Rwanda Modesty Fashion ni igitaramo cyari cyimaze iminsi gitegurwa mu rwego rwo kumurika imideri ishishikariza abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko kwambara bakikwiza kandi baberewe.
Iki gitaramo cyari cyahawe insanganyamatsiko igira iti <<Ubwiza bw'uwikwije>>, cyateguwe na kompanyi yitwa Berwa Platinum ltd ihagarariwe n’umusore witwa Ngabitsinze Abdul Wahabi na Murenzi Nurudine, cyabaye kuri uyu wa gatandatu tariya 19 Ugushyingo 2016 i Remera kuri petit stade, aho cyahurije hamwe aba designers batandukanye barimo Queen fashion, Akariza design, Lucas berwa house of fashion, Ambara super, Delphine design, Hakym design and mama khalim design.
Abasore n’inkumi bitabiriye iki gitaramo bamurikiye abakitabiriye imyambaro itandukanye guhera ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza saa tatu z’ijoro.
Reba uko byari byifashe mu mafoto:
Ni igitaramo cyari kitabiriwe
Emmalito na mugenzi we Yvonne bakorana kuri Royal tv nibo bayoboye iki gitaramo cy'imideri
Bamuritse imyambaro y'amoko anyuranye
Ngabitsinze Abdul Wahabi wateguye iki gikorwa avuga ko bari bagamije kumurika iby'iwacu kandi bitambika ubusa abanyarwanda
TANGA IGITECYEREZO