Mu birori bya nyuma bya Miss Rwanda 2015, nyampinga w’u Rwanda 2014, Miss Akiwacu Colombe yaje yambaye ikanzu itaravuzweho rumwe.Benshi mu babonye imyambarire y’uyu mukobwa barayinenze bavuga ko idakwiye nyampinga w’igihugu uje guha ikamba umusimbuye, abandi bakavuga ko ari ibigezweho nta kidasanzwe.
Muri ibi birori biba bihanzwe amaso n’abanyarwanda ndetse n’andi mahanga, uyu mukobwa w’imyaka 20 y’amavuko wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2014 akaba yaraje yambaye ikanzu ndende ariko ibonerana ku buryo bukabije, ndetse inashyira hanze igice kinini cy'umubiri we, dore ko uretse amabere n’indi myanya y’ibanga yari ihishe undi mu biri we hafi ya wose wagaragara ku buryo hari na bamwe mu bantu bahamagaye mu biganiro bitandukanye ku ma radiyo bavuga ko ari ubwa mbere iyo myambarire bari bayibonye ku munyarwandakazi.
Miss Akiwacu Colombe hagati y'ibisonga bye bibiri Miss Mutoniwase Marlene hamwe na Akineza Carmen
Miss Akiwacu Colombe hamwe na mugenzi we Kundwa Doriane wamusimbuye. Imyambarire ya Colombe benshi bayivuzeho binyuranye
Mu gihe bamwe bavuga ko iyi myambarire idahwitse ndetse idakwiye ku mukobwa w’umunyarwandakazi w’ikitegererezo kuri bagenzi be, hari abandi bemeza ko ntacyo bitwaye ndetse bigaragaza ko abanyarwandakazi nabo basigaye bazi kwambara no kugaragara neza mu buryo bugezweho.
Imyambarire ya Miss Akiwacu Colombe igereranywa n'iyibindi byamamare mpuzamahanga gusa nayo usanga itavugwaho rumwe hirya no hino.Ese imyambarire nk'iyi wowe uyibona nko guta umuco cyangwa n'iterambere mu bijyanye n'imyambarire?
TANGA IGITECYEREZO