RFL
Kigali

Ikanzu ya Miss Colombe mu birori bya Miss Rwanda 2015 yasize nkuru ki i musozi?

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:25/02/2015 18:35
80


Mu birori bya nyuma bya Miss Rwanda 2015, nyampinga w’u Rwanda 2014, Miss Akiwacu Colombe yaje yambaye ikanzu itaravuzweho rumwe.Benshi mu babonye imyambarire y’uyu mukobwa barayinenze bavuga ko idakwiye nyampinga w’igihugu uje guha ikamba umusimbuye, abandi bakavuga ko ari ibigezweho nta kidasanzwe.



Muri ibi birori biba bihanzwe amaso n’abanyarwanda ndetse n’andi mahanga, uyu mukobwa w’imyaka 20 y’amavuko wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2014 akaba yaraje yambaye ikanzu ndende ariko ibonerana ku buryo bukabije, ndetse inashyira hanze igice kinini cy'umubiri we, dore ko uretse amabere n’indi myanya y’ibanga yari ihishe undi mu biri we hafi ya wose wagaragara ku buryo hari na bamwe mu bantu bahamagaye mu biganiro bitandukanye ku ma radiyo bavuga ko ari ubwa mbere iyo myambarire bari bayibonye ku munyarwandakazi.

Miss Colombe

Miss Colombe

Miss Akiwacu Colombe hagati y'ibisonga bye bibiri Miss Mutoniwase Marlene hamwe na Akineza Carmen

Miss Colombe

Miss Colombe

Miss Akiwacu Colombe hamwe na mugenzi we Kundwa Doriane wamusimbuye. Imyambarire ya Colombe benshi bayivuzeho binyuranye

Mu gihe bamwe bavuga ko iyi myambarire idahwitse ndetse idakwiye ku mukobwa w’umunyarwandakazi w’ikitegererezo kuri bagenzi be, hari abandi bemeza ko ntacyo bitwaye ndetse bigaragaza ko abanyarwandakazi nabo basigaye bazi kwambara no kugaragara neza mu buryo bugezweho.

m

Miss Rwanda

Imyambarire ya Miss Akiwacu Colombe igereranywa n'iyibindi byamamare mpuzamahanga gusa nayo usanga itavugwaho rumwe hirya no hino.Ese imyambarire nk'iyi wowe uyibona nko guta umuco cyangwa n'iterambere mu bijyanye n'imyambarire?






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • eva9 years ago
    Jye ndabona yari yibagiwe kwambara!yasize inkuru mbi nta kindi navuga
  • Fofo9 years ago
    Uyu mwari yambaye neza rwose none se ko imyanya yibanga yose ihishwe murashaka ngo yambare ate? Iyi kanzu ninziza rwose kireka niba mushaka ko yari kwambara umushanana wankinyarwanda.
  • gigi9 years ago
    Yambaye neza rwose
  • shushu9 years ago
    IRIYA KANZU NINZIZA CYANE NTACYO ITWAYE,MWASHAKAGA SE KO YAMBARA IMIKENYERO.AMBWIRE AHO YAYIGURIYE
  • Umukurambere9 years ago
    bwo imyambarire ye ni fashion ariko ntikwiye ibirori nka biriya bya nyampinga wu rwanda. wagirango nta bamugira inama ku muco w'iwacu!!!!njye narumiwe. ariko yabikoze abizi ko bidakwiriye.
  • shane9 years ago
    mureke abantu bibereho, usanga ibi byose bikorwa bihisha, uzafungirane umwana wawe mu bipangu umubuze kugira icyo areba kubuzima bwo hanze, igihe kimwe azasohokera uzicuza impamvu wari waramufungiranye.
  • FIFI9 years ago
    Iriya kanzu ntacyo itwaye rwose.
  • truthteller9 years ago
    hahahaha, iyi kanzu nziza kbsa ntacyo ibaye pe kandi yari imubereye she looks amazing kbsa mwikabye ndumukobwa kandi ariya kanzu ninziza pe.
  • bebe9 years ago
    yari yamabaye neza cyane ahubwo ndabona yari kwitwara neza iyo.yitabira miss universe
  • bona9 years ago
    njye mbona abanyarwanda badasobanukiwe nibya ba miss ni muzanamo umuco mujye mutora ba miss culture bajye guhatana mu marushanwa international; ibintu byo se ngo ni umuco ugasanga ba miss bageze hanze batinye kudefila ngo ni umuco kd ari umubyibuho ubishe miss rusaro carine na akazuba cynthia bitwaye neza hanze kd miss colombe mumureke yambaye neza cyane pe ndabona iyo ahabwa.amahirwe yo kudusohokera yari kwitwara neza
  • Rwema9 years ago
    Yarasebye!
  • 9 years ago
    gusa birarenze niba uriya ariwo muco wumunarwandakazi
  • Kibwa9 years ago
    Ariko jye abantu baransetsa. Babona umukobwa yiyambariye neza bagatangira bkamwia. Iyi kanzu se mubona itwaye iki? Ubundi miss agomba kugaragara neza, kandi Akiwacu yali yabigezeho. Bazamureke aduhagararire hanze anambare za bikini maze urebe ko tutesa imihigo, ibendera rikazamurwa!
  • Kelly Colombe9 years ago
    yari yambaye neza peeee. nyampinga se niki? ko ziriya nshabure ntacyo mwazivuzeho mukavuga ikanzu yaMiss gusa. ntimukabe aba centre succes
  • Kelly Colombe9 years ago
    yari yambaye neza peeee. nyampinga se niki? ko ziriya nshabure ntacyo mwazivuzeho mukavuga ikanzu yaMiss gusa. ntimukabe aba contre succes
  • Nadine9 years ago
    Yambaye neza kd araberewe iyi kanzu ni nziza cyane rwose
  • oly9 years ago
    kuki mukunda BYACITSE buriya??:)) Ubu kweli iyo kanzu ihuriyehe niyo Rita yambaye??!
  • 9 years ago
    Yari yambaye neza mumureke abanyarwanda tubayeho kubuzanya amahoro
  • romeo couer9 years ago
    oya rwose ntawanze umuco wacu ark nanone hari ibitagereranwa imyambarire ya Akiwacu niyo yaba nyamerikakazi mbona,gusa yari yambaye neza cne kuko namwe mwavuze ko ibyingenzi bihishe!so what??
  • kibwa9 years ago
    Ariko iyo mico imico imico umuco umuco UMUCO wose aho uva ukajyera ikintu cya mbere kiwugize ni ururimi, none narajya kurushanwa bakabikora mubyongereza, Imyambaro wakinyaRda ko ari ukwambara inshabure ni indengera, ibya abamiss no amakanzu mwabikuye he? Buriya se yambaye nabi?





Inyarwanda BACKGROUND