RFL
Kigali

Itorero Intayoberana risize rikumbuje u Rwanda abari i Abidjan-AMAFOTO

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:24/10/2016 14:40
1


Kuri uyu wa gatanu taliki 21 Ukwakira 2016 nibwo itorero Intayoberana ryahagurutse i Kanombe ryerekeza mu gihugu cya Côte d’Ivoire mu murwa mukuru w’iki gihugu i Abidja aho ryari rigiye gutaramira abari bitabiriye umuhango wo gutangiza bwa mbere ingendo z’indege ya Rwanda Air yatangije muri iki gihugu.



Itorero Intayoberana ni rimwe mu matorero akomeye mu y’abarizwa hano mu Rwanda mu mbyino gakondo, dore ko mu ntangiriro z’uyu mwakawa 2016 ryari ryaserukiye u Rwanda mu iserukiramuco ryari ryahuje ibihugu bitandukanye mu bijyanye no kwerekana imico y’ibi bihugu, iri Serukiramuco rikaba ryari ryabereye muri Zambia intayoberana zikaba zarabashije kuhakura igikombe bahawe bashimirwa uburyo bitwaye binyuze mu mbyino gakondo z’iri torero.

Hano Intayoberana zari zigiye i Abidjan

Ku mugoroba w'iki cyumweru tariki 23 Ukwakira akaba ari bwo Intayoberana ryagarutse mu Rwanda nyuma y'iminsi itatu ryari rimaze muri Côte d’Ivoire. Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye na Ndayizeye Emmanuel ari nawe muyobozi wungirije w’iri torero yadutangarije uko urugendo rwabo rwagenze n’icyari kibajyanye, aho yongeye gushimangira ko kubera uru rugendo bongeye gukumbuza u Rwanda abari muri iki gihugu. Aha yagize ati:

Twari tugiye muri gahunda ya sosiyete itwara abantu mu ndege ya Rwanda Air , aho twari tugiye gutaramira abari bitabiriye umuhango wo gufungura ingendo z’iyi sosiyete muri Côte d’Ivoire, aha akaba ari naho twataramiye.  Ariko icyo twabashije kubona nuko imbyino zacu zikundwa cyane kandi zishimisha benshi uretse abanyamahanga bari bahari, abanyarwanda batuye muri iki gihugu baratwishimiye batubwira ko bongeye kubona ibyiza by’iwabo mu gihe hari n'abari bamaze imyaka igera kuri 19 batarabona aho itorero ribyina Kinyarwanda. Ibi byanatumye tuvugana na benshi mu minsi iri imbere tukazabatangariza izindi ngendo tuzajyamo biturutse kuri uru rugendo twari twagiyemo.

Ndayizeye Emmanuel uwa kabiri uhereye ibumoso ni we wari uyoboye iri torero

Imbyino gakondo z'itorero Intayoberana zahagurukije benshi

Twasoza inkuru yacu tubibutsa ko iri torero rimaze igihe gito rishinzwe dore ko benshi barigize babarizwaga mu Inganzo Ngari. Nyuma y’iki gihe gito rikaba rikomje gukundwa n’abatari bake.

Basize bakumbuje abatuye iki gihugu u Rwanda

Reba Hano kimwe mu bitaramo by'Intayoberana


 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Alain7 years ago
    oh wouh nabahanga cyane ndabazi cyane Bolla uyu mukobwa nu muhanga cyane nsinzi impamvu ntajya mubona mwitorero ryi gihugu na emmy nawe arashoboy kbs





Inyarwanda BACKGROUND