Akiwacu Colombe witabiriye irushanwa rya Miss Supranational 2016 ahagarariye u Rwanda avuga ko yashimishijwe na byinshi yungukiye muri iri rushanwa ariko ngo icyamubabaje ni imyumvire yita ‘ibabaje’ yasanganye bagenzi bahahuriye.
Mu ijoro ryo ku itariki 2 Ukuboza 2016 nibwo Srinidhi Shetty w'imyaka 24 yahigitse bagenzi be, yambikwa ikamba rya Miss Supranational 2016. Ni irushanwa ryamaze ibyumweru bigera kuri 3 ribera muri Pologne. Abakobwa baturuka mu bihugu 71 birimo n’u Rwanda nibo bahataniraga iri ikamba. Akiwacu Colombe (Miss Rwanda 2014) niwe wari uhagarariye u Rwanda. Yabashije kuza mu myanya 25 mu bihugu byose byahatanaga.
Akiwacu Colombe kuri ubu wahise asubira mu Bufaransa aho yiga muri Kaminuza ya Institut Supérieur du Commerce de Paris avuga ko muri Miss Supranational 2016 yahungukiye byinshi harimo no kumenyana n’abandi bantu bazamufasha mu hazaza he ariko ngo icy’ibanze ni uko yabashije guhagararira neza u Rwanda no kurumenyekanisha , agenda asobanura n’ uburyo rumaze gutera imbere. Kubwe ngo umwanya yahakuye ni mwiza kandi yarawishimiye.
Ntacyamutangaje ahubwo yaratunguwe
Abajijwe icyaba cyaramutangaje muri Miss Supranational 2016, Akiwacu Colombe yatangarije inyarwanda.com ko ntanakimwe cyamutangaje ahubwo ngo yatunguwe, anababazwa n’imyumvire yasanganye bamwe mubo bari bahanganiye ikamba.
Ati “ Ntacyantangaje ahubwo hari icyambabaje. Nk’abakobwa dukwiriye kwiyakira uko twaremwe ariko nasanze bamwe mubo twari duhanganye baharanira gukoresha uburyo bwo kwibagisha(Plastic surgery) ngo bagire ibyo bahindura ku mibiri yabo.”
Kubwa Akiwacu Colombe ngo uko Imana yagiye irema abantu nibyo byiza kandi ngo binatuma buri wese agira itandukaniro na mugenzi we, bigasa neza.
Ati “ Uko turemwe bituma habaho itandukanirizo rya buri muntu na mugenzi we, bityo ugasanga birasa neza. Mu gihe twese twifuza kwikoresha no kwiyongeraho ibyo tudafite ngo duse n’abandi ntacyiza mbibonamo, …kuko dusa twese cyangwa duteye kimwe twese ntacyiza mbibonamo …”
Colombe yirinze kuvuga umubare w’abo yasanze baribagishije ngo bongere ubwiza bwabo. Abajijwe niba hari abamushishikarije na we kwibagisha, yagize ati “ Ntabwo nakubwira ngo umubare wabo ni uyu ariko bari barimo nubwo ataribo benshi. Ntawe babikanguriraga ariko iyo hagiraga uvuga ko hari ibyo ashaka kongera cyangwa gukura ku mubiri we, wasangaga bamushyigikiye cyane.”
‘U Rwanda ni igihugu gitera imbere, …amarushanwa yo koga abazajya bayitabira bazajya bambara iki?’
Colombe kandi yongeye no kugaruka ku mwambaro wa ‘Bikini’ yambaye ubwo amarushanwa yari ageze hagati, bigateza impaka. Bamwe baramushyigikiye abandi bavuga ko bidakwiriye bavuga ko yihe umuco nyarwanda. Kuri iyi ngingo, Colombe yatangarije inyarwanda.com ko umuco ukubiyemo ibintu byinshi, kuri we ngo ntawo yishe.
Ati “ Umuco ni ururimi, imyitwarire, imyumvire n’imyemerere. Hambere Abanyarwanda twambaraga utwenda twahishaga imyanya y’ibanga gusa, ibindi nibyo twatiye ahandi. Kwambara kuriya ntamuco nishe. »
Yunzemo ati « U Rwanda ni igihugu gitera imbere uko bwije n’uko bukeye. Mbese nihaza amarushanwa yo koga bazajya bajyamo bambaye iki ? Ibyo byose nk’Abanyarwanda twagakwiriye kubitekereza mbere yo kuvuga no guca imanza. »
Nyuma yo kuva muri Miss Supranational 2016, Akiwacu Colombe avuga ko agiye gukomeza kwibanda ku mishinga imuteza imbere ndetse n’imyenyekanisha u Rwanda n’Abanyarwanda.
Yishimiye umwanya yegukanye
Bamwe mubahataniraga ikamba rya Miss Supranational 2016 ngo baharaye kwibagisha bashaka kongera ubwiza
Srinidhi Shetty wegukanye ikamba rya Miss Supranational 2016
TANGA IGITECYEREZO