RFL
Kigali

Imyaka 23 irashize Rosalie Gicanda wabaye umwamikazi wa nyuma w’u Rwanda yishwe. Bimwe mu byaranze ubuzima bwe

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:20/04/2017 8:19
3


Rosalie Gicanda niwe mwamikazi wa nyuma u Rwanda rwagize mu mateka yarwo, akaba yari umugore w’umwami Mutara III Rudahigwa. Ni umwe mu nzirakarengane zisaga miliyoni zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 aho yiciwe mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare, ubu ni mu Karere ka Huye mu ntara y'Amajyepfo.



Gicanda Rosalie yavukiye i Rwamagana mu mwaka w’1928. Yakuze ari umukobwa muremure benshi bemeza ko yari mwiza kandi ko yarangwaga n’ikinyabupfura n’isoni nyinshi, ibi byagaragaye cyane mu muhango wo gutoranya umwamikazi, ni ukuvuga uwagombaga kuba umugore w’umwami, hari ku ngoma ya Mutara III Rudahigwa.

rosalie gicanda

Rosalie Gicanda

Ubwo habaga umuhango wo gutoranya umwamikazi, icyo gihe abakobwa bose bari batoranyijwe bagombaga guca imbere y’umwami Rudahigwa bambaye uko bavutse, ariko bigeze kuri Gicanda araturika ararira bitewe n’uko atashoboraga kubyihanganira, ibi bikaba ari byo byatumye umwami Rudahigwa amuhitamo bitewe n’imico ye myiza.

Tariki 13 Mutarama 1942, nibwo Rosalie Gicanda yashyingiranwe n'umwami Mutara III Rudahigwa waje kubatizwa agahabwa izina rya Charles Léon Pierre. Bakoze ubukwe bashyingiranwa imbere y'Imana, cyane ko icyo gihe umwami Mutara III Rudahigwa yari yaremeye kureka imigenzo y’imyemerere gakondo akabatizwa agahabwa izina rya Charles Léon Pierre, ndetse u Rwanda akarutura Kristu umwami.


Rosalie Gicanda; umwamikazi wa nyuma u Rwanda rwagizeRosalie Gicanda, umwamikazi wa nyuma u Rwanda rwagize

Gicanda Rosalie ni we mwamikazi wa nyuma w’u Rwanda. Yabaye umugore wa kabiri wa Rudahigwa nyuma y'uko uwa mbere ari we Nyiramakomali yari yirukanywe bitewe n’uko bamuzizaga ko atabyaraga, gusa Nyiramakomali yaje gushyingirwa Nyirimbirima mwene Nshozamihigo babyara abana benshi bitangira kuvugwa ko Rudahigwa ari we utarabyaraga.

Tariki 25 Nyakanga 1959, umwami Mutara III Rudahigwa wari warabatijwe Charles Léon Pierre, yaratanze, apfa urupfu rwatunguranye cyane. Mu mwaka w’1961 ubwo hari inkubiri yo gushaka kwimakaza ubutegetsi bwa Repubulika, uwari Perezida w’u Rwanda icyo gihe; Geregori Kayibanda, yirukanye mu rukari umwamikazi Rosalie Gicanda, mu rwego rwo kuzimanganya burundu ingoma ya cyami n'ibimenyetso byayo.

Rosalie Gicanda yakomeje kuba mu mujyi wa Butare aho yiciwe muri Jenoside yakorewe abatutsi afite imyaka 66 y’amavuko, hari tariki 20 Mata 1994. Rosalie Gicanda yishwe arashwe ku itegeko rya Lt Pierre Bizimana ndetse na Dr Kageruka wari umuganga mu bitaro bya Kaminuza ya Butare, bose bahawe amabwiriza na Captain Ildephonse Nzeyimana. Gicanda bamwicanye n’abandi bagore batandatu bari inshuti ze hamwe n’abandi bo mu muryango, bakaba barabajyanye imbere y’ingoro y’umurage w’amateka y’u Rwanda i Butare barabarasa, umwana w’umukobwa waje kurokoka niwe wasigaye abara inkuru y’urwo uyu mwamikazi n’abo bari kumwe bapfuye.

Rosalie Gicanda, umwamikazi wishwe muri Jenoside azira uko yavutseRosalie Gicanda ni umwe mu nzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ahorwa uko Imana yamuremye

Nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, Lt Bizimana Pierre n’umusirikare muto witwa Aloys Mazimpaka, bahamijwe n’urukiko rwa gisirikare icyaha cyo kwica umwamikazi Rosalie Gicanda, Lt Bizimana ahita akatirwa igihano cyo gupfa cyari cyemewe mu Rwanda icyo gihe, naho Mazimpaka akatirwa igifungo cya burundu.

Tariki 6 Ukwakira 2009, Cap Ildephonse Nizeyimana wahoze akuriye ibiro by’ubutasi akaba yari n’umwe mu bahigwaga cyane ngo baryozwe ibyaha bya Jenoside, yafatiwe i Kampala mu gihugu cya Uganda maze ashyikirizwa urukiko mpanabyaha rwari rwarashyiriweho u Rwanda rwakoreraga i Arusha muri Tanzania, tariki 19 Kamena 2012 ahamwa n’icyaha cyo gutanga itegeko ryo kwica umwamikazi Rosalie Gicanda kimwe n’ubundi bwicanyi bwakozwe muri Jenoside, ahita akatirwa igifungo cya burundu.

Mu rwunge rw’amashuri rwa Mater Dei i Nyanza, tariki 20 Mata 2012 ubwo habaga umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 18 umwamikazi Rosalie Gicanda, Musenyeri Anaclet yashimangiye uburyo Rosalie Gicanda yaranzwe n’ubupfura bwo kwicisha bugufi, kwiyoroshya no kumva buri wese kuko yiyamburaga icyubahiro cy’ubwamikazi agasabana na rubanda rugufi. Yasobanuye uburyo yari umuntu wakundaga gusenga uko bwije n’uko bukeye, ibyo bikaba bizwi cyane n’ababikira bo mu muryango w’Abenebikira bahoranaga nawe.

Umwaka ushize wa 2016 nabwo ku ngoro ndangamurage yo mu Rukali i Nyanza mu Ntara y'Amajyepfo habereye umuhango wo kwibuka Rosalie Gicanda, umuhango wari wanitabiriwe n'abayobozi batandukanye barimo Madamu Jeannette Kagame wari waje kwifatanya n'inshuti n'abavandimwe b'uyu mwamikazi wa nyuma w'u Rwanda.

Mu gitambo cya Misa cyabereye i Nyanza

Umufasha wa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, madame Jeannette Kagame yifatanije n'inshuti n'abavandimwe kwibuka umwamikazi Gicanda Rosalie mu mwaka ushize wa 2016

INYARWANDA/Ububiko






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kiza6 years ago
    murikigihe haracyariho umukobwa nka gicanda?
  • 6 years ago
    yoooo yari umwana disi (14 ans)
  • 6 years ago
    Mibyukuri yari mwiza kd afite ubumuntu





Inyarwanda BACKGROUND