RFL
Kigali

Kayitesi uba mu Bwongereza yifashishije Charly na Nina mu gikorwa cyo guteza imbere ababyeyi baboha uduseke

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:27/09/2016 7:51
0


Salha Kayitesi ni umunyarwandakazi uba mu gihugu cy’ u Bwongereza, aho yagiye kwiga ndetse akaba ahatuye nyuma yo kurangiza amasomo ye, uyu mubyeyi yifashishije Charly na Nina mu rwego rwo gukusanya amafaranga yo kurangurira abanyarwandakazi uduseke kimwe n’ibindi bikoresho biboherwa mu Rwanda.



Salha Kayitesi atangaza ko iki ari igitekerezo amaranye igihe, dore ko yari asanzwe arangura uduseke ndetse n’ibindi bikoresho biboherwa mu Rwanda abinyujije mu mushinga we yise’ Beauty Of Rwanda’ ubu hashize imyaka itanu akora aka kazi yatangiye ari ku ishuri.  

Aganira na Inyarwanda.com yagize ati ”Ni ibintu natangiye niga, ndibuka ubwo nazaga mu Rwanda ngiye gusubira i Burayi nagombaga gushaka impano nagurira inshuti zanjye ziba mu Bwongereza, icyo gihe nagiye mu iduka rimwe mbona uduseke n’inkoko biboshye neza bituma ntangira kwibaza niba nta musanzu nagira mu guteza imbere umunyarwandakazi uboha ibi bikoresho cyane ko byari byanshimishije, ni uko igitekerezo cyaje.”

kayitesi

Kayitesi Salha wiyemeje gufasha abanyarwandakazi baboha ibikoresho binyuranye kwiteza imbere

Kayitesi Salha atangaza ko mu kanya gato yagiraga akiri umunyeshuri yahitaga atekereza icyo yakora ngo afatanye n’ababyeyi baboha ibi bikoresho kwiteza imbere. Aha yatangarije Inyarwanda.com ko yahise ashinga urubuga rwo kugurishirizaho ibi bikoresho bibohwa n’abanyarwandakazi arirwo www.beautyofrwanda.com ,maze abakiriya cyane cyane ababa i Burayi no mu bindi bihugu babisaba agahita abigura mu Rwanda akabibagurisha bityo amafaranga yakuraga mu kugurisha ibi bikoresho niyo yamufashaga kurangura ibindi byinshi mu Rwanda.

kayitesiKayitesi Salha ni inshuti nabo afasha kwiteza imbere kurusha uko ari umukiriya wabo

Mu kiganiro kirekire Salha Kayitesi yahaye Inyarwanda.com yahamije ko uburyo yabikoragamo akiri umunyeshuri ubu amaze kwiga agiye kongeramo imbaraga ati “Ubu narangije kwiga ndashaka kubishyiramo imbaraga zanjye zose n’umwanya wanjye wose, ni yo mpamvu binyuze muri campain yanjye ya ‘Move her forward ‘ nateguye iki gikorwa cyo guhura nabantu batandukanye ngo tuganire ndetse dukusanye amikoro yo kurangura uduseke n’ibindi bikoresho byinshi,  ndetse uko turangura byinshi bikazateza umunyarwandakazi ubiboha imbere, hagati aho nanjye nkazasigarana akazi ko kubishakira isoko  amafaranga azavamo nkazayagarura nkarangura byinshi noneho byisumbuye.”

kayitesi

Iyo yaje mu Rwanda arabashaka bagasangira bakishimana

Salha Kayitesi wibera mu Bwongereza arateganya kuza gufatanya n’abahanzikazi nka Charly na Nina mu gikorwa cyo gukusanya iyi nkunga,icyo gikorwa kikaba giteganyijwe mu mpera z’uyu mwaka wa 2016, dore ko kizaba tariki 17 Ukuboza 2016 muri Euphoria Restaurent ahazwi nko kwa Rubangura Luxury Apartment ku Kimihurura, kwinjira bikazaba ari amafaranga ibihumbi bitanu (5000frw).

Iki gikorwa kizaba gikubiye muri Campain ya ‘Move her forward’ uyu munyarwandakazi uba mu Bwongereza yatangije igamije gufasha abanyarwandakazi bakora umurimo wo kuboha ibikoresho binyuranye kwiteza imbere abinyujije mu kubafasha kubagurira ibikoresho bakora. Abajijwe na Inyarwanda.com niba igihe yahereye arangurira ibi bikoresho hari uwo yabonye byafashije kwiteza imbere Salha Kayitesi yahamije ko afite ubuhamya bwiza bw’ababyeyi biteje imbere babikomoye ku bikoresho yabaranguriye.

Salha Kayitesi ni umunyarwandakazi uba mu mujyi wa New Castle mu gihugu cy’u Bwongereza, akaba yaravuye mu Rwanda agiye kwiga nyuma yo kurangiza amasomo ye akaba yaratangiye gukorera muri iki gihugu ariko ingufu nyinshi akaba yazishyize mu guteza imbere umunyarwandakazi abinyujije mu kumufasha amurangurira  ibikoresho aboha akabicuruza amafaranga avuyemo akazayifashisha arangura ibindi byinshi kurushaho.

kayitesiKayitesi Salha yateguye igikorwa kizamuhuza nabantu banyuranye bakajya inama yuko bateza imbere aba babyeyi yifashishije Charly na Nina bazasusurutsa abantu

Ubwo yaganiraga na Inyarwanda.com Kayitesi Salha yashoje ashimira buri munyarwanda wese usanzwe afite umutima wo gufasha aba babyeyi b’abanyarwandakazi, atangaza ko ashimira kandi byimazeyo aba babyeyi bafata umwanya ntibajye gusabiriza cyangwa gukora indi mirimo idahesha agaciro umunyarwandakazi bagahitamo gukora imirimo irimo no kuboha ibi bikoresho.

Uyu mubyeyi kandi yaboneyeho gushimira abantu badasiba kumuba hafi bakorana mu buzima bwa buri munsi cyane ko we aba ari hanze y’u Rwanda aba bakaba ari Rwanda association of university women dore ko ari nabo bari kumufasha gutegura iki gikorwa afite mu kwezi k’Ukuboza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND