Irebe Natacha Ursule ni umwe mu bakobwa batandatu baherutse kubona amahirwe yo guhagararira intara y’Amajyaruguru mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2018, akaba ari guhatanira iri kamba kugira ngo risange andi makamba abiri y'ubwiza asanganywe cyane.
Mu kiganiro na Irebe Natacha Ursule yatangarije Inyarwanda.com ko ari umunyarwandakazi w’imyaka 18 wavukiye mu bitaro byitiwe umwami Faysal, akaza gukurira mu karere ka Huye icyakora akaba kuri ubu atuye mu karere ka Kicukiro aho abana n’umuryango we ugizwe n’ababyeyi bose ndetse n’abavandimwe be babiri barimo umuhungu umwe n’undi mukobwa umwe.
Irebe Natacha Ursule yabonye itike imwemerera kwitabira Miss Rwanda 2018 ahagarariye intara y'Amajyaruguru
Ku bijyanye n’amasomo uyu mukobwa yabwiye Inyarwanda.com ko amashuri abanza yayize muri Le Pigeonnier Primary School, mu gihe icyiciro rusange yacyize muri Groupe Scolaire Officiele de Butare naho umwaka wa kane w’amashuri yisumbuye akawiga muri Fawe Girls School mu gihe guhera mu mwaka wa Gatanu w’amashuri yisumbuye yahise ajya kuwiga muri Riviera High School ari naho yarangirije amashuri ye yisumbuye aho yize amateka, ubukungu n’ubumenyi bw’Isi (HEG).
Irebe Natacha Ursule yakuze afite inzozi zo kuzaba umusirikare kandi n’ubu ngo ntaho zirajya. Ubwo yigaga mu wa kane w’amashuri yisumbuye yihanuriye ko 2018 azahatanira ikamba rya nyampinga w’u Rwanda…
Irebe Natacha Ursule ari muri batandatu babashije gukomeza bahagarariye intara y'Amajyaruguru
Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye n’uyu mukobwa uri guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda yongeye gushimangira ko yakuze yifuza kuba umusirikare kandi n'ubu inzozi ze ngo ntaho zirajya. Yagize ati”Ni byo koko nakuze numva nzaba umusirikare, kandi nubu ndacyafite izo nzozi, numva nyuma yo gusoza amasomo yanjye ya kaminuza nazasaba kwinjira mu gisirikare cy’u Rwanda.”
Naho ku kijyanye no kuba ubwo yigaga mu wa kane w’amashuri yisumbuye yarigeze kwihanuriraho ko 2018 azahatanira ikamba rya Miss Rwanda, uyu mukobwa yongeye gushimangira ibyo yigeze gutangariza Inyarwanda.com mu mwaka wa 2015. Yagize ati”Niga mu wa kane w’amashuri yisumbuye navuze ko nzahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2018 nyuma yo gusoza amasomo mu mashuri yisumbuye, nashingiraga ku nzozi nari mfite kandi mbona nujuje ibisabwa ngo nitabire iri rushanwa.”
Muri 2015 Irebe Natacha yambitswe ikamba rya Miss Fawe Girls School
Irebe Natacha Ursule ni umukobwa ubitse andi makamba abiri y’uburanga …
Irebe Natacha muri 2015 ubwo yigaga muri Fawe Girls School yaje kwegukana ikamba ry’umukobwa ufite uburanga muri iri shuri, nyuma y’iminsi mike aza kwegukana irindi kamba rya Miss High School nk'umukobwa wahize abandi bose mu buranga mu bigaga mu mashuri yisumbuye icyo gihe. Aya makamba abiri uyu mwali yayegukanye mu gihe cy’umwaka umwe ubwo yigaga muri Fawe Girls School akahava yerekeza muri Riviera Girls School.
Muri 2015 kandi Irebe Natacha Ursule yambitswe ikamba rya Miss High School
Uyu mukobwa kuri ubu ari guhatanira ikamba rya gatatu ry’uburanga aho ahagarariye intara y’Amajyaruguru mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018 aho yamaze gutoranywa mu bakobwa batandatu bazaba bahagarariye iyi ntara muri aya marushanwa.
TANGA IGITECYEREZO