RFL
Kigali

Kigali: Kubwimana , Asimwe na Umutoni nibo begukanye imyanya ya mbere mu marushanwa y’Ibisigo-Amafoto

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:30/10/2016 12:29
0


Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Ukwakira nibwo mu Kiyovu ahazwi nka The Office habereye amarushanwa y’abavuga ibisigo. Uwitwa Kubwimana Alexis yegukana umwanya wa mbere.



Aya marushanwa yari abaye kunshuro yayo ya 5 aba buri mezi atatu, akaba ku munsi w’Umuganda uba buri wa Gatandatu wanyuma w’ukwezi wo muri ayo mezi atatu.

Andrea Greader utegura aya marushanwa akurikirana uko bavuga ibisigo

Aya marushanwa ategurwa  na Transpoesis  ihagarariwe na  Grieder  Andrea,  agamije guteza imbere no kuzamura impano z’abavuga ibisigo, uyatsinze mu bihembo ahembwa hakabamo no kumufasha kwita ku mpano ye akorerwa amashusho n’amajwi y’igisigo cye.

Ku nshuro ya gatanu y’aya marushanwa hahembwe bane bahize abandi muri aya marushanwa mu bagera kuri 12 batoranyijwe mu bandi , ari nabo bahatanaga.

Ku mwanya wa mbere hatowe uwitwa Kubwimana Alexis, uwa kabiri aba Asimwe naho uwa gatatu aba Umutoni Cecile.

Alexis wambaye umweru niwe wegukanye umwanya wa mbere hagati, Asimwe wa kabiri na Umutoni wa gatatu 

Uretse aba batatu batoranyijwe n’akanama nkemurampaka hanatowe n’uwa kane we watoranyijwe n’abari bitabiriye aya marushanwa nk'uwakunzwe n'abantu, uyu mwanya kuaba wegukanywe na Delyce Ikirezi Barinda.

Delyse watowe n'abantu niwe waje kwegukana umwanya wa kane


 

 

 

 Abahatanaga bari bikwije mu myambaro iranga umuco nyarwanda biryoheye ijisho

Abari aha banataramiwe mu njyana gakondo

Abitabiriye iki gikorwa banyuzwe n'ibiranga umuco nyarwanda

Jerome umwe mu bashinzwe umuco asobanura igishushanyo cy'umugabekazi Nyirarumaga cyahembwe abatsinze

Mu bari bagize akanama nkemurampaka harimo umusizi Nsanzabera Jean de Dieu na John Kwezi uhagarariye federasiyo ya filime mu Rwanda

 

Amafoto, Jean Luc Habimana / Afrifame Pictures






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND