RFL
Kigali

KIGALI: Ubumuntu Arts Festival igiye kuba ku nshuro ya gatatu izitabirwa n’ibihugu 15

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/06/2017 12:28
0


Ubumuntu Arts Festival ni iserukiramuco ryatangijwe na Hope Azeda mu mwaka wa 2015. Iri serukiramuco rigiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya gatatu, biteganyijwe ko rizitabirwa n’ibihugu 15 byo ku migabane itandukanye.



Iri serukiramuco Mpuzamahanga 'Ubumuntu Arts Festival' ritegurwa n’Itorero Mashirika ritegura imikino ya gihanzi yigisha abantu kubana neza mu rukundo n’ubworoherane, gufashanya no kwiga kwikemurira ibibazo.

Tariki 14-16 Nyakanga 2017 ni bwo iri serukiramuco rizaba, rikazabera ku Gisozi ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali mu nsanganyamatsiko igira iti “Art meets technology, bringing stories of home to life”. Muri serukiramuco hazatangirwamo ubutumwa mu ndirimbo no mu makinamico.

Abategura iri serukiramuco batangaje ko imyiteguro igeze kure banavuga ko ari byiza cyane kuba iri serukiramuco rizabera ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ndetse no kuba rizaba mu matariki asoza iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Ibihugu bizitabira iri serukiramuco ni 15 ibyo akaba ari: U Rwanda, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, U Bubiligi,Afrika y’Epfo, Ubwongereza, Burundi, Uganda, RDC, Iraq, Kenya, Nigeria, u Buhinde, Sweden, Lebanon na Czech Republic.

Kuri iyi nshuro ya 3, Ubumuntu Arts Festival izibanda ku mikino y’abafite ubumuga ndetse hari abafite ubumuga bwo kutumva bo muri Nigeria na Pologne bazerekana imikino. Mu Rwanda hari itsinda ry’abahanzi bafite ubumuga basanzwe bafashwa n’umuryango Talking Through Art bazerekana umukino witwa ‘Inshuti’ (Friends), uyu bari kuwitoza babifashijwemo n’itsinda ryo muri Amerika.

Biteganyijwe kandi ko hazerekanwamo umukino wiswe 'Chibok Girls' uvuga ku bibazo by’abakobwa 276 bo mu Mujyi wa Chibok muri Nigeria bashimuswe n’ibyihebe bigize umutwe wa Boko Haram muri Mata 2014.Tubibutse ko ari ku nshuro ya 3 iri serukiramo mpuzamahanga rigiye kubera mu Rwanda.

Ubumuntu Arts Festival

Uko gahunda ya Ubumuntu Arts Festival 2017 iteye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND