Urukerereza ni itorero ryashinzwe mu mwaka w’i 1974 rifite inshingano yo guteza imbere umurage gakondo w’u Rwanda mu mbyino n’indirimbo gakondo. Kuri ubu iri torero ryateguriye abanyarwanda ibitaramo bibiri bikomeye.
Mu gihe cyose iri torero ryabayeho ryigaragaje nk’umutwe uhora ku isonga mu kubumbatira umwimerere w’imbyino n’indirimbo by’u Rwanda.
Muri ibi bitaramo bibiri abagize Urukerereza biteguye kuzasusurutsa abazabyitabira bagasubizwa ku muzi w’umuco wo gutarama no guhiga mu Rwanda. Imbyino,Imihamirizo, Umurishyo w’ingoma, n’indirimbo byose biherekejwe n’ibicurangisho gakondo nibyo bizumvinkanisha urwunge rw’amajwi y’Indashyikirwa.
Ubusanzwe iri torero iyo ryakoze igitaramo gisiga umugani aho cyabereye
Nkuko bitangazwa na Urukerereza, igitaramo“INKERA Y’ABAHIZI” kizabera kuri Sitade Ntoya ku itariki ya 03 Kamena 2016 no mu nzu mberabyombi i Rubavu tariki ya 24 Kamena 2016 guhera saa moya z’umugoroba (7:00 p.m).
Amatike azatangira kugurishwa tariki 27/5/2016 mu mujyi wa Kigali. Mu mujyi wa Rubavu amatike azatangira kugurishwa guhera tariki 17/06/2016. Aho amatike azagurishirizwa ni aha hakurikira:
Mu mujyi wa Kigali
UTC ku biro bya Volcano
Station Kobil mu mujyi hafi yo kwa Rubangura
Nyamirambo kuri 40 Supermaket Top 40
Sonatube kucyapa kijya mu mujyi kuri zam zam
Kimironko kwa Mushimire muri Cyber Cafe za Smart Net
Mu mujyi wa Rubavu
Supermarket Vision 2020 iruhande rw’umusigiti
Kigali SAFARI muri gare ya Rubavu
Abasore n'inkumi bambariye gususurutsa abazitabira inkera z'abahizi
Kwinjira muri ibi bitaramo by'itorero Urukerereza, kuri Stade Ntoya i Remera bizaba ari amafaranga ibihumbi bitanu mu myanya y’icyubahiro(5.000Frw) n’ibihumbi bibiri ahasigaye. Igitaramo kizabera mu Karere ka Rubavu mu myanya y’icyubahiro bizaba ari ibihumbi bitatu (3,000 Frw) n’ibihumbi bibiri ahasigaye (2,000 Frw).
TANGA IGITECYEREZO