RFL
Kigali

Inteko Ishinga Amategeko yadusabye gukurikirana irushanwa rya Miss Rwanda ntabwo badusabye ko turisubirana-MINISPOC

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:21/06/2018 16:15
0


Mu minsi ishize mu binyamakuru binyuranye byandikirwa hano mu Rwanda hagaragaye inkuru igaruka cyane ku byari byavugiwe mu Nteko Ishinga amategeko y’u Rwanda, aha umwe mu badepepite yari yasabye ko inzego za Leta zasubirana irushanwa rya Miss Rwanda kugira ngo rigirire akamaro abaryitabira kurusha ba nyiraryo.



Mu kiganiro Minispoc yagiranye n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 21 Kamena 2018 abanyamakuru babajije Minispoc niba biteguye gusubirana irushanwa rya Miss Rwanda. Minisitiri w’umuco na siporo Uwacu Julienne yatangaje ko mu myanzuro y’inama y’inteko babonye hatarimo ko kuba bazasubirana irushanwa rya Miss Rwanda ahubwo ko babasabaga gukomeza gukurikirana iri rushanwa. Minisitiri Uwacu Julienne yagize ati:

Umwanzuro w’inteko ntabwo wasabaga ko dusubirana irushanwa ahubwo byari ugukurikirana ibiberamo, uko ritegurwa ndetse n’umusaruro ritanga kandi inshingano zo gukurikirana uko ritegurwa uko rikorwa niba hubahirizwa amategeko n'asanzwe y’igihugu ho ntitwigeze tudohoka. Ntabwo tuzisubira ngo tuvuge ngo bariduhe tujye turitegura ahubwo icyo Inteko Ishinga Amategeko yadubasaga ni uko mu gihe kiri imbere byarushaho kugenda bikorwa neza hanyuma n'abakobwa bitabiraga ririya rushanwa bagaragaje imishinga myiza nabo bafashwa.

MINISPOC

Ni ikiganiro kitabiriwe n'abafatanyabikorwa ba Minispoc

MINISPOCMinisitiri Uwacu Julienne aganira n'abanyamakuru

Minisitiri Uwacu Julienne yatangaje ko ku bufatanye n’izindi nzego zirimo Minisiteri y’umuryango kimwe n’izindi nzego bazareba uko abandi bakobwa bitabiriye irushanwa nabo bajya bafashwa mu mishinga yabo bikaba byabagirira akamaro.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND