RFL
Kigali

Kabisa Christian utunzwe no gushushanya yavuze uburyo ari akazi kiyubashye karimo n'amafaranga

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/02/2016 16:38
0


Mu gihe hari bamwe bafata gushushanya nk’akazi gasuzuguritse ndetse kadashobora gutunga ugakora, umuhanzi w’umunyabugeni Kabisa Christian wari warabaswe n’ibiyobyabwenge nyuma akabivamo akinjira mu gushushanya, ahamya ko uwo mwuga ari akazi kiiyubashye karimo n'amafaranga menshi.



Kabisa Christian ubarizwa i Kagugu mu mujyi wa Kigali, ni umuhanzi w’umunyabugeni, wakuze akunda cyane gushushanya. Mu buhamya bwe, avuga ko yahoze mu biyobyabwenge ariko nyuma akaza kubivamo akinjira mu gushushanya, ubu bikaba bimutunze hamwe n’umuryango we dore ko nta kandi kazi agira. 

Kabisa Christian

Umuhanzi w'umunyabugeni Kabisa Christian utunzwe no gushushanya

N’ubwo atabonye amahirwe yo kwiga mu ishuri ry’ubugeni, umuhanzi w'umunyabugeni Kabisa Christian yabwiye Inyarwanda.com ko yaje kujya kwihugura (Training) akabya inzozi gutyo kugeza ubu akaba yaramaze kwirundurira mu mwuga wo gushushanya na cyane ko avuga ko ari akazi kiyubashye ndetse kamutunganye n’umuryango we.

Mu myaka bicye itambutse, Kabisa Christian hari ibikorwa by’ubugeni yakoze, amurika ibihangano bye ndetse abigurisha ahantu hatandukanye. Avuga ko umwuga wo gushushanya awukora atagamije gukuramo amafaranga gusa ahubwo ko aba abamije no kwigisha umuryango mugari aho yigeze gukora Filime yise “Guhinduka mushya”,yo kurwanya ibiyobyabwenge igakundwa n’abantu batari bake ndetse ikaza no guhabwa igihembo. 

Kabisa Christian

Kabisa Christian ashyikirizwa igihembo cya Rwanda Movie Award na Miss Akiwacu Colombe

Muri 2014 iyo filime ye "Guhinduka mushya", yaje guhabwa igihembo muri Rwanda Movie Awards nka Filime ya mbere nziza mu ziri Documentaire. Iyi Filime ye ikaba yari ifite ubutumwa bwo kurwanya ibiyobyabwenge aho Kabisa Christian nk’umuntu wigeze guhura n’icyo kibazo akaza kugisohokamo, yashishikarizaga ababikoresha kubivamo akabakundisha umurimo. 

Kabisa Christian

Igihembo cyahawe Filime ya Kabisa Christian

Nta kandi kazi nkora mbikora nk’umwuga, ibyo  by’ubugeni. Njyewe nkurikije yuko ntigeze njya no muri Ecole d’art(ishuri ry’ubugeni), ahubwo akaba ari ibintu nakuranye mbikunda, hanyuma nkaza gufata ama formation makeya, kugira ngo mbikore ubundi nari narize Sciences humain muri segonderi, ariko naje gusanga ari ikintu nkwiriye gushyiramo imbaraga kuko ni igikorwa ukora ugashyiramo ibitekerezo byawe kandi kikabasha no kuba cyagutunga, ndi umugabo ndubatse mfite umugore ndetse nditegura no kubyara kandi nta kindi kimfasha usibye ako kazi nkora ko gushushanya na interior design , ntabwo ari akazi gasusuguritse ni akazi kagira amafaranga kandi byabasha gutunga umuntu. Kabisa Christian

Kabisa Christian

Kabisa Christian

Mu bikorwa akora mu gushushanya, Kabisa Christian avuga ko akora amasura y’abantu babyifuza, agakora ibihangano bizimije n’ibihangano byeruye (bigaragara) ariko na none akibanda ku mibereho ya Kinyarwanda mu rwego rwo guteza imbere umuco nyarwanda. Nyuma yo gushaka umugore, Kabisa Christian avuga ko yabonye uburemere bw’umuryango, akaba ariyo mpamvu muri iyi minsi aribyo bihango ahugiyemo cyane ati:

Muri iyi minsi ndi gutekereza umuryango, maze gushaka nibwo nabonye uburemere bw’umuryango, ese umuryango biva he bikajya he,ubu ibihangano ndi gukora ni ibigaragaraza umuryango mu nzego zitandukanye,umugore,umugabo, abana,ibikorwa by’umuryango,iterambere ry’umuryango,ibibazo biba mu muryango ibintu nkibyo ngibyo nibyo ndi kugaragaraza mu bihangano ndi gukora ubu. Mu mpera z’ukwezi kwa 6 cyangwa ukwa 7 nifuza kuba nakwerekana ibyo bihangano ndetse nkanerekana filime igaragaraza uburyo umuryango ari ikintu gikomeye. Kabisa Christian

Kabisa Christian

Kabisa yatangiye kwibanda ku muco nyarwanda 

Reba andi mafoto amwe muyo Christian Kabisa yashushanyije

Kabisa ChristianKabisa ChristianKabisa ChristianKabisa Christian

Kabisa ChristianKabisa Christian






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND