RFL
Kigali

Kuki iyo havuzwe imyambarire iteje impagarara, hatungwa agatoki igitsinagore kurusha basaza babo?

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:12/07/2016 12:49
9


Muri iki gihe usanga mu birori, mu bukwe n’ahandi hahurirwa n’abantu benshi abantu bagerageza kwambara imyenda igezweho ariko ugasanga abakobwa nibo bakunze kugarukwaho cyane bivugwa ko bambaye ibitajyanye n’umuco. Ariko se abasore bo ni ba miseke igoroye kuri iyi ngingo?



Inkuru zivuga ku bakobwa bambaye imyambaro ikunze kugarukwaho nk’itabahesha agaciro zabaye nyinshi ndetse ugasanga abantu bacitse ururondogoro ku myambarire ya runaka na runaka. Ikibazo ni uko muri ibyo byose ntawe ujya agaruka ku basore, ukaba wakwibaza uti ‘Ese imyenda yose igezweho ku basore cyane cyane b’abanyamugi bo ibahesha agaciro?’

 

Hari abatabasha kwiruka haramutse hagize impamvu itunguranye yatuma bakenera kwiruka!

Mu myenda igezweho ku basore ahanini ni imyenda ibafashe cyane ku buryo niba ari umusore w’ibigango bigaragarira mu twenda tumufashe cyane. Iyo witegereje imiterere yayo n’uburyo iba ifatiriye nyir’ukuyambara, usanga haramutse habaye impamvu itunguranye ituma abantu bose biruka aba bo batabona uko biruka kuko iyi myenda iba ifite intambwe itabibemerera cyangwa se igihe bagerageza kwiruka ikaba yahita ibacikiraho! Si iyi gusa kuko hari iyo bahuriyeho n’abakobwa, aho usanga imyenda icikaguritse igezweho ndetse ikishimirwa n’abatari bake gusa ugasanga hari n’urundi ruhande rubona iyi myenda nk’igezweho ariko itajyanye n’umuco.

tight clothesIyi niyo myambaro igezweho ku basore b'abanyamujyi

Zimwe mu mpamvu imyambarire itandukanye y’abasore idatera impagarara kimwe n’abakobwa

Twabajije bamwe mu bantu batuye mu mujyi wa Kigali cyane cyane ko abantu benshi bambara iyo mbambaro itavugwaho rumwe ariho babarizwa, kimwe no mu y'indi mijyi iri mu iterambere. Umwe mu bo twaganiriye yagize ati “ Ubundi impamvu mu by’imyambarire abagabo batavugwa, burya abakobwa bagira ubwambure bugaragara cyane kurusha abagabo. Umugabo nta mabere agira, ku buryo iyo yambaye nta kintu yashize mu gatuza ntiwavuga ko yambaye ubusa. Mu myenda yose igezweho se ku bagabo hari iyo wari wabona igaragaza igitsina cy’umugabo? Ariko abakobwa biriza amabere yabo ku gasozi ukabona birababaje”

Undi we yagize ati “ Njyewe sinshyigikira utwenda twa ntakigenda abasore biharaje. Usanga bihambiriye ku buryo atabasha kunama ngo ipantaro itamucikiraho, gusa burya abagabo bahora ari abagabo. Nonese nawe, umukobwa azajya hariya yambaye udushumi ngo ni ikariso, mbese imyanya ye yose y’ibanga akayishyira hanze nta cyo yitayeho yarangiza amafoto sinakubwira agahereza rubanda ngo bihere ijisho, ese ibyo tubyite iki? Iby’abasore ni bibi ku ruhande rumwe ariko abakobwa bo birarenze. Nta mukobwa w’i Kigali ukigira ibanga njye narumiwe”

Ese kuki byitirirwa umuco? Haba hari amategeko y’imyambarire mu muco nyarwanda?

Mu kugerageza gusubiza ibi bibazo, twiyambaje Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco ifite mu nshingano gusigasira umuco nyarwanda. Jonathan Niyomugaba ashinzwe kurengera umuco binyuze mu majwi no mu mashusho, mu kiganiro kirekire twagiranye, yagerageje gusubiza ibi bibazo.

Niyomugaba

Uyu ni Niyomugaba Jonathan ushinzwe kurengera umuco binyuze mu majwi no mu mashusho

Kuki byitirirwa umuco?

Niyomugaba yagize ati “ Icyo navuga cy’ibanze ku myambarire, hari impaka zijya zijyibwa n’abantu batandukanye bamwe bakavuga bati ese ubundi kwambara neza ku munyarwanda ni ukuhe, kwambara mu buryo bwiyubashye ku munyarwanda ni gute, hari n’abagera kure bibeshya bakavuga ko kera kuba abanyarwandakazi bariyambariraga inshabure n’impu, ngo ubwo ni umuco n’ubundi umukobwa yiyambariye mini cyangwa akambara ibintu ku buryo yicara hariya kuri moto umuhanda wose ubona itako kugera hafi y’amabuno akumva ngo nta kibazo ngo na kera bambaraga inshabure. Ariko hari ikintu aba yirengagije. Imyambarire ni kimwe mu biranga sosiyete runaka, nk’uko n’imyitwarire, imigirire, imitekerereze ari byo bigize umuco. Iyo tuvuze umuco tuba tuvuze ibyo byose. Umuco nyarwanda ntabwo ufungiranye, ntabwo ubuza ko twakira indi mico idufitiye akamaro. Twakiriye indimi z’amahanga, imyambaro, ibyo kurya by’amahanga kandi ni ibintu byari bisanzwe na kera bavuga ko ibishyimbo ari umwami wabizanye igihe yari yateye amahanga akazana imbuto yabyo irahingwa. Kuba haraje imyambaro idufubika, idukwiza bikaza kuba akamenyero bikaba umuco, ntabwo twasubira inyuma ngo tuvuge ngo reka tubikuremo twambare ubusa. Icy’imyambarire ni icyo nabivugaho”

Imyambarire ku bagabo

 Yakomeje agira ati “kwambara umuntu akikwiza biroroshye ku bagabo kuko imyambaro dufite ni mike cyane. Iyo atari ipantaro, iba ari ishati, umupira, ikabutura, ikoti, ibintu nk’ibyo. Aho mvuze kwikwiza, ariko hari no kwambara mu buryo bwiyubashye. Kwambara wikwije no kwambara mu buryo bwiyubashye biratandukanye kuko ushobora kuba wambaye wikwije ariko bitiyubashye. Ushobora kwambara ipantaro igeze hasi ariko ukayambarira hasi y’amabuno. Urikwije ariko ntiwiyubashye, kuko wambaye utyo nawe ubwawe ntiwafata ijambo ngo ujye gusaba cyangwa ujye gutanga igitekerezo. Iyo ujya gukora ikintu nk’umunyarwanda hari ibintu bibiri utekereza. Uratekereza uti ese ibi bintu birakwiye? Ese ibi bintu biruyubashye? Biranyubahisha njyewe ubwanjye, umuryango wanjye, n’igihugu cyanjye? Ibyo iyo umaze kubitekereza ufata umwanzuro w’icyo gukora.”

Kuki abakobwa ari bo bagarukwaho cyane?

Ubundi ngo mu Rwanda umukobwa aba ari umutima w’urugo. Niyomugaba yagize ati “ Ibitekerezo by’abakobwa byakabaye ari byiza cyane kurusha ibindi, ku buryo mu muryango avukamo n’uwo azashakamo bumva bafite umuntu w’isoko y’ibyiza mu muryango. Ari ukubika ibanga, ari ukubika ubwenge ari no kubukoresha neza, akaba ari isoko yabyo. Noneho rero iyo umukobwa arengereye gato, sosiyete ihita ibona ko ibintu byacitse, kandi biba ari byo. Icya kabiri niba umukobwa yambaye atikwije, hari ikindi kibazo aba ateje. Ashobora guteza irari abagabo ku muhanda bamubona.”

naked Iyi myambarire ngo ntijyanye n'indangagaciro z'abanyarwanda

Aha twahise tugira amatsiko yo kubaza niba mu gihe cya kera ubwo abakobwa bambaraga inshabure gusa abagabo bo muri icyo gihe nta rari bagiraga, Niyomugaba agira icyo abivugaho. “ Buriya imitekerereze y’abantu ni ikintu gikomeye cyane. Ni ukuvuga ngo niba ntamenyereye kubona umukobwa wambaye ubusa, nimubona mu bwenge bwanjye birahinduka, bisa n’ikintu gishya. Birabyutsa ibindi bitekerezo mu bwonko no mu mubiri. Ariko nimvuka mubona ntyo, ndabimenyera nta rari ngira kuko ni uko nabisanze. Ariko nimbona ikindi gice ntari nsanzwe mbona, biratera ibindi bitekerezo. Niyo mpamvu usanga abakobwa b’abanyafurika kizira ko umubona itako cyangwa ibere, ariko ushobora kujya i burayi ugasanga bo ikizira ni ukubona ibere naho iby’amatako nta gitangaza babibonamo kuko niko bimeze iwabo. Byose biterwa n’indangagaciro sosiyete yemera.”

inkanda

Abakobwa bambaye gutya mu Rwanda rwa kera ngo nta rari byatezaga abagabo

Ese iyo habaye ibitaramo bigaragaramo iyo myambarire idahesha agaciro umunyarwanda iyi Nteko ikora iki?

Twifuje kumenya icyo Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’umuco isanzwe inafite mu nshingano gusigasira umuco ikora iyo habaye ibitaramo biteza impagaragara kubera imyambarire y’ababyitabiriye, Niyomugaba Jonathan atubwira ko igikorwa ari ubujyanama kurusha uko bakoresha ibihano ngo kuko umuco ari ikintu uhora utoza abantu igihe cyose. Ngo mu mitegurire y’ibitaramo bakunze kwegera ababitegura bakababwira ibyo bakwiye kwirinda.

Iyo babirenzeho, habaho kuganira bakagaragarizwa ko ibyo bakoze atari byo. Impamvu iyi nteko idafata guhana nk’ikintu cy’ibanze mu kubaka umuco ngo ni uko umuco uva mu mitekerereze ndetse akaba ari ibintu utoza gake gake kugira ngo uwo utoza abyiyumvemo abishyire no mu ngiro. Iyo uwo muntu asubiriye nibwo ashobora guhagarikwa mu rwego rwo kurengera inyungu rusange aho ngo nta muntu ukwiye koreka imbaga kubera inyungu ze bwite.

kigali girlsImyambarire nk'iyi mu bitaramo ngo igiye gushakirwa umuti RALC  ifatanije n'abategura ibitaramo

Ku ruhande rw’ibitaramo, inteko nyarwanda y’ururimi n’umuco ngo igiye gushyiraho ibipimo bigenga ibitaramo, ndetse ngo hashyizweho inzego zihagarariye abahanzi ari nazo zizajya zikurikirana imitegurire y’ibitaramo ku bufatanye n’iyi nteko kugira ngo ibintu byose bijye bikorwa mu mucyo kandi hakurikijwe indangagaciro z’umuco nyarwanda bikaba akamenyero kurusha uko byaba kubihatirwa no guhana bya hato na hato. Ibi kandi bizafasha n’abo bahanzi kujya bahanana hagati yabo ku buryo buri wese yumva afite inshingano zo gukora ibyo akora mu buryo busigasira umuco.

Ikindi kiri gukorwa ni ugushishikariza urubyiruko umunsi ku wundi gukunda umuco nyarwanda binyuze mu matorero no mu zindi gahunda zitandukanye, ndetse ngo n’ababyeyi bafite inshingano zo gutoza abana babo umuco kandi nabo bakiheraho bakaba urugero kuko utabuza umwana gukora icyo nawe ukora.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • UMURISA7 years ago
    mbega abahungu weeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee birababaje ese baba berekana amataye ahhhhhahhh
  • niyitegeka evariste7 years ago
    Ese buriya barambaye?nonese kuki wowe munyamakuru wahishe kubwambure bwabo nawe byaguteye isoni.umuntu wese uzambara agaragaza ubwambure bwe hari icyo azaba agamije kugeraho.
  • 7 years ago
    ariko buriya joxy nibiki yari yambaye kweri ko bidasobanutse gusohoka ukambara agashati ni kariso ntibiri classets
  • 7 years ago
    Biragoye guca iyi myambarire mugihe bikitwa ko kwambara uko bashatse ngo biri mu burenganzira bwabo. ibi Ministeri y'umuco, iy'Uburinganire bari bakwiye gushyiraho ingamba zinoze zisigasira umuco. Abantu be kwitiranya imyambarire yo ho mbere niyubu.
  • Mugarura Daniel7 years ago
    Iyo myambarire tuyamagane pe uko nukwambara ubusa .
  • Uwizeyimana naphtal7 years ago
    Ibyobintu birikutwangiriza urwanda ministry najye abidufashamo babyamagane nkuko bamaganye nyakatsi kdi igacika
  • chris7 years ago
    mbega tubonofuku neza neza ngomutahe ndaq
  • shyaka vincent7 years ago
    uko nuguta umusho nyarwanda ntwikubite agashi
  • J.berchimas4 years ago
    Iyi myambarire itey'isoni n'agahinda kubona umukobwa w'umunyarwanda kazi yambara impenure ben'aka kageni. Uziko nahuye n'umukobwa afite telephone muntoki ikamucika ikagwa hasi bikamunanira kuyitora kuber'iyo myambaro bigatuma atanga amafaranga 1000rwf ngo bayimutorere? Oya oya oya!!! Iyi si vision ahubwo turi kwiherezo ryokurimburwa kw'isi.!





Inyarwanda BACKGROUND