RFL
Kigali

Kigali: Mu kirori ‘Fiesta de Verano’ baziyerekana mu myambaro igezweho yo ku mazi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/07/2016 16:11
0


Kuri uyu wa gatandatu tariki 16 Nyakanga 2016 mu mujyi wa Kigali muri Hotel Villa Portofino, hazabera ikirori kibaye ku nshuro ya mbere. Fiesta de Verano (summer party) ni ikirori buri wese akwiye kwitabira.



Mu bihe nk’ibi izuba riva cyane abantu hirya no hino ku isi bifuza aho barihungira ndetse bakaruhura umubiri bidagadura. Mu Rwanda bidasubirwaho igisubizo cyabonetse kuko Fiesta de Verano igiye kuhabera bwa mbere kuri uyu wa gatandatu tariki 16 Nyakanga.

Nkuko hari bamwe bavuga ngo kurya ubuzima, bimaze kugaragara ko abantu benshi bakunda kurira ubuzima ku mazi. Muri Fiesta de Verano abasore n’inkumi banogeye ijisho bazaba berekana imyambaro igezweho yo ku mazi ndetse abandi barimo bikinira udukino two mu mazi bimnwe biryoheye ubuzima.

Fiesta de Verano

Hazaba hari n'abakina imikino yo mu mazi

Muri  Hotel  Villa Portofino  i Kigali kuya 16 Nyakanga  niho hazabera  ibi birori  bitigeze bibera ahandi mu Rwanda. Kuva saa tanu za mu gitondo kugeza saa ine z’ijoro abantu bazitabira icyo kirori bazaba bari mu munezero udasanzwe kuko bazajya bava mu bwiza bajya mu bundi.

Fiesta de Verano

Abasore n'inkumi baziyerekana mu myambaro yo ku mazi

Kwidagadura  ni byiza , kandi ni ngombwa mu buzima bitera akanyamuneza ukumva umerewe neza wa mugani w’umuhanzi wabikomojeho mu ndirimbo. Gusa kwidagadurira  iruhande rw’amazi ndetse no mu mazi  bimaze  kugaragara  ko  binyura benshi. Ayo ni amagambo y’abateguye iki kirori cyo ku mazi.

Abahanga bateguye Fiesta de Verano bahamya ko  ntawuzayizamo ngo yifuze gutaha cyane ko ngo iteguye mu buryo butandukanye cyane n’ibindi birori bijya bibera ino. Kunywa no kurya ni zimwe mu ngingo zitaweho mu gutegura neza Fiesta nkuko abayiteguye babitangarije Inyarwanda.com.

Muri uyu munezero hazaba hari na Djs kabuhariwe mu Rwanda nka DJ Miller  na Toxxyk  barimo  bacuranga  imiziki myiza idufasha kwishimira ubuzima. Kwinjira bizaba ari 5000Frw mu myanya isanzwe ndetse na 10.000Frw muri VIP.

Fiesta de Verano

Dj Miller na Toxxyk

Fiesta de Verano

Hazaba hari n'ibinyobwa bitandukanye

Fiesta de Verano

Fiesta de Verano

Fiesta de Verano






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND