RFL
Kigali

Itorero Ndangamuco ry’igihugu ryambariye guhesha ishema u Rwanda muri Nigeriya

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:26/12/2015 15:10
1


Abagize itorero Ndangamuco ry’igihugu ,Urukerereza bahagurutse i Kigali berekeza muri Nigeriya mu iserukiramuco rya Calabar aho bajyanye umugambi wo gukomeza guhesha ishema u Rwanda n’Abanyarwanda nkuko basanzwe babigenza.



Kuri uyu wa 26 Ukuboza 2015, ku isaha ya saa munani z’amanywa nibwo bamwe mu bagize itorero Urukerereza bahagurutse ku kibuga cy’indege i Kanombe berekeza  i Calabar ,umujyi uri mu Majyepfo ya Nigeria . Bagiye muri Calabar Carnival iba buri mwaka kuva muri 2004, ubu ikaba ari inshuro ya 2 u Rwanda ruyitabira.

Urukerereza

Urukerereza

Urukerereza

Abagize itorero Urukerereza ubwo bageraga ku kibuga cy'indege i Kanombe

Ingoma

Bitwaje abahanga mu kuvuza ingomaimigara

Imigara intore zibyinana nayo ni imwe bajyanye muri Nigeriya

Amayugi

N'amayugi bayakozeho

Ingabo

Bitwaje n'ingabo

Mu kiganiro yagiranye na inyarwanda.com, Semanza Jean Baptiste uzwi ku izina rya Jabba Star akaba ari na we ukuriye ababyinnyi b’urukerereza(Capitaine) yatangaje ko nubwo hatagiye itorero ryose ariko nabagiye bafite ubuhanga ndetse bakaba basezeranya Abanyarwanda kubahagararira neza. Ati “ Duhagurutse turi 20,abandi bagenzi bacu basigaye mu myiteguro yo kwakira ibihugu bizitabira igikombe cya CHAN. Nubwo tutagiye twese, ariko uko tungana twizeye neza kandi dusezeranyije Abanyarwanda kuzabahagararira neza.”

Yunzemo ati “ Ni ubwa 2 twitabira iri serukiramuco. Umwaka ushize bari badutumiye, twitwara neza ndetse bakunda ubuhanga mu kubyina n’umwihariko wo kugaragaza umuco wacu twagaragaje, none nuyumwaka badutumiye. Tugiye gukomeza kugaragaza umuco wacu kuko nubushize twari twawugaragaje ndetse dukore ibyiza kurusha uko twabikoze umwaka ushize ubwo bari badutumiye.Nubundi Abanyarwanda baziko Urukerereza rutajya rubatetereza, nubu tubasezeranyije guhesha ishema u Rwanda n’Abanyarwanda kandi ni byinshi tumaze kunguka nyuma y’aho twaboneye abatoza bahoraho  twahawe na Minisiteri y’Umuco aribo Mariya Yohana na Muyango.

Jaba Star

Jabba Star,ukuriye ababyinnyi b'Urukerereza

Urukerereza

Ni ku nshuro ya kabiri Urukerereza rwitabira iri serukiramuco

Jabba Star yakomeje avuga ko ubusanzwe iserukiramuco rya Calabar risanzwe ryitabirwa n’intara zo muri Nigeriya zikagaragaza umuco wo muri buri ntara ariko bakanatumira ibihugu bizwiho ubuhanga mu kubyina ndetse no kugira umuco wihariye. Biteganyijwe ko abagize Urukerereza bazitabira ibitaramo binyuranye bizabera muri Calabar Carnival.

Calabar Carnival izatangira ku itariki 28 isozwe kuri 31 Ukuboza 2015,hanyuma itorero Urukerereza rigaruke mu Rwanda ku itariki 01 Mutarama 2016.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kalimunda8 years ago
    Nukuri urukerereza nitorero ryigihugu riduhesha ishema sindunva narimwe batsinzwe turashimira cyane Jabastar kuko atangiye neza atugezaho uko urukerereza ruhagaze





Inyarwanda BACKGROUND