RFL
Kigali

ICYEGERANYO: 'KUBA MISS 'IGISABO' NAWE YARANZE KWAMBARA 'BIKINI' BYAKIRIWE GUTE?

Yanditswe na: Innocent Muvunyi
Taliki:16/10/2017 15:37
7


Miss Uwase Hirwa Honorine uzwi nk'IGISABO' ari muri Philippines mu marushanwa ya 'Miss Earth 2017'. Mu mpera z'icyumweru gishize, ku wa gatandatu tariki 14 Ukwakira, 2017, Miss 'IGISABO' yanze kwambara 'Bikini' muri kamwe mu duce tugize iri rushanwa bituma abura umudari n'umwe.



Kuva mu mpera z'icyumweru gishize, abakoresha imbuga nkoranyambaga ntibahishe amarangamutima yabo ku ngingo yo kuba Miss 'IGISABO' yaranze kwambara 'Bikini'. Hari n'abumva yarakoze igikwiye agahesha ishema igihugu yubaha umuco nyarwanda ubusanzwe utemerera umwari cyangwa undi wese kwambara icyo twakwita 'ubusa' mu ruhame.  IRADUKUNDA Marie Claire yabwiye Inyarwanda.com ko yumva kuba Miss 'Igisabo' atarambaye bikini byamuhaye ishema ku giti cye kandi yanahesheje ishema igihugu cye ndetse n’abanyarwanda muri rusange. Yagize ati 'si byiza ko yari gutesha agaciro igihugu cye kugira ngo byitwe ko yumviye abamusabye gukora ibyo, muri make yarakoze kuko icyiza nta na rimwe kizabura kuba cyiza kandi n’ikibi ni uko, Miss yarakoze guhagararira u Rwanda neza yaduhesheje ishema 

Ibyo IRADUKUNDA avuga abihuriraho na MUTUYIMANA Epaphrodite uvuga ko Miss (Igisabo) yakoze neza kuko yanze gutatira umuco nyarwanda, bitewe n’uko mu Rwanda tutemerewe kwambara utwenda twambika ubusa bityo. Yagize ati'ntiyari kwitwaza igihugu arimo ngo yice umuco wacu kuko abona abandi babikora. Yagize ati 'ahubwo njyewe duhuye namushimira cyane, yahagarariye u Rwanda mu buryo bukomeye, yerekanye indangagaciro z’umuco wacu.'

Ariko nanone, hari igice cy'abantu badakozwa ibi by'umuco bavuga ko igihe umuntu yiyemeje kwitabira irushanwa aba azi neza n'amabwiriza y'ibyo azasabwa gukora. Iki gice, nicyo kibaza icyateye Miss 'IGISABO' kwanga kubahiriza ibigenwa n'amarushanwa yitabiriye kandi yaragiye abizi neza.

Miss Uwase Honorine 'IGISABO' yanze kwambara Bikini bituma abura umudari mu marushanwa ya 'Miss Earth 2017' 

Miss Uwase Hirwa Honorine 'IGISABO' mu marushanwa ya 'Miss Earth 2017ntiyambaye 'Bikini 

Abitabira amarushanwa ya 'Miss Earth' ntibaba bahagarariye ibihugu bakomokamo kuko ataribyo bibohereza. Basabwa kuzuza impapuro z'ubusabe (form) bakongeraho ibaruwa yerekana ko bitabiriye amarushanwa y'ubwiza bakomokamo. Na Miss 'IGISABO', ntahagarariye u Rwanda nk'igihugu. Iki bamwe ntibakizi ari nayo mpamvu hari abatwarwa n'amarangamutima bati 'yapfushije ubusa imisoro yacu kandi yarahagarariye igihugu', 'ubutaha u Rwanda ntiruzagire uwo rwohereza niba abajyayo badashobora kwambara 'Bikini', 'ese u Rwanda rwabuze umwari wagenda akambara nk'abandi nta soni?',... Abavuga ibi bose wabumva kuko ku rundi ruhande, aho umunyarwanda wese aserutse hari abumva ari igihugu ahagarariye kandi aba agomba gukora iyo bwabaga agatahana umudari.

...Miss UWASE Hirwa Honorine 'IGISABO' yunze mu rya bamwe muri bagenzi be

Kwanga kwambara 'Bikini' mu marushanwa mpuzamahanga y'ubwiza si umwihariko wa Miss 'IGISABO'. Mu mwaka w'2013 Miss Aurore MUTESI KAYIBANDA ( Miss Rwanda 2012) ubwo yari mu marushanwa ya 'Miss World 2013' yaberaga mu gihugu cya Belarus,  yatsembeye inteko y'abacamanza 'judges' yanga kwambara 'Bikini'. Icyo gihe, bamwe baramushimye bavuga ko nta mwari w'i Rwanda ukwiye kwanika ibice by'ibanga ku ka rubanda yitwaje amaronko ari bukure muri iki gikorwa. Nyamara, hari abandi bamugaye kuko batumvaga ukuntu yanze kubahiriza amategeko y'irushanwa yitabiriye. Miss Umwali Neema waruri mu marushanwa ya 'Miss Supranatural 2014, nawe yanze kwambara 'Bikini'. Mu myaka y'2015 n'2016, ibintu byahinduye isura maze bwa mbere Miss Sonia Gisa waruhagarariye u Rwanda mu marushanwa ya Miss Supranatural yiyibagiza iby'abamubanjirirje bakoze yambara 'Bikini'. Si we gusa kuko Akiwacu Colombe, wari muri Pologne ahaberaga 'Miss Supranational 2016', yafunze amaso yambara 'Bikini' nk'uko yabisabwaga, maze abantu bivayo bahererekanya amafoto ye ku mbugankoranyambaga bamwe bamukwena bati 'ibyo uyu mwari akoze ni amahano, abandi bati ariko ni na mwiza kandi yakoze icyo yasabwaga.'  Ibi byose, ntacyo byamaze kuko Akiwacu Colombe, atatwaye iri kamba.

 ,Uhereye iburyo: Akiwacu Colombe, Sonia Gisa bahagarariye u Rwanda mu marushanwa y'ubwiza bakambara 'Bikini, Umwali Neema na Aurore MUTESI KAYIBANDA batigeze bambara 'Bikini'

Abandi ba Nyampinga nka 'Miss Kundwa Doriane , Miss Umutesi Jolly, bose ntawigeze yambara 'Bikini' mu marushanwa mpuzamahanga y'ubwiza.

?MINISPOC ibivugaho iki

Avuga kuri Miss 'Igisabo' umuyobozi ushinzwe umuco muri MINISPOC Steven MUTANGANA, yabwiye Inyarwanda.com ko kuba yarihagazeho ntiyambare ubusa aribwo yahesheje agaciro umuco.

Yongeyeho ko Minisiteri y'Umuco na Siporo idashyigikiye ko hari uwakwitwaza ibigezweho cyangwa ibyo asabwa gukora ngo akore ibinyuranye n'indagaciro' zikwiye kuranga buri munyarwanda.

Yagize ati 'ari utunyuzeho ngo tumugire inama, ari n'uba yagiye yagerayo akavuga ko ahagarariye igihugu, icya mbere ni ukugendera ku muco nyarwanda. Ntabwo nka Minisiteri, n'undi munyarwanda uwo ari we wese cyangwa umuntu mukuru uzi iby'umuco, ntiwagira umuntu ngo uziyambike ubusa ngo ubone amafaranga'.

Mutangana avuga ko na mbere y'uko abitabira amarushanwa y'ubwiza bakiri no mu gihugu bahabwa ibiganiro birebana n'umuco n'indangagaciro muri rusange kandi ngo bakangurirwa gukomeza kugira izi ndangagaciro.  

?Ubutaha byagenda gute

Bamwe mu bakurikiranira hafi iby'imyidagaduro mu Rwanda, basanga hakwiye kubaho impinduka abategura amarushanwa mpuzamahanga y'ubwiza bagaha agaciro n'abitabira iri rushanwa baturuka mu bihugu bifite imico yihariye. Mike Karangwa, usanzwe ari umukemurampaka mu marushanwa ya Miss Rwanda (Judge) akaba anakurikirana imyidagaduro mu Rwanda, yabwiye Inyarwanda.com ko kuba hari amarushanwa y'ubwiza yatangiye atumirwamo ibihugu bimwe byo mu burengerazuba bw'isi (Western Countries) ariko igihe kikagera n'ibindi bihugu bigatumirwa, hakwiye no kurebwa ku mico y'ibi bihugu bitumirwa bigitsimbaraye ku mico yabyo.

'Ni byiza ko n'abantu bategura ariya marushanwa mpuzamahanga rimwe na rimwe' bubaha imico y'ibindi bihugu kuko usanga baragiye bategura amarushanwa nk'ariya nko muri Philippines, ibyagiye bibera muri Pologne, ayabereye mu Bushinwa, ayabereye muri Ukraine, usanga i    bategura biriya bintu bibanze ku mico yo muri biriya bihugu bya 'Western Countries' (ibihugu byo mu buengerazuba bw'isi) rero, igihe kirageze ngo ubwo bibanze ku mico yabo ariko bakaba barafunguye n'ibindi bihugu bikajyamo, igihe kirageze ko banubaha imico y'ibyo bihugu....ntago niba kwambara Bikini muri Fiji ari 'Sakirirego' (icyaha gikomeye) cyangwa bikaba 'Sakirirego' mu Rwanda, ukwiye kubibarenganyiriza kuko wabahaye karibu mu marushanwa yawe.'-Mike Karangwa

Hari abasanga hakwiye no kubaho ubukangurambaga, urwego rushinzwe umuco mu Rwanda rugasobanura za kirazira n'umuco nyarwanda kugira ngo igihe hagize userukira igihugu abyubahirwe kandi birusheho kumenyekanisha u Rwanda.

Amarushanwa ya 'Miss Earth 2017' azasozwa tariki 4 Ugushyingo, 2017 ari nabwo hazamenyekana Nyampinga uzegukana iri kamba.

Miss Uwase Hirwa Honorine 'IGISABO' yitabiriye aya marushwana nka Nyampinga ushyigikiwe kurusha abandi 'Miss Populaire 2017'. 

JPEG - 62.7 kb

Miss Akiwacu Colombe yambaye 'Bikini

JPEG - 96.5 kb

Miss Sonia Gisa yambaye bikini






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • leee6 years ago
    Njyewe nibaza niba abazambaye baratahanye ibihembo? Nonese ko bajyayo bazi neza ko bizabaho kandi batazabikora baba bvunikira iki,?
  • Lysa6 years ago
    Rika reka, guhindura uko irushanwa riteguye kubera igihugu kimwe, ahubwo mbona Baja bareka kujyayo kuko baziko batubahirije ibisabwa.
  • jose6 years ago
    byaruta ntibazajye bitabira ariya marushanwa nimba babona abangamiye umuco wabo, ahubwo biriya ninagasuzuguro bagakwiye kuhita bamwirukana mumarushanwa
  • Kibwa26 years ago
    None ko biriya bihugu aribyo byahimbye ayo marushanwa, bikabatumira none mushaka no kubitegeka!?!?, mwe mwakoze ayanyu arimo imico yo gucunda niba munayizi, no guca imyeyo ubundi mukabasaba kubyigana!?
  • niyigena6 years ago
    Erega icyo mukwiye kumenya nuko u Rwanda ari igihugu kidakora ku Nyanja! None se umuntu wa kuriye Tanzania, ugira ngo ibyo abitindaho bya bikini. kuko bakura boga bose ku Nyanja. So, aho kwangiza amafaranga y I ticket bayakoresha mu bindi bikorwa. Urugero: nka buriya iyo afata indege akagenda agahuza urubyiruko rwo muri Canada cg USA, bagakusanya inkunga yo gufasha impfumbyi zo mu Rwanda byafasha.
  • Zuber6 years ago
    Ariko ubundi baba bayagiramo iki mu gihe baba baziko batari bwubahirize amategeko yaryo bagiye bareka kujyayo bakareka kurangira abandi? nanjye kwambara ubusa simbishyigikira ariko bajye baha umwanya ababyemerewe bareke kujya kubangamira amategeko y'irushanwa
  • PearlG6 years ago
    Njye icyo mpa agaciro suko yahesheje uRwanda ishema ahubwo ntekereza uburyo yujuje form ifite amategeko n'amabwiriza akabisinyira yagerayo akanga kwambara bikini, iyo basi abigenza nka Aurore? Yarabihuhuye yambara ikanzu ndende..hmm..personally sinakwemera kwambara bikini mu marushanwa byansaba igihe ariko ndibaza nti yajyaga he?





Inyarwanda BACKGROUND