RFL
Kigali

Impinduka ku gitaramo cy’itorero Urukerereza gitegerejwe mu karere ka Rubavu

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:22/06/2016 9:53
0


Mu mpera z’iki cyumweru, tariki ya 24 Kamena 2016 mu karere ka Rubavu hateganyijwe igitaramo gikomeye cy’itorero Urukerereza, aho abanyarubavu bazataramirwa n’inkumi ndetse n’abasore bagize iri torero rifatwa nka rimwe mu matorero akomeye mu gihugu.



Iki gitaramo kizabera mu nzu mberabyombi ya RTUC, kaminuza ibarizwa muri aka karere ka Rubavu, kikaba kizaba tariki ya 24 Kamena 2016 guhera saa moya z’umugoroba aho kwinjira bizaba ari igihumbi (1000frw) mu myanya isanzwe ndetse n’ibihumbi bitatu (3000frw) mu myanya y’icyubahiro.

Usibye itorero Urukerereza iki gitaramo gikomeye kandi kizagaragaramo bamwe mu bahanzi nka Mariya Yohana ndetse Muyango bagacishijeho mu myaka yatambutse ndetse bakaba bagikunzwe kugeza n’uyu munsi.

urukerereza

Igitaramo itorero Urukerereza rigiye gukorera mu karere ka Rubavu

Iki gitaramo kigiye kubera muri aka karere cyagaragayemo impinduka zikomeye nyuma yo kuvana iki gitaramo cyari kubera muri Centre Culturel Jeunesse Nouvel de Rubavu kikajyanwa mu nzu mberabyombi ya RTUC, usibye guhindura aho iki gitaramo kizabera n’ibiciro byo kwinjira muri iki gitaramo byahindutse biragabanwa dore ko kwinjira muri iki gitaramo ari 1000frw mu myanya isanzwe mu gihe mbere byari 2000frw.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND