RFL
Kigali

Itorero Inyamibwa rya AERG rigiye gususurutsa abanyaburayi mu gihe cy’amezi 2 n’igice

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:12/06/2018 21:16
2


Itorero Inyamibwa ryatangiranye n’abantu 6 mu myaka 20 ishize, rimaze kuba ubukombe butumye ryogoga ikirere rijya kwerekana umuco nyarwanya i mahanga ku mugabane w'u Burayi.



Itorero Inyamibwa ryibarutswe n’umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (AERG). Ryamenyekanye muri Kaminuza y’u Rwanda ryerekeye mu bihugu 3 by’uburayi aho rigomba kwitabira iserukiramuco ryiswe iry’Amajyepfo, Festival du sud. Inyamibwa igomba kwerekana umuco nyarwanda mu bihugu nk'u Bufaransa, u Bubiligi na Espagne mu bitaramo biteganyijwe kuva taliki ya 14 Kamena 2018 kugeza taliki ya 27 Kanama 2018.

inyamibwa

Inyamibwa zaserukiye u Rwanda zirangwa n'umwambaro uzihuje

Iserukiramucumo “Festival du sud” ni ngarukamwaka, rihuza amatorero atandukanye ku migabane yose, hagamijwe guhuriza hamwe imico no kuyiha agaciro. Ni iserukiramuco ritegurwa n’abantu batagamije inyungu kuva mu myaka 38 ishize. Muri uyu mwaka wa 2018  iserukiramuco Festival du Sud rizakira ibihugu birimo u Rwanda rwaserukiwe n’itorero Inyamibwa, Argentine, Chili, Chypre y’Amajyaruguru, El Salvador, Indoneziya, Irlande, Kzakhstan , Mexique, Mongolie, u Burusiya na Seribiya.

Inyamibwa

Itorero Inyamibwa ryatangiye rigamije kurwanya ubwigunge bw’abanyeshuri b’imfubyi bari bamaze kurokoka Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, ritangira rikorera amafaranga atarenze ibihumbi 40. Kuri ubu rimaze kugera kuri byinshi birimo ubworozi bw’inka, ubuhinzi bw’ishyamba rya hegitari ebyiri, rifite urwuri n'imirima y’umuceri.

inyamibwa

Inyamibwa zahagurutse i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa 12 Kamena 2018






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kumari5 years ago
    Abo baragiye ntibazagaruka bazacika vuba cyane
  • Mangouste5 years ago
    Ni byiza cyane. Inyamibwa tubari inyuma muri ubwo butumwa bw indashyikirwa kaandi tubaziho ubuhanga n'ubutore. Imana izabane namwe kandi ibambike igikundiro. Love from USA.





Inyarwanda BACKGROUND