RFL
Kigali

KAMPALA: Harakekwa umubano wihariye hagati ya Bad Rama umuyobozi wa The Mane n’umunyamideri Judith Heard

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:16/04/2018 15:32
6


Mu minsi ishize ni bwo Bad Rama umunyarwanda uyobora inzu ifasha abahanzi ya The Mane yerekeje muri Uganda aho bivugwa ko yagiye muri gahunda z’akazi. Nyuma y'uko ageze mu mujyi wa Kampala hatangiye kunugwanugwa umubano hagati ye n’umunyamideri Judith Heard wamamaye bikomeye muri Uganda.



Inkuru z’umubano wa Bad Rama na Judith Heard muri Uganda zazamuwe n'uko uyu musore ufite inzu ifasha abahanzi bakomeye hano mu Rwanda nka Safi Madiba, Marina na Queen Cha ubwo yari mu mujyi wa Kampala yafotowe ari kugendera mu modoka y’uyu munyamiderikazi, akaba ari imodoka nziza zifite plaque zanditse ku mazina y’uyu munyamiderikazi w’icyamamare muri Uganda.

Bad Rama yerekeje muri Uganda mu mpera z’iki cyumweru nyuma y'uko hari hashize igihe gito avuyeyo ubwo yari yajyanye na Queen Cha gukorerayo indirimbo zinyuranye na cyane ko kuva igitaramo cyo kumurika The Mane uyu musore ayobora cyarangira yahise yerekeza muri Uganda. Umwe mu banyamakuru bakorera muri Uganda waganiriye na Inyarwanda.com yadutangarije ko uyu mugabo uyobora The Mane kuri ubu ari gukoresha imodoka ya Judith Heard n'ubwo atizeye ko hari ikindi cyaba kibyihishe inyuma.

Amakuru y’urukundo rw’aba bombi twifuje kuyabaza Bad Rama gusa ntitwamubona kuri terefone ye igendanwa na cyane itari kumurongo. Turakomeza tubakurikiranire iby’iyi nkuru tubizeza ko na nyiri ubwite igihe azaba agarutse mu Rwanda tuzabimubazaho…

bad ramabad rama

Bad Rama ari gukoresha imodoka za Judith Heard i Kampala






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • GASONGO6 years ago
    ESE uyumujura nuwahe? Ngo Ni Bad ...ibiki? Narumiwe koko
  • 6 years ago
    Iki gitypes nikigoryi
  • saf6 years ago
    hahahahhahaahahahah
  • 6 years ago
    Nikigoryi kiri gushaka hit
  • 6 years ago
    Jye mbona ashaka kumenyekana cyane kurusha ingirwa bahanzi akuriye
  • aime5 years ago
    badrama baddest man





Inyarwanda BACKGROUND