RFL
Kigali

Uwera Dalila, Miss Rwanda wa mbere wabayeho ababazwa no kudahabwa agaciro muri iri rushanwa

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:1/03/2017 11:28
5


Tariki 17 Ukuboza 1993 ni bwo Uwera Dalila yatorewe kuba Miss Rwanda 1994 mu muhango wabereye kuri Hotel Chez Lando i Remera aba abaye Nyampinga wa mbere u Rwanda rugize. Uyu mubyeyi usigaye wibera mu Bubiligi aherutse kugirana ikiganiro na Radiyo Rwanda aho yanatangaje ko atishimira kuba adahabwa agaciro.



Uwera Dalila, Nyampinga w’u Rwanda w'umwaka w’1994 amaze kwambikwa iri kamba, yaje kwerekeza ku mugabane w’u Burayi ari naho yahuriye n’umusore witwa Dirk barakundana kugeza ubwo babanye. Mu kiganiro yahaye umunyamakuru wa RBA yagarutse kuri byinshi byabaye igihe yatorwaga nka Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 1993.

Umunyamakuru Epa Ndungutse wa Radiyo Rwanda, mu kiganiro Samedi Detente yatangiye abaza uyu mubyeyi niba ajya muri Miss Rwanda 1994 yari asanzwe abikunda, mu gusubiza, uyu mubyeyi yavuze ko yari asanzwe abikunda kuko n'ubusanzwe yakundaga ibyo kumurika imyambaro. Umunyamakuru yahise amubaza uko ababyeyi be icyo gihe bakiriye kuba agiye mu marushanwa ya Miss Rwanda, Uwera Dalila yahise atangaza ko bitari byoroshye nk'uko bimeze ubu gusa nyuma yo gutsinda ababyeyi be ngo barabyakiriye barishima.

Uyu mubyeyi yabajijwe umubare w’abakobwa yahatanaga nabo icyo gihe, avuga ko yahatanaga n’abakobwa 20. Ku bijyanye n’ibihembo yahawe Uwera Dalila ntiyigeze avuga ko bahawe amafaranga ahubwo yavuze ko bahawe imitako y’agaciro n'ubwo ntacyo yayikoresheje kuko yahise ahunga. Yabajijwe icyo bisobanuye kuba ariwe wabaye Nyampinga wa mbere w’u Rwanda, aha yavuze ko byamuhesheje agaciro, bigatuma amenya agaciro ke kuba akitwa Nyampinga w’u Rwanda akumva ari ryo shema afite.

dalilaMiss Dalila ubu ni umubyeyi wibera mu Bubiligi aho yashatse, aha ni mu bukwe n'umugabo we

Uwera Dalila yabajijwe inshingano yahawe atowe yavuze ko ntabyari bihari ahubwo ko watambukaga ugatorwa bikarangira ntakindi. Yabajijwe uko abona itorwa rya Nyampinga w’u Rwanda, avuga ko abikurikira ndetse abona bigenda neza akaba yifuriza iri rushanwa gukomeza gutera imbere. Dalila yabajijwe icyo atekereza ku kuba atajya atumirwa mu birori byo gutora Nyampinga w’u Rwanda maze agira ati:

Ntakundi nabyakira usibye ko ntanabitekerezaho cyane nanjye mba ndi muri gahunda zanjye,mba ndi mu kazi, ariko ubundi nkabitekerezaho nkibaza impamvu ntatumirwa cyangwa se ntatekerezwa kugira ngo mbe nahagararira bamwe nabo nkuriye, ariko nifuzaga kuba nahaboneka nanjye nkabihagararamo. Mbitekerezaho ariko simbitindaho cyane ubwo baba bafite impamvu batabikoze.

Uyu mubyeyi asoza ikiganiro yagiranye n’uyu munyamakuru yagize ubutumwa ageza ku banyarwanda, asaba abanyarwanda gukundana, gufashanya, gukora bakorera igihugu cy'abanyarwanda, gusabana gushyira hamwe no gukomeza gutera imbere. Uyu mubyeyi yahise avuga ko yumva azagaruka mu Rwanda byanze bikunze akaba ari ho agira amasaziro ye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • XXX7 years ago
    VERY BEAUTIFUL SHE IS.
  • Kiki7 years ago
    Hashize imyaka 23 utowe tuvugeko watowe kumyaka 18 ubwo ufite imyaka 41 Uuuuuuu kushaje. Cg urashaka Imodoka ? Numushahara WA cogebank? Hahahahaha mukecu rwose urifuza
  • 7 years ago
    ako x kiki wabaye ute, ibyo x yabivuze? everyone can see that she was really beautiful kandi aho ageze it simply shows that she is smart. so plz don't judge people
  • Vicent7 years ago
    Ni byiza ko akomeje gutekereza u Rwanda ariko agaciro asaba guhabwa ni agaharanire kuko hakenewe urugero rwiza yaha barumuna be. Ayo makuru yo guhora yakoze ubukwe nawe arebeko nta ruhare yaba abifitemo. Nabe umubyeyi ubereye urugo rwe. Murakoze.
  • pucuri7 years ago
    rata uzaze bakwihere imodoka ,huhhhhhhhhhhhhhh





Inyarwanda BACKGROUND