RFL
Kigali

Ingabire Ange Bernice yahize abandi mu buranga atorerwa kuba Miss Burundi 2016-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:15/08/2016 7:53
3


Nyuma y’imyaka ine mu Burundi hadatorwa Nyampinga uhiga abandi mu buranga, mu ijoro ry’iki cyumweru tariki 14 Kanama 2016 nibwo hamenyekanye umukobwa ugiye kuba Miss Burundi 2016-2017. Ingabire Ange Bernice w’imyaka 21 y’amavuko akaba ariwe watsindiye iryo kamba.



Mu irushanwa rimaze ukwezi kose, rikaba ryaritabiriwe n’abakobwa 14, Ingabire Ange Bernice niwe watsindiye uyu mwanya mu birori byabereye mu mujyi wa Bujumbura, asimbura Miss Melodie Mbonayo umaze imyaka ine yambaye iri kamba ry’ubwiza nka Nyampinga w’igihugu dore ko yabaye Miss Burundi 2012.

Igisonga cya mbere cya Miss Burundi 2016-2017 Ingabire Ange Bernice,  yabaye Monna Walda naho icya kabiri aba Ornella. Miss Ingabire Ange Bernice ni umunyeshuri muri Kaminuza y’u Burundi akaba yarakurikiranye amasomo y’ikiganga. Nyampinga w'igihugu cy'u Burundi watowe, agiye kujya ahagararira igihugu cye mu yandi marushanwa mpuzamahanga y'ubwiza, ndetse byatangajwe ko buri mwaka ariko hazajya hatorwa Miss Burundi. 

La MISS BURUNDI 2016-2017 est Ange-Bernice. La 1ère Dauphine: Monna-Walda. La 2ème dauphine: Ornella ( Photo : JC NSHIMIRAMANA  )

Abahatanira iri kamba babanje kwiyerekana

13901505_10153664362821954_7998186864675049210_n

Miss Burundi Ingabire Ange Bernice

13925432_1273087162724551_8904508987035892359_o

Abasaza n'abakecuru nabo bari bitabiriye ibi birori

REBA ANDI MAFOTO YIGANJEMO AYA MISS ANGE BERNICE

14021547_10153664361741954_2763774280647148060_n13902655_10153664362601954_3900539849830808733_n

13937759_1273088172724450_3439704193705715685_o13926020_1273088422724425_4704734297959817334_o13680490_1273107686055832_8891667586207167220_o (1)

13988001_1273108312722436_4655932233605265214_o

Ange Bernice

Miss Ange Bernice mu gihe cyo kwiyamamaza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ntarugera Koya Déo7 years ago
    Nduzi uyu murundikazi aruta wawundi wacu witwa Jyoli!
  • Eric7 years ago
    nibaza ko byakagombye kwitatwa umukobwa warushije abandi mukwiyerekana naho umwiza nimenshi baba baruta aba miss benshi baba batowe gusa we akabarushya kwiyerekana no defendinga project ye aba yarahisemo.
  • ange7 years ago
    barakubeshye ntaruta Joli wacu. ngaho noneho mujyane muri miss world. ubwo se ushingiye kuki uvuga ko aruta Joli wacu nta soni. komera rata joli .courage





Inyarwanda BACKGROUND