Kuri uyu wa 22 Kamena 2018 nibwo mu mujyi wa Kigali muri Kigali Serena Hotel haberaga igitaramo cya Kigali Fashion Week 2018, muri ibi birori habereyemo udushya tunyuranye turimo kuba ubwitabire bwari hasi cyan, imyambarire y’abakobwa yongeye kugaragaramo ibambika ubusa ndetse n’impunzi zo mu nkambi ya Mahama zamuritse imideri.
Ibi birori byabereye mu ihema rya Serena Hotel ubusanzwe rifite ubushobozi bwo kwakira abantu barenga ibihumbi bibiri mu birori bya Kigali Fashion Week ho hari abantu batarenze 300, icyakora nubwo abantu bari bake abari baje kwihera ijisho wabonaga banyuzwe bikomeye n’uburyo ibi birori byagenze. Aha hari abamurikamideri b’ibyamamare nubwo hari abahanzi b’imideri benshi ndetse banavuye mu bihugu binyuranye cyane ko hari n’abazanye imyenda yabo kuyimurika bavuye muri Uganda, Nigeria, RDC ndetse n’u Rwanda nyiri zina ahari abahazji b’imideri benshi.
Aha bamuritse imideri inyuranye yiganjemo iyo gusohokana ariko noneho biba akarusho ubwo bamurikaga imideri yo kurarana, aha abakobwa bakaba baserukanye imwe mu myambaro yo kurarana maze nayo bamwe ibambika ubusa ku karubanda ndetse imbere y’ama camera yari ahari kimwe nabafana bari baje kwihera ijisho.
Ubwitabire bwo bwari hasi
Usibye ibi ariko nanone ubwo ibi birori byari bigeze hagati Mc Friday James wari uyoboye ibi birori yabajije abari baje kwihera ijisho icyo tariki 20 Kamena 2018 ibibutsa nk’umunsi mpuzamahanga, aha umwe mu bitabiriye Kigali Fashion Week yahise atangaza ko ari umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana no kwita ku mpunzi, iki gisubizo cyakurikiwe na bamwe mu bamurika imideri bo mu nkambi ya Mahama iyi ikaba irimo impunzi z’Abarundi bahungiye mu Rwanda maze inkumi n’abasore bari babukereye banyura imbere y’abafana berekana imideri mu buhanga bwinshi biri no mu byashimishije abakunzi b’ibi birori bari bitabiriye ari bake.
Ababa mu nkambi y'impunzi ya Mahama bamuritse imideriUyu ni uku yaserutseIbere hanze,...Iyi kanzu yari yahawe yatumaga agaragaza amabere ye mu gihe ntakintu yari yambariyemo imbereKaneza Lynka AmandaAbana bamuritse imideri bari mu bishimiwe Rupari umwe mu bamuritse imideri
TANGA IGITECYEREZO