RFL
Kigali

Kadogo (Seburikoko) ahora mu kiriyo ku isabukuru ye y’amavuko

Yanditswe na: Editor
Taliki:6/12/2016 13:52
1


Tariki 5 Ukoboza muri 1996 ni bwo Ngabo Leo uzwi cyane nka Kadogo muri filime ya Seburikoko yavutse, ariko ngo iyi tariki buri gihe imubera iy’amarira n’agahinda kuko ngo ivuka rye ryahitanye nyina umubyara. Bityo ngo kuri we uyu munsi ni uw’ikiriyo kuruta uko ari uw’ibyishimo.



Mu kiganiro yagiranye na Izuba Rirashe mu nkuru yanditswe n'umunyamakuru Iranzi Denise, Ngabo Leo uzwi cyane nka Kadogo muri Filime y'Uruhererekane yitwa Seburikoko, yatangiye agira ati “Iyi ni itariki y’agahinda kuri njye kurusha uko ari iy’ibyishimo, kuko niho mama umbyara yapfuye, ubwo yanyibarukaga nyine. Niyo mpamvu nta byishimo na bike mba mfite uyu munsi ahubwo mba ndi mu kiriyo mwibuka ndetse n’agahinda ko kuba ntaragize amahirwe byibura yo kumumenya.

Akivuka nta cyizere cyo kubaho yari afite ariko ngo ku munsi yasimbuje itariki ye y’amavuko Imana yakize ukuboko.

Kadogo yakomeje agira ati “Mama amaze kumbyara agahita yitaba Imana, kubaho urabyumva nawe ko byari bigoye cyane, gusa kubera Imana ndakomeza mbaho. Data ajya ambwira ko hari n’ubwo batekerezaga ko nanjye nzahita nkurikira mama ariko Imana ikinga ukuboko. Ku itariki ya 23 Ukuboza, 1996 nibwo abaganga bamubwiye ko ntacyo nkibaye. Iyo ni nayo tariki mfata nk’iyo navukiyeho.

Ngo ntibiba bimworoheye gufatanya agahinda ke n’ibyishimo inshuti ze ziba zishaka kumugaragariza.

Ati “Uyu munsi njye rwose urangora, kuko usanga inshuti zidasobanukiwe neza n’amateka yanjye zikunze gushaka kwishimana najye ndetse rimwe na rimwe bakankorera ibirori bintunguye, ariko rwose biba bigoye kwishima nyamara nzi ko uyu munsi navutse naho mama agapfa ndetse nanjye ntansigire icyizere cyo gukomeza kubaho. Ndajijisha ariko muby’ukuri mba ndi mu kiriyo kurusha uko mba ndi mu birori.”

Nubwo ubuzima bwe bwatangiriye mu bibazo Ngabo we, ubu afite icyizere cyo gukomeza kubaho neza, ashimira cyane se na ba nyirasenge bamureze.

Ati “Ubu narakuze namaze kugira icyizere cyo kubaho. Data na ba masenge nibo banyitayeho ndakura kugeza aho ngeze ubu. Ndanashimira cyane kuko iyo ntabagira simba narabayeho cyangwa se nkaba narabayeho mu buzima bubi. Ndashimira data by’umwihariko kuko yambereye byose, aramfasha ndetse angaragariza urukundo rwose rwa kibyeyi nari nkeneye. Yanyibagije agahinda natewe no kubura mama. Nubwo bitabura kumbabaza ariko buriya si cyane kuko data arankunda."

Ngabo kandi atanga ubutumwa bw’ihumure ku bana b’imfubyi, abasaba kudacika intege cyangwa ngo baheranwe n’agahinda, ahubwo akabagira inama yo gukora ndetse bakanayoboka indira y’amasengesho kuko na we ariyo yatumye abasha kugera ku nzozi ze. Yagize ati

Abana batagize amahirwe yo gukurira hamwe n’ababyeyi babo rero, njye icyo nababwira nuko bakwiriye kwihangana, bakirengagiza ibyo byago bagize ntibibabere intandaro yo kubaho nabi, ahubwo bagakora bakiteza imbere kugira ngo baheshe ishema ababibarutse nubwo baba batakiriho ariko byibura bakabahesha icyubahiro mu basigaye. Ikindi kandi bajye bakunda gusenga kuko Uwiteka niwe mubyeyi w’imfubyi azabafasha gukomera no gukomeza gutera intambwe igana aheza.Ubu nanjye kubera gusenga no kutigunga ngo mperanwe n’agahinda ko kutamenya mama, nkora umwuga ujyanye n’impano yanjye kandi umbeshejeho neza. Gukina filime nabikunze ndi muto kandi n’ubu ni umurimo nkora nishimye. Nabo bitinyuke bave mu bwigunge, nyuma y’ibibazo ubuzima burakomeza."

Ngabo Leo yamenyekanye cyane nka Njuga muri filime Inshuti-Friends, arongera amenyekana nka Kadogo muri Seburikoko. Si muri filime gusa azwi ahubwo Ngabo akunze no kugaragara mu mashusho atandukanye y’indirimbo z’abahanzi ba hano mu Rwanda ndetse na we ubwe hashize igihe atangiye kuririmba ku giti cye.

Azwi cyane nka Kadogo muri filime ya Seburikoko

Kadogo hamwe na Rukara na Rulinda bakinana muri Seburikoko

Image result for Kadogo Seburikoko amakuru

Ngabo Leo(Kadogo) na bagenzi be Kibonke(Clapton) na Mutoni(Umuganwa Sara) bakinana muri Seburikoko

Image result for Kadogo Seburikoko amakuru

Kadogo hamwe na Kibonke

Src; Izuba Rirashe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Alliance7 years ago
    Yooo mbega ujyukomeza kugira kwihangana mwijuru hari Imana





Inyarwanda BACKGROUND