RFL
Kigali

Kigali itatswe n’ubusizi, amarushanwa azahemba abanyempano mu ‘mivugo’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/10/2018 18:14
0


Ku nshuro ya cumi amarushanwa yiswe ‘Kigali Itatswe n’Ubusizi’ agiye kongera kubera i Kigali mu Rwanda. Ni amarushanwa agamije kuvumbura impano z’Urubyiruko mu mivugo.



Aya marushanwa yitwa ‘Kigali itatswe n'ubusizi’ ategurwa n’Umuryango utegamiye kuri Leta witwa Transpoesis watangijwe na Kayitare Mustapha ndetse n’Umusuwisi Dr.Andrea Grieder, mu Ukwakira 2015.

‘Kigali itatswe n’ubusizi’ agiye kuba kushuro ya 10. Kuri iyi shuro habanje amahugurwa ku banyeshuri biga muri bimwe mu bigo by’amashuri yisumbuye byo mu mugi wa Kigali harimo nka: Lycee de Kigali, Kagarama Secodary School ndetse na St Vincent i Ndera n’ahandi hatandukanye.

moustapha

Moustapha umwe mu bari gutegura aya marushanwa

Abanyeshuri bitwaye neza muri aya mahugurwa bakaba ari bamwe mu bazarushanwa muri ‘Kigali itatswe n’ubusizi’. Kuri ubu kwiyandikisha byaratangiye. Usabwa kohereza umuvugo wawe na nimero zawe kuri email ikurikira: transpoesis2016@gmail.com. Kwiyandikisha bizarangira tariki 19/10/2018.

Batatu bazatsinda bazahembwa igikombe gifite ishusho ya Nyirarumaga ikoze muri 'tin' (ibuye ry'agaciro) ihagaze amadorari 150 y'Amerika. Ni mu gihe uwa mbere azanakorerwa amajwi (audio) ndetse n’amashusho (Video) y’umuvugo we. Ibirori nyirizina bizaba tariki 27 Ukwakira 2018, aho bizabera bizatangazwa mu minsi iri imbere.

moustapha uri mu bari gutegura

Habanje gukorwa amahugurwa atandukanye ku banyeshuri

umusus

Dr

Umusuwisi Dr.Andrea Grieder utegura aya marushanwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND