RFL
Kigali

Imyumvire ‘ibabaje’ Colombe yasanganye bamwe mubo bari bahanganye muri Miss Supranational

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:7/12/2016 11:22
9


Akiwacu Colombe witabiriye irushanwa rya Miss Supranational 2016 ahagarariye u Rwanda avuga ko yashimishijwe na byinshi yungukiye muri iri rushanwa ariko ngo icyamubabaje ni imyumvire yita ‘ibabaje’ yasanganye bagenzi bahahuriye.



Mu ijoro ryo ku itariki 2 Ukuboza 2016 nibwo Srinidhi Shetty w'imyaka 24 yahigitse bagenzi be, yambikwa ikamba  rya Miss Supranational 2016. Ni irushanwa ryamaze ibyumweru bigera kuri 3 ribera muri Pologne. Abakobwa baturuka mu bihugu 71 birimo n’u Rwanda nibo bahataniraga iri ikamba. Akiwacu Colombe (Miss Rwanda 2014)  niwe wari uhagarariye u Rwanda. Yabashije kuza mu myanya 25 mu bihugu byose byahatanaga.

Akiwacu Colombe kuri ubu wahise asubira mu Bufaransa aho yiga muri Kaminuza ya Institut Supérieur du Commerce de Paris avuga ko muri Miss Supranational 2016 yahungukiye byinshi harimo no kumenyana  n’abandi bantu bazamufasha mu hazaza he ariko ngo icy’ibanze ni uko yabashije guhagararira neza u Rwanda no kurumenyekanisha , agenda asobanura n’ uburyo rumaze  gutera  imbere. Kubwe ngo umwanya yahakuye ni mwiza kandi yarawishimiye.

Ntacyamutangaje ahubwo yaratunguwe

Abajijwe icyaba cyaramutangaje muri Miss Supranational 2016, Akiwacu Colombe yatangarije inyarwanda.com ko ntanakimwe cyamutangaje ahubwo ngo yatunguwe, anababazwa n’imyumvire yasanganye bamwe mubo bari bahanganiye ikamba.

Ati “ Ntacyantangaje ahubwo hari icyambabaje. Nk’abakobwa dukwiriye kwiyakira uko twaremwe ariko nasanze bamwe mubo twari duhanganye baharanira gukoresha uburyo bwo kwibagisha(Plastic surgery) ngo bagire ibyo bahindura ku mibiri yabo.

Kubwa Akiwacu Colombe ngo uko Imana yagiye irema abantu nibyo byiza kandi ngo binatuma buri wese agira itandukaniro na mugenzi we, bigasa neza.

Ati “ Uko turemwe bituma habaho itandukanirizo rya buri muntu na mugenzi we, bityo ugasanga birasa neza. Mu gihe twese twifuza kwikoresha no kwiyongeraho  ibyo tudafite  ngo duse n’abandi ntacyiza mbibonamo, …kuko dusa twese cyangwa duteye kimwe twese ntacyiza mbibonamo …

Colombe yirinze kuvuga umubare w’abo yasanze baribagishije ngo bongere ubwiza bwabo. Abajijwe niba hari abamushishikarije na we kwibagisha, yagize ati “ Ntabwo nakubwira ngo umubare wabo ni uyu ariko bari barimo nubwo ataribo benshi. Ntawe babikanguriraga ariko iyo hagiraga uvuga ko hari ibyo ashaka kongera cyangwa gukura ku mubiri we, wasangaga bamushyigikiye cyane.”

 ‘U Rwanda ni igihugu gitera imbere, …amarushanwa yo koga abazajya bayitabira bazajya bambara iki?’

Colombe kandi yongeye no kugaruka ku mwambaro wa ‘Bikini’ yambaye ubwo amarushanwa yari ageze hagati, bigateza impaka. Bamwe baramushyigikiye abandi bavuga ko bidakwiriye bavuga ko yihe umuco nyarwanda. Kuri iyi ngingo, Colombe yatangarije inyarwanda.com ko umuco ukubiyemo ibintu byinshi, kuri we ngo ntawo yishe.

Ati “ Umuco ni ururimi, imyitwarire, imyumvire n’imyemerere. Hambere Abanyarwanda twambaraga utwenda twahishaga imyanya y’ibanga gusa, ibindi nibyo twatiye ahandi. Kwambara kuriya ntamuco nishe. »

Yunzemo ati «  U Rwanda ni igihugu gitera imbere  uko bwije n’uko bukeye. Mbese nihaza amarushanwa yo koga bazajya bajyamo bambaye iki ? Ibyo byose nk’Abanyarwanda twagakwiriye kubitekereza mbere yo kuvuga no guca imanza. »

Nyuma yo kuva muri Miss Supranational 2016, Akiwacu Colombe avuga ko agiye gukomeza kwibanda ku mishinga imuteza imbere ndetse n’imyenyekanisha u Rwanda n’Abanyarwanda.

Yashimishijwe no guhagararira u Rwanda

MISS SUPRANATIONAL

Yishimiye umwanya yegukanye

Miss Supranational 2016

Bamwe mubahataniraga  ikamba rya Miss Supranational  2016 ngo baharaye kwibagisha bashaka kongera ubwiza

miss-supranational-2016-winners-4

Srinidhi Shetty wegukanye ikamba rya Miss Supranational 2016






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    COURAGEUX COLOMBE URASHOBOYE RWOSE KDI URI NAKEZA SANA
  • 7 years ago
    Ntimukihagarareho mumafuti uri miss wigihugu kitemeranya numuco wokwambara ubusa muruhame iyi yari occasion yoKubyereka isi ubuse urusha ubwiza cg gutera neza aurore ?
  • Cris7 years ago
    colombe rwose usubije neza cyane pe. Ibisubizo utanze birimo logique
  • Aline7 years ago
    Mwiriwe. kuvuga ngo Colombe yambaye ubusa kubigiraho ikibazo ni ikibazo cyimyumvire. amarushanwa iyo uyitabiriye nuko uba ugomba kurushabwa mu byiciro byose biyagize. Ntabwo rero yaciye inka amabere. keretse ahubwo iyo mumubuza kuyitabira! kugira ngo atambara bikini.!
  • nana7 years ago
    niba ibyo kwambara bikini bihabanye numuco u Rwanda nturukohereza abaruhagararira!!! kujya kurushanwa uziko utazakora ibyo irushanwa risaba biteye isoni byarutwa no kubireka burundu
  • hhh7 years ago
    Ahubwo se Colombe uri aho utaziko ayo marushanwa mu Rwanda ahaba? Bikini barazambara sana! Ikindi utazi ni uko hari na Beach Volley ball nayo usanga abakobwa biyambarira Bikini kandi ni irushanwa ribera mu Rwanda riri kurwego rw'igihugu. Nigeze kubona amafoto niba ari ayo muri 2015 cyangwa 2014 sinibuka neza, na Minister Uwacu yari yagiyeyo kandi abakobwa nyine bari biyambariye Bikini nk'abari kuri plage. Nibareke undi mwana. Abanyarwanda dukeneye kandi dukiwiriye guhindura imyumvire. nimuhura yambaye Bikini mu nzira, agiye gusenga cyangwa kukazi, ku ishuri, ku isoko n'ahandi rwose muzamuvuge nababwira iki ariko iyo umuntu yambaye Bikini ari kumazi muvuga ko yambaye nabi ate???!!!
  • 7 years ago
    Nana ntiduhuza nagato kuko niba igihugu kimwizeye nka miss ngo agihagararire yagombaga kwihagararaho agahesha umuco wigihugu agaciro kuko bikini ninzaduka zabazungu ese kutibazako muri miss monde bahagariste kwerekana abakobwa bambaye bikini muruhame????nuko baha agaciro umuco wibindi bihugu kandi banabikoze nyuma yuko ba aurore bambayeho udufurari nubwo bastinzwe ariko nibintu byandistwe nibitangazamakuru bikomeye ku isi byanateye abenshi gushaka kumenya urwanda byumwihariko igihugu gito cyari kinazwi nabi mubihe byashize ariko kubera izonkuru byatumye benshi banamenya ukuri miss ni public figure en plus apresenya igihugu muburyobutandukanye binavugako akwiye kugira ibyoyitondera kuko atarinkanjye aha utazwi. Ubu ese urugero rutoya nka miss uwariwewese ahuye nitangaza makuru nka bcc akihandagaza akabeshyera igihugu ko wenda abasirikare barara bahondagura abaturajye utekerezako ishusho byagira ku isi yasa nkuko arijye utazwi babajije???ntimugashyigikire amafuti ubuse wibazako ange kagame yajya mumazi namugondo??ariko kuko ari umwana uzwi inkuminyinshi nabana ababyeyi...bafatiraho urujyero ntiyakihandagazango ashyire ibibero kukarubanda .urundi rujyero ruto igihe joe yariministre wumuco ariyamafoto yamwirukanishije waruziko yariyarafashwe hashize imyaka nimyaniko???ikindi kiryagihe yaraharawe nurubyiruko mpamyako yanakoraga neza kuko nyuma bicogoye baramugaruye nubwo yahise akora utundi dukoryo ariko pfoto zatumye abura amamillioni ahembwa abaministre ari ninkobwa yaakase kera lol ariko kubwo kubumbatira umuco nokwirinda ingaruka byatera bamucishijeho na miss colombe yagombye kumenyako malgre yibyo akunda wenkumuntu ariko afite kumutwe ibendera ryigihugu mumahanga
  • 7 years ago
    Wagombaga kurengera ishema ry igihugu wahagarariye kuko bikini numuco wakizungu cyarigihe cyokwerekana umwihariko w urwanda aurore namujyenziwe nubwo batastinze ariko byatumye ibinyamakuru mpuza mahanga byandika inkuru itangaje baboye bisa nkibibereye urwanda publicite benshi bibatera amastiko none ikimwaro kirigutuma uvugako bihinduje ibice byumubiri lol nonese nicyocyatumye ustindwa??? Muri bikini ntunashamaje habenagato ariko aurore wibisteho ingoma yahagaze ku ishema ryigihugu ninamwiza yarigustinda ariko ntiyitaye kubihembo ahubwo igihu cyamwizeye kikamwohereza agihesha ishema mumahanga ubuse utwotubuno kontanumufuniko wigikombe twatumye uzana nonengo 25 lol babare nawe urarangiza urushye mujye mwihesha ishema bijyendanye namazina mufite ubu wagizengo umwe ngoni larissa wigambye ko bamurongorera umudiho ntazarinda apfa bikimurihovnkuko yabyivugiye numwana uzamuvukaho azarara abimenye burya icyubahiro cyumwari numubiriwe ubwontugirengo tayari abarambagiza ntibikanzemo cgwe nuwarufite amastiko akavugati narinziko ashamaje none utubuno turasanzwe naduhaze ntakinjyana yo mujye mwumvira abakuru mureke kwishongorana iterambere ngo harikera twe turasirimuste ahaaa utazi ubwenge ashima ubwe muko
  • Boy7 years ago
    ABANYARWANDA TURI ABATURAGE PE, ni mwite ku cyabateza imbere muve mu matiku.





Inyarwanda BACKGROUND