RFL
Kigali

Itorero Intayoberana rirakataje mu bikorwa bisigasira umuco nyarwanda bizeye ko bizanabambutsa imbibi

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:18/11/2015 11:06
7


Nyuma y’ibikorwa n’ibitaramo byinshi Itorero Ndangamuco Intayoberana ryagiye rikorana n’abahanzi nyarwanda batandukanye, ubu ryiyemeje kuba Itorero ry’ubukombe mu Rwanda no mu mahanga ryimakaza umuco nyarwanda biciye mu ndirimbo gakondo n’imbyino ndetse n’ibindi bikorwa bisigasira umuco.



Itorero ndangamuco “Intayoberana” ririmo na bamwe mu bagize Itorero ry’igihugu, guhera mu mwaka ushize wa 2014 ryagiye rigaragara ryifashishwa n’abahanzi bakomeye mu Rwanda mu bikorwa byabo, muri abo hakaba harimo nka Butera Knowless bafashije cyane mu gitaramo cyo kumurika album ye aho iri torero ryashimishije abantu cyane. Uretse ibitaramo kandi, Itorero Intayoberana ryagaragaye mu bukwe bw’umuhanzi Ben Kayiranga ndetse no mu bukwe bwa Miss Shanel mu mihango yo gusaba no gukwa. Bagiye kandi bitabira ibikorwa binyuranye hirya no hino mu gihugu, abanyarwanda b’ingeri zitandukanye bakishimira imiririmbire yabo n’imbyino zisigasira umuco nyarwanda.

intayoberana

intayoberana

intayoberana

Aha bafashaga Knowless mu kumurika album ye yise "Butera"

Iri torero rigaragaza ubuhanga mu mbyino gakondo z’umuco nyarwanda, ryanagiye rifasha abandi bahanzi batandukanye, nka Patrick Nyamitari akaba yarabishashije mu mashusho y’indirimbo ze. Ubu ariko, uretse gufasha abandi bahanzi, iri torero ririmo abahanzi b’abahanga mu bihangano gakondo bijyanye n’umuco, bageze kure n’imishinga y’ibihangano byabo ku giti cyabo bigomba kubasiga ari itorero ry’ubukombe mu Rwanda ndetse mu minsi iri imbere bakaba banifuza kuzajya bitabira ibitaramo hirya no hino ku isi ahari abanyarwanda baba bifuza gutaramirwa bya Kinyarwanda.

intayoberana

intayoberana

intayoberana

intayoberana

intayoberana

intayoberana

intayoberana

intayoberana

Itorero Intayoberana rimaze kugaragara mu bikorwa byinshi. Aha baririmbaga mu bukwe bwa Miss Shanel

Itorero Intayoberana rimaze kugaragara mu bikorwa byinshi. Aha baririmbaga mu bukwe bwa Miss Shanel

Muri ibi bikorwa by’itorero Intayoberana, harimo guhimba indirimbo zabo zo mu njyana gakondo, bazajya bifashisha bataramira abantu, ndetse zikaba n’indirimbo zizajya zicurangwa n’abakunzi b’injyana y’umwimerere nyarwanda. Muri izi ndirimbo, harimo iz’inkera y’ibitaramo, izifashishwa mu bukwe ndetse no mu bindi birori. Ubu indirimbo yabo bamaze no gukorera amashusho yitwa “Nyina w’abeza”, ni imwe mu zigize album yabo ya mbere biteze ko izabageza ku ntera ishimishije.

REBA HANO INDIRIMBO “NYINA W’ABEZA”:


Ubwo batugezagaho amashusho y’iyi ndirimbo, batangarije Inyarwanda.com ko mu kwezi gutaha k’Ukuboza, bateganya igitaramo kizashimisha cyane abanyarwanda kikanabafasha kwinjira mu minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani, imyiteguro ikaba igeze kure ndetse andi makuru ajyanye n’iki gitaramo bashaka ko kizaba icy’amateka, bakazayatangaza mu minsi ya vuba.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mizero8 years ago
    Mukomerezaho kabisa ariko muracyafite inzirandende cyane kugera kuri ibyo byifuzo hari amatorero menshi yabatanze mugakino kandi agifite ingufu so ni byiza ko mufite ishyaka mukore cyane nko muri 10 years mizabigeraho
  • 8 years ago
    mizero weeee ntago uziko se ihinda igahita reka abana birire hit kandi mwese murabizi ko bashoboye.iyo myaka 10 uvuga singombwa ni 2 gusa birahagije ngo uwo imana yahaye umugisha ngo imuzamure.abamze iyo 10 bakoze ibyabo mureke nabandi bakore rero.ayo matorero yose uvuga niba ahari nayo nakore nayo ntago ahejwe amatorero yose ari kwisoko ryumurimo.gusa akeza karigura naba bana bakoze ibintu byiza mwe mwese mutatekereje.bravo kuntayoberana turabashyigikiye.
  • aimable8 years ago
    courageeeeeee ni byiza cyaneeeee.burya wamukobwa ubyina neza azi no kuririmba neza????..?.ni byiza cyane mudukorere nizindi nyinshi
  • Dominic8 years ago
    Woooww Nukuri ndi France mperuka murwanda kera nkunze ino ndirimbo cyane inkumbuju rwanda kandi Production yayo irikurwego mpuzamahanga nikaribu hano France ndabakunze pe
  • kamikazi8 years ago
    Mwaduhaye number Za producer wakoze Audio kuko Turamushaka natwe
  • 8 years ago
    Wauhhh!!inayoberana go ahead kabisa mubereke ko muzi umuco nyarwanda!!!!lv u
  • mboma8 years ago
    Courage intayoberana! Mukomeze mutere imbere ndetse hanavuke n'andi matorero menshi. Inganzo ngari zari zimaze kwigira idollar no kuzamura ibiciro ku buryo bukabije wenda bizatuma zisubira ku butaka. competition ni nziza.





Inyarwanda BACKGROUND