RFL
Kigali

Kigali: Buri wa gatatu mu mujyi hateguwe ibirori by’akagoroba k’abakobwa

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:18/07/2016 19:20
1


Ubusanzwe hamenyerewe ibirori bigira impamvu, ugasanga ni impamvu yuko hazaba hari umuziki ubyinitse cyangwa umuhanzi w’umuhanga, ukunzwe cyangwa ibindi, kuri ubu muri Kigali hateguwe ibirori bya buri cyumweru byagenewe abakobwa byiswe “Wednesday Ladies Night”.



Kuva kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Nyakanga 2016 mu mujyi wa Kigali mu kabyiniro ka Life Lounge hazajya haba ibirori byahariwe abakobwa, bizajya biba buri wa Gatatu w’icyumweru, abakobwa bakazajya bahura bakaganira bakajya inama ndetse bakanasangira bavangirwa imiziki n’aba Djs b’ibyamamare hano mu Rwanda, ndetse banataramirwa n’abahanzi bakunda.

Ibi birori kandi usibye kuba ari umwihariko wo kuba ari akagoroba k’abakobwa n’abasore bazajya baba bemerewe kubyitabira kubagasangira, bakaganira ndetse balngurana ibitekerezo na bashiki babo bazajya baba bakirutse imirimo inyuranye baba bamazemo icyumweru.

kigali

Kuri uyu wa Gatatu nibwo hazatangira ibirori by'akagoroba k'abakobwa

Ku ikubitiro ibi birori biratangira kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Nyakanga 2016, guhera saa Mbili za nimugoroba, aha ibyo kunywa bizajya biba byagabanyirijwe ibiciro.Kwinjira ari ubuntu ndetse abakobwa bahabwe ikinyobwa cya mbere kubuntu mu rwego rwo kubaha ikaze. Bakazacurangirwa na DJ Kim.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • soso7 years ago
    uburaya.com





Inyarwanda BACKGROUND