RFL
Kigali

Ingabire Habibah yunze mu rya Colombe yambara Bikini muri Miss Supranational-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:27/11/2017 13:49
20


Ingabire Habibah ni umunyarwandakazi uhagarariye u Rwanda mu marushanwa ya Miss Supranational, ririmo kubera muri Pologne. Kamwe mu duce tw'iri rushanwa gakorwa abahatana biyerekana bambaye umwambaro wo kogana uzwi nka ‘Bikini’



Mu minsi ishize, abanyarwandakazi bitabiraga amarushanwa y'ubwiza mpuzamahanga bangaga kwambara Bikini. Ingabire Habibah we ntiyigeze abitindaho kuko yahisemo kwambara uyu mwenda batambuka kuri Piscine biyerekana agace kazwi nka “Swimsuit Preliminary Competition” kakinwe kuri uyu wa mbere Tariki 27 Ugushyingo, 2017.

Ubwo yahagurukaga mu Rwanda ndetse no mu gihe cyabanje mbere yuko agenda Ingabire Habibah yakunze kwihunza ibijyanye n’iki kibazo agatangaza ko ataramenya neza niba azambara Bikini cyangwa atazayambara. Ibirori byo gutangaza uzatsindira ikamba rya Miss Supranational biteganyijwe tariki 1 Ukuboza 2017.

Habibah

Habibah yambaye Bikini akurikiye Colombe nawe witabiriye aya marushanwa umwaka ushize nawe akayambara mu gihe hari abandi ba Nyampinga bahagarariraga u Rwanda mu marushanwa y'ubwiza mu bihe bitandukanye bakanga kwambara Bikini, uheruka ni Miss Uwase Hirwa Honorine uzwi nka 'Igisabo uherutse kwanga kwambara Bikini muri Miss Earth 2017.

HabibahHabibahHabibahHabibahHABIBAH ubwo yatambukaga

REBA HANO AMASHUSHO Y'ABA BAKOBWA BAMBAYE BIKINI

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kenny Rogers 6 years ago
    Waooo! !!niwe uzi icyamujyanyeyo.irushanwa ni irushanwa congrats habiba uraberewe
  • mansa sultan6 years ago
    Nta habibah wambaye ubusa mbonye aho,wananirana mwidini rikubwiriza kwikwiza ugatinya gusebya
  • kenzo6 years ago
    so what?????
  • Bebe6 years ago
    Wow! HABIBA, uri uwambere
  • Byiza Cyane6 years ago
    Waaauuh Congz Habibah Wabikoze neza cyane Ndagukunze noneho uzi icyo ushaka ureke ari mashyari ya ba Vanessa nzakugwa Inyuma nubwo ntakuzi# Much love from Jamaica
  • TETA UWASE6 years ago
    congz congz Habibah nyagasani agufashe rata uzatsinde naho abavuga bareke bavuge ,wakoze kwambara bikini kuko ntagisebo kirimo.tukuri inyuma keep it up
  • Linda6 years ago
    Wowoaaaaaaa u did it girl ndakwemey werekany ko utitay kibagusebya
  • musaza6 years ago
    Abaturage b'abanyamakuru mwasezeye mw'itangazamakuru. Nkubwo koko bikini just simple underwear ni ikibazo?
  • vipi6 years ago
    congz kumukobwa wacu uranaberewe cyane uzi no guhitamo uwo mwenda numunya africa turagushyigikiye tukuri inyuma!!
  • umubyeyi 6 years ago
    ababaaaaaa Ubu rero uziko uberewe ntanikintu nakimwe uzatahana uretse kwambara ubusa gusa.ukijeje ababyeyi isoni utatetse nu rwakubyaye guta umuco gusa?
  • mapozi6 years ago
    Ese buriya yambaye bikini cg yambaye ikabutura icyo dushaka kumva nuwatsinze nkabandi nkaho ibyo ntamumaro kuyambara cg kutayambara bose simbona baza uko bagiye bajyaga bambeshyango turabambere kubakobwa ariko nasanze tutaza no mubigihumbi beza
  • Pablo6 years ago
    You did the right thing to do! Amategeko namabwiriza birakurikizwa. Naho abavuga imyambarire y’umuco babanze bamenye imyambaro ipfutse hose aho yavuye! Ndetse umuco bavuga uhere ku rurimi bakagombye kuvuga batazi! Ntago bambara ubusa kuko ubusa si ba bwambarwa barabwerekana.
  • Straton6 years ago
    Nta kibi nko kwambara ubusa ugatahira umunyenga w'indege gusa ntutahane ikamba.
  • 6 years ago
    ubikoze neza cyn niwowe uzi ibyo urimo ,crg niyo watsindwa waba wubahirije ibisabwa wime amatwi abavuga ko witesheje agaciro kuko bikini ni bikini uri kuri piscine ntayo ujyanye mwisoko cg mumisa crg tukuri inyuma
  • vvvvvvv6 years ago
    genda mujye muvuga makeee
  • voooov6 years ago
    uraberewe cyaneee ......... umuco si bikini kuko dukurikije kera bambaraga ubusa
  • FRED6 years ago
    Hhhhhhh nonese kowagirango wambaye yakariso yicyuma ama g yaririmbye?? urarebaukuntu wifunze haraburaho ingufuri kbsa. wakoze neza guhitamo kwambara bikini arko wahisemo nabi rwose ndahamya ko harakandi keza wari guhitamo.nubundi byarangiye nkwifurije amahirwe masa mukobwa wacu
  • asha6 years ago
    sinabonye ari abaislam, biremewe se ko banbara imyenda nkiriya yimbere, nti bakifurubange rero ngo barikwiza biyicisha izuba, Habiba aberetse urugero.
  • JAY C6 years ago
    WOE WARASAZE
  • shafiy6 years ago
    umva nshuti ubusilam n'abasilam biratandukanye hari abakurikira irari ry'umutima wabo bitewe n'icyo bashaka. kuba uri mu myemerere runaka ntibigukura kuri kamere yawe mu gihe wumva ntacyo umutimanama ugushinja Islam is perfect but muslims are not





Inyarwanda BACKGROUND