Mu minsi ishize nibwo hari gahunda y'uko itorero ry'abanyarwanda rigomba gusura ikipe ya Arsenal muri iyi minsi iri kwamamaza u Rwanda muri gahunda bihaye ya Visit Rwanda, aha itorero ry'abanyarwanda baba ku mugabane w'Uburayi bakaba barasuye iyi kipe mu myitozo bagacinyana n'abakinnyi umuhamirizo nk'uko bigaragara mu mashusho ari hasi hano.
Nk'uko byumvikana mu majwi y'uwakoze aya mashusho, izi ntore z'abanyarwanda zagiye zigiye gutungura abakinnyi ba Arsenal ubwo bari mu myitozo. Aha bakaba baritwaje Intore zo guhamiriza no gushimisha abakinnyi b'ikipe ya Arsenal. uwasobanuraga aya magambo yagize ati "Twaje hano gutungura ikipe ya Arsenal tubyina imbyino z'intore zo mu Rwanda, Intore bivuze abatoranyijwe, abeza mu beza, imbyino zisobanura ishema, kuririmba ni izingiro ry'intsinzi."
Twibukiranye ko RDB iherutse gushyira umukono ku masezerano y'imyaka itatu na Arsenal yo kwamama u Rwanda yaba ku myenda aho ku kuboko hagomba kugaragaraho ijambo rya "Visit Rwanda", u Rwanda narwo rukaba rufite umubare w'amafaranga menshi bagomba kugenera iyi kipe iri mu zikunzwe mu Rwanda ndetse no ku isi. iki gikorwa kikaba kibaye mu gihe habura iminsi mike ngo shampiyona y'umupira w'amaguru mu Bwongereza itangire.
Intore nabakaraza imbere y'abakinnyi ba Arsenal
Aha abakinnyi ba Arsenal bagaragaye bagaragariza Intore ko bishimiye izi mbyino ndetse abanyuranye muri aba bakinnyi dore ko bose bari bitabiriye imyitozo bagerageza kwigana Intore guhamiriza n'ubwo bitari byoroshye.
REBA UKO ABA IZI NTORE ZITWAYE IMBERE Y'ABAKINNYI BA ARSENAL MU MYITOZO
TANGA IGITECYEREZO