RFL
Kigali

Kigali habereye ibirori byahuje abaturutse mu bihugu 18 bari bambaye umweru gusa-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:25/07/2016 10:26
0


Dîner en Blanc ni ibirori byabereye mu mujyi wa Kigali muri Camp Kigali kuri uyu wa 23 Nyakanga 2016, byitabirwa n’abantu bambaye ibyera gusa, bari baturutse mu bihugu bigera kuri 18 ku isi birimo n’u Rwanda.



Ibi birori Dîner en Blanc bitegurwa na Illume Creative Studio mu ntego yo guteza imbere ubukerarugendo mu Rwanda kimwe n’ahandi ku isi bibera. Si ubwa mbere ibi birori bibereye mu Rwanda, kuko ku nshuro ya mbere byabaye mu mwaka wa 2012 ndetse hari n’indi myaka yakurikiyeho byagiye bibamo.

Abantu basaga 600 bitabiriye ibi birori, bataramiwe n’umuhanzi wo muri Kenya Mayonde mu ndirimbo zaryoheye benshi. Isaiah Katumwa wo muri Uganda nawe yaje gukurikiraho abari aho barushaho kwizihirwa bitewe n’uburyohe bw’ijwi rye buherekeje ubuhanga mu miririmbire ye. Ibirori byasoje abantu badashaka gutaha kubera kuryoherwa.

Amafoto yuko byari bimeze muri Dîner en Blanc

Bari bipfunyikiye ibyo kurya no kunywa


Illume Creative Studio /Igihe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND