RFL
Kigali

Itorero Imena rihagarariye u Rwanda muri Cote d’Ivoire ryahanyuranye umucyo ku nshuro ya mbere ryataramye - Amafoto

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:8/03/2016 9:45
2


Itorero Imena ni itorero ribyina Kinyarwanda ryagiye guhagararira u Rwanda mu iserukiramuco mpuzamahanga ryitwa Massa riri kubera muri Cote d’Ivoire, kuri iki Cyumweru tariki ya 6/3/2016 nibwo iri torero ryiyeretse imbaga y’abanyarwanda baba muri iki gihugu rirabasusurutsa baranyurwa.



Rirangajwe imbere n’abakobwa n’abahungu babyina kinyarwanda, itorero Imena kuri iki Cyumweru nibwo bwa mbere ryataramiye abanyarwanda baba muri Cote d'Ivoire ndetse no mu bihugu baturanye. Muri Institut Francais mu mujyi wa Abidja niho abanyarwanda bataramiye ku ikubitiro cyane ko bagomba gukora ibitaramo bibiri muri iri serukiamuco bagiyemo.

Imena

Abanyarwanda ndetse n’inshuti z’ u Rwanda bagaragaje ubwitabire ndetse no kwishimira  ibi bitaramo cyane, nyuma yo kugaragaza gukumbura umuco nyarwanda benshi mu banyarwanda baza kwihera ijisho ibyo badaherutse harimo ababa muri iki gihugu ndetse n’abanyeshuri bagiye kuhiga bose ubona ko baba bishimiye kubona abanyarwanda babataramira nk'uko inyarwanda.com ibikesha abagiye bahagarariye u Rwanda.

Itorero Imena

Muri iri serukiramuco rya Massa ryitabiriwe cyane n’abanyamahanga batandukanye,  abaryitabiriye bari gutaramira abagize Diaspora yabo kuko usanga umunsi umwe habaye ibitaramo bitandukanye, ibi bituma u Rwanda aho rwaririmbiye haba hari abagize Diaspora y’ u Rwanda n’inshuti zabo gusa.

Itorero Imena mbere gato yo kujya ku rubyiniroKuri uyu wa kabiri tariki ya 8/3/2016 abanyarwanda barataramira ahitwa Allocodrome Yopougon ari nacyo gitaramo cya nyuma biteganyijwe ko baba bakoze muri iri serukiramuco mu gihe baba batabongeje ikindi gitaramo. Iri serukiramuco ryatangiye tariki ya 5/3/2016 rikazarangira tariki 12/3/2016 aho Itorero Imena rizahita rigaruka mu Rwanda.

 Andi mafoto yo muri iki gitaramo

Itorero ImenaUbwo itorero Imena ryasozaga gutaramira abanyarwanda bashatse gufatana ifoto y' urwibutso

Itorero ImenaAbanyarwanda baba hariya ndetse n'inshuti z'abanyarwanda bari bitabiriye iki gitaramo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Munyaneza d8 years ago
    Itorero imena nirikomeze kwagura imipaka rigere nahandi henshi kwisi mumanike idrapo ryigihugu murintore zidasobanya
  • coco8 years ago
    woo muracyeye kbs courage.





Inyarwanda BACKGROUND