RFL
Kigali

Ikiganiro The Jam cyo kuri televiziyo Rwanda kigiye kubera mu kabyiniro ahazaba hari Christopher na Urban Boys

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:20/06/2018 17:22
0


Ikiganiro The Jam ni kimwe mu biganiro biharawe kuri Televiziyo Rwanda. Iki kiganiro ubusanzwe kibera muri studio za Televiziyo y’u Rwanda, icyakora kuri ubu kigiye kubera mu kabyiniro ahazaba hateraniye n'abahanzi banyuranye barimo Urban Boys ndetse na Christopher.



Iki kiganiro ubusanzwe kiba kirimo abanyamakuru ba RBA baba baganira n'abahanzi ku buzima bwa buri munsi bwabo ariko nanone bakibanda cyane ku muziki wabo ndetse no ku ndirimbo nshya. Gusa nanone haba hari n'abafana b'aba bahanzi baba baje gushyigikira aba bahanzi bakirekura bakabyina bakaririmba ari nako bacurangirwa na Dj Bissoso ufatwa nka nimero ya mbere mu ba Djs ba hano mu Rwanda.

The Jam

Ikiganiro The Jam ni ubwa mbere kigiye kubera mu kabyiniro

Kuri ubu iki kiganiro kigiye kubera mu kabyiniro ka ‘JJ Club’ gaherereye mu mujyi wa Kigali aho bakunze kwita mu Kiyovu cy’abakire muri Park Inn Hotel. Muri iki kiganiro kizayoborwa n’umukobwa n'ubundi usa n'uwacyadukanye, Christelle abatumirwa bazaba ari Urban Boys ifite indirimbo iharawe muri iyi minsi ‘Ntakibazo’ ndetse na Christopher ufite indirimbo yitwa ‘Like a Queen’ yakoranye na Lil G. Iki kiganiro giteguye nk'igitaramo kizaba kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Kamena 2018 guhera Saa yine z'ijoro. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND