heyman yafashije byinshi abana b'impfubyi z' U Rwanda

Anne Heyman washize Agahozo Shalom Youth Village

Igishushanyo

Idi Basengo aramushushanya ukabona ntacyo warenzaho

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na inyarwanda.com, Idi Basengo yatangaje uko  yamenye ko afite impano yo gushashanya , icyo bimaze kumumarirra ndetse n’uburyo ateganya kubibyazamo umusaruro kurushaho.

Ageze mu mwaka wa 2 w’ abanza, bamuhaga amakayi yo kwigiramo akayashushanyamo

Ati” Ubundi kuva kera nakundaga ibintu byo gushushanya, ababyeyi bampa amakayi yo kwandikamo amasomo, aho kuyandikamo nkayashushanyamo, gusa nyine nkabikunda abantu bakajya bambwira ko mfite impano , simbyiteho, nkabifata gutyo.  Ubwo nari ngeze mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza. Nyuma gato ababonaga impano yanjye bakomezaga kumbwira ko nimbikomeza , bizankiza. Nabonye ko ari impano ifatika ngeze muri Agahozo kuko ariho nasanze abampa ibikoresho, ndabikoresha neza mbona havuyemo ikintu gifatika.”

Aho bigira gushushanya

Muri ASYV aho abafite impano yo gushushanya batyariza iyi mpano uhasanga ibishushanyo baba barigiyeho

Ubundi mu Gahozo haba umwanya  aho umwana iyo amaze kwiga  amasomo asanzwe, ahabwa igihe cyo kujya mu kuzamura impano ye. Niho navuga nakurije impano yanjye ariko nabikoraga nyuma y’amasomo.”

Nyuma yo kurangiza muri ASYV, ubuhanga bwe bwatumye bamuha umwanya wo kwigisha abandi

Idi Basengo avuga ko nyuma y’uko arangije muri 2015, ikigo cya ASYV cyamugiriye icyizere kimuha umwanya wo kujya yigisha bagenzi be bafite nabo impano yo gushushanya. Ati “ Kuko nize nanjye bamfasha, ndangije nasabye internship  yo gufasha abandi bana nkareba ko nazamura impano zabo, barabinyemerera ubu ndabigisha iyo bavuye mu masomo asanzwe.

Ibishushanyo by’amafoto  yashushanyije ntazi umubare wabyo

Abajijwe umubare w’amafoto yagiye yigana akayashushanya, Idi yagize Ati “ Ntabwo nabasha kuyabara  kuko hari ayo nakoreye ikigo. Buri mwaka muri ASYV haba igikorwa cyo gushaka inkunga yo gutera ikigo  (fundraising) kugira ngo nk’uko cyadufashije kizafashe n’abandi. Ibihangano byinshi byanjye nagiye mbitanga bikajya kugurishwa muri Amerika.”

2014 yagiye muri Amerika kubera impano yo gushushanya

Mu bintu byamushimishije kuva aho yatangiriye gushusha, Idi Basengo atangaza ko  harimo no kuba impano ye yaratumye agera mu mahanga ya kure.

Ati “ Muri  Gicurasi 2014 nabashije kujya muri Amerika njyanye ibihangano byanjye. Nagiye muri Boston ndetse na New York. Nabonye ko iyo ufite impano ntaho itakugeza iyo ubihaye umwanya kandi ukabikora ubikunze. Muri Amerika nanabashije gukora icyo nakwita Live painting, gushushanya igihangano cyawe ako kanya abantu babireba.”

Ibyo yakoraga byari ukwerekana ko hari icyo azi

Idi Basengo ahamya ko natangira kwikorera aribwo azakora ibihangano biri ku rwego rwo hejuru cyane kuko ngo ibindi yabikoraga abifatanya n’amasomo.

Ati “ Urebye aya mafoto yose ndetse n’andi nagiye nshushanya ni ayo nashushanyaga nyuma y’amasomo, urabizi iyo ubifatanya ntabwo uba ufite umwanya uhagije kuko uba ukora nk’isaha imwe, agashushanyo ukaba urakarangije, ariko ubu igishushanyo mba nakora ndakeka kiba kiri ku rwego rwiza rushimishije . Nyuma y’aho ndangirije mba mfite umwanya uhagije , mfite akanya ko gutekereza neza, kuruta uko nashyiraga ibitekerezo byanjye ku masomo, biriya byari sample yo kugaragaza ko  mfite akantu nzimo gakeya.”

 Idi Basengo

Muri 2014, arebeye mu kinyamakuru, Idi Basengo yashushanyije Perezida Paul Kagame

Ifoto ya Perezida

Nyuma yo kurangiza kuyishushanya. Icyo afashe inyuma n'ikinyamakuru yareberagaho

Igishushanyo

Igishushanyo

Igishushanyo

Hari ibyo ubona ukagira ngo ni amafoto kandi ari ibishushanyo

Igishushanyo

Igishushanyo

Mutesi

N'ibyamamare arabishushanya, uyu ni Miss Rwanda 2012 Mutesi Aurore

Michael Jackson

Michael Jackson akiri muto

Jay Polly

Jay Polly

Abashushanya

Abashushanya

Tariki 13 Kamena 2015 ubwo inyarwanda.com yasuraga ASYV habaye igitaramo cyari kigamije kugaragaza impano z'abana bahiga, Idi yatunguye abantu ashushanya iki gishushanyo mu minota 10

Abashushanya
Aracyashakisha umuterankunga wamufasha gushinga inzu ndangamurage y’ubugeni n’ibishushanyo

Ati “ Mu buzima, mu ntego zanjye ndateganya gukora Art Museum, ndacyashakisha abaterankunga bamfasha kubona aho nkorera, kubona igishoro cyo kugura ibikoresho, kuko  ndamutse mbitangiye isoko ryo naryishakira. Ngenda nsaba abantu mbona bamfasha,  kugeza ubu abo mbona ni abangira inama z’uburyo nakoramo akazi kanjye kandi nazo ndazikeneye cyane mu gihe ntarabasha kubona uwo muterankunga umpa igishoro.”

Yongeyeho ati “ Nkeneye capital(igishoro) yo kugura ibikoresho nk’amarangi kuko ibyinshi ntabwo bikunze kuboneka mu Rwanda, usanga amarangi menshi nkoresha aba muri Uganda. Nubwo abandi bahanzi bo mu Rwanda bakoresha andi marangi  y’amavuta ariko njye ndasha gukora art(ibishushanyo) zizaramba  kandi zikagira agaciro cyane ari nayo mpamvu nshaka gukoresha amarangi ari ku rwego mpuzamahanga bita acryliques  (peintures acryliques) .”

Niba na we uzi undi muntu ufite impano idasanzwe watwandikira kuri info@inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • X8 years ago
    WOWWWW!!!!! nothing more, nothing less
  • Tom8 years ago
    Basengo! Courage tukuri inyuma, nanjye ndaza kugushaka unshushanye tubaranwe!
  • ng8 years ago
    Nakomereze aho, Imana ikomeze imwongere imigisha muri iyo mpano ye. GBU ALL
  • ng8 years ago
    Nakomereze aho, Imana ikomeze imwongere imigisha muri iyo mpano ye. GBU ALL
  • Rosie8 years ago
    Ufite impano pe! komereza aho. ushyushyanya neza cyane
  • 8 years ago
    Egoko Mana!!! Basengo ageze Boston c? kuva cyera kbsa uyu mwana yarabikundaga,,,
  • Heritier du ciel8 years ago
    Wowww, what a great talent! Idi, you are the best kbisa. Keep up bro!
  • Zu8 years ago
    Uyu mutipe aranyemeje KBS!
  • Bella8 years ago
    Ibi birarenze, abifite bamufashe uyu na we yamenyekanisha u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.
  • 8 years ago
    courage Basengo
  • makavery frery8 years ago
    cyakoze!!!
  • igor8 years ago
    courage urarenze
  • 7 years ago
    Mr,urarenza courage kbs..............





Inyarwanda BACKGROUND