RFL
Kigali

Ishuri ry’umuziki rya Nyundo rigiye gutora Nyampinga uhiga abandi mu buranga, isuku n’ubuhanga-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/10/2016 9:59
13


Ku nshuro ya mbere ishuri ry’umuziki rya Nyundo (Ecole d’Arts de Nyundo) riherereye mu karere ka Rubavu, rigiye gutora Nyampinga uhiga abandi mu buranga. Abakobwa 12 ni bo bari guhatanira iri kamba rizambikwa umukobwa w’uburanga buherekejwe n’ubuhanga ndetse urangwa n’isuku.



Iki gikorwa cyo gutora Nyampinga wa Ecole d’Art de Nyundo (Nyundo Music school) cyateguwe na bamwe mu banyeshuribiga muri iryo shuri hamwe n’ubuyobozi  bw’ikigo. Ni igikorwa cyatangiye kuwa 1 Ukwakira 2016, Final ikaba iteganyijwe kuwa 30 Ukwakira 2016 ari wo munsi hazamenyekana uwahize abandi.

Miss Nyundo Music School

Abakobwa 12 ni bo bahatanira iri kamba

Nyampinga w’iri shuri rya Ecole d’Arts de Nyundo agomba yujuje ibi bikurikira nkuko byatangarijwe abakobwa bose bitabiriye iri rushanwa bakabimenyeshwa mbere y’igihe.

-Miss agomba kuba yiga muri Ecole d’Art de Nyundo

-Agomba kuba azi kubana neza n’abantu

-Agomba kuba afite amanota n’imyitwarire myiza

-Agomba kuba azi kuvuga mu ruhame nta gihunga

-Agomba kuba agira isuku

-Agomba kuba yigirira icyizere

-Agomba kuba afite intego n’imihigo

-Agomba kuba avuga ikinyarwanda neza kitavangiye n’urundi rurimi

Miss Nyundo Music School

Nkuko Inyarwanda.com yabitangarijwe na Iradukunda Faustine umuyobozi w’itsinda ritegura iki gikorwa cyo gutora Nyampinga w’iri shuri ndetse na Robert Muhire ubafasha kucyamamaza, abakobwa bari muri iri rushanwa ni 12 abo akaba ari: Yvette Umwali, Mpamo Queen, Gloria, Uwacu Raissa, Igihozo Melise, Celine, Odile, Grace, Angelique Uwimbabazi, Umuhire Grace, Ariel na Christmas Ruth.

AMAFOTO Y'ABAKOBWA BAHATANIRA KUBA MISS NYUNDO MUSIC SCHOOL

Miss Nyundo Music School

Miss Nyundo Music SchoolMiss Nyundo Music SchoolMiss Nyundo Music SchoolMiss Nyundo Music SchoolMiss Nyundo Music SchoolMiss Nyundo Music SchoolMiss Nyundo Music SchoolMiss Nyundo Music SchoolMiss Nyundo Music SchoolMiss Nyundo Music SchoolMiss Nyundo Music SchoolMiss Nyundo Music SchoolMiss Nyundo Music School






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • lily7 years ago
    mubyukuri njye ndabona ari Christmas Ruth upfa kubahiga abandi ndabona Sinai nibagufi, abandi barihese imigongo gsa igukorwa cyiza
  • gh7 years ago
    number 17 ni sawa
  • 7 years ago
    Ibaze Mwari nkaba koko!!!!!! hahahahaha.
  • Artist Joshua7 years ago
    uwo uzahiga nabandi azahembwa iki?
  • Josh artist7 years ago
    nge nkamusaza wabo wababanjirije kuhiga, uzahiga abandi mwemereye impano ya portrait ye! yakataraboneka ikozwe mubwoko bwa model age direct! ashonje ahishiwe.
  • bonfils7 years ago
    hahahahahahhhh abakobwa bari hano nakumiro ubwose gutora miss nyundo bazaraba iki?
  • Alice7 years ago
    ka 16 ni keza bambeeeeee niko kbs
  • 7 years ago
    hhhhhhhhh ibi nibiki?? aba nibo batumye miss Rwanda 2017 ihagarikwa pe
  • 7 years ago
    Number 17 Arabahiga!
  • oscar Bauman7 years ago
    Ariko se ibi bintu frere Directeur sebastien arabishyigikiye? nizere ko harimo n'aba Graphiste barimo!
  • artist mukiza p 7 years ago
    byari bitegeranyijwe amatsiko gusa muzarebere na perfomance ye muri pratique not conduite only
  • EMMANUEL7 years ago
    nibyiza ababo ndabona batambaye ubusa nkaba uganda
  • BABEBE7 years ago
    YEWE MANA UBU SE ABANGABA KOKO YEWE NDUMIWE ICYAKORA TURIYA TWANA TW'INZOBE TUBIRI NAHO ABANDI KEREKA NIBA BASHAKA KUMENYEKANA GUSA DA N'AHO UBUNDI MBEGA





Inyarwanda BACKGROUND