RFL
Kigali

Ibyo Iradukunda Elsa yagombaga gukora mu gihe amaranye ikamba yarabirengeje–Rwanda Inspiration Back Up

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:10/01/2018 16:54
1


Muri iyi minsi abanyarwanda muri rusange bahanze amaso irushanwa rya Miss Rwanda 2018, kuri ubu abakobwa barenga Magana abiri bamaze kwiyandikishiriza guhatanira iri kamba ryegukanwa n’umukobwa wujuje ibintu bitatu birebwaho aribyo; Umuco, Ubwenge ndetse n’Uburanga. Uzatorwa muri uyu mwaka azaba asimbura Iradukunda Elsa watowe muri 2017.



Mbere yuko iri rushanwa ritangira abategura iri rushanwa batangaje ko ku bwabo basanga Iradukunda Elsa wari umaranye ikamba umwaka wose yarakoze iby'ikirenga ku byo yasabwaga , aha Ishimwe Dieudonne uhagarariye Rwanda Inspiration Back up yatangarije Radio Salus mu kiganiro Salus Relax ko ku bwe asanga Iradukunda Elsa ibyo yasabwaga yaramaze kubirenza agendeye ku bikorwa amaze gukora. Avuga kuri ibi Ishimwe Dieudonne yagize ati:

Nk'iyo ujya kubona ukabona umwana w’umukobwa w’imyaka cumi n’icyenda ashobora kwicara akavuza abantu barenga magana abiri bari barahumye, buriya guhuma ni ibintu bibi cyane ukaza kubona ukabona umuntu araje ngo ndakuvuza utazi ahantu avuye, ukajya kubona ukabona umwana w’umukobwa ufashe abana cumi n’umwe agiye kubafasha kugeza barangije amashuri abanza, ukabona umwana agiye gusura ababyeyi bagizwe incike na Jenoside, ukabona umwana nkuriya utangiza irushanwa ryo koga kandi rikagenda kuriya,…

Uyu muyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up yongeye kugira ati” mu byukuri yakoze ibikorwa byinshi kandi umuntu yavuga ko ari iby’agaciro sinamuha amanota kuko akenshi twabaga turi kumwe ariko natwe ubwacu hari igihe yakoraga ibintu bikatubera bishyashya ariko nakubwira ko ni umukobwa wakoze ibintu byinshi kandi by’agaciro.”

Elsa IradukundaIradukunda Elsa ubwo yambikwaga ikamba

Uyu muyobozi wa Kompanyi itegura irushanwa rya Miss Rwanda yatangarije umunyamakuru wa Radio Salus bagiranye iki kiganiro ko ibyo Iradukunda Elsa aribyo bari guheraho agaragaza ko abakobwa biyandikishije ku bwinshi muri uyu mwaka wa 2018 babitewe no kurebera kuri Iradukunda Elsa wari watanze umurongo mwiza.

Umunyamakuru yamubajije nk’umuyobozi wa kompanyi itegura Miss Rwanda niba asanga imihigo Iradukunda Elsa yari yarahize koko yarayesheje, aha Ishimwe Dieudonne yagize ati” Njyewe umbajije ku giti cyanjye nakubwira ko ahubwo yarengeje ibyo yagombaga gukora kuko Made in Rwanda yari yarahize yayikoze neza cyane kandi mu buryo burenze bumwe nko kuzenguruka ibigo by’amashuri akangurira urubyiruko abigisha ibya MadeinRwanda, gusura inganda zikora ibikorerwa mu Rwanda ndetse no kuzenguruka ibihugu by’Uburayi akangurira abanyarwanda gukoresha ibikorerwa mu Rwanda.”

 Miss Rwanda 2018

Gahunda y'irushanwa rya Miss Rwanda 2018

Ishimwe Dieudonne yabajijwe icyo bo nk'abategura Miss Rwanda bifuza ku mukobwa uzasimbura Iradukunda Elsa kuri Miss Rwanda 2018, ahita atangaza ko ku bwe azi neza ko umukobwa uzakurikiraho azaba afite akazi gakomeye nk’umukobwa uzaba asimbuye Iradukunda Elsa wakoze ibintu byinshi kuri iki kigero bityo agasanga ari ibintu bisaba ko uzegukana ikamba rya Miss Rwanda 2018 agomba kuba umukobwa ufite intego.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nana6 years ago
    Niba nibuka neza projet yatumye atsinda muri miss Rwanda ubwo yiyamamazaga agahigika abandi nuguteza imbere made in rwanda ntekerezako arinaho yarushirije abandi kuko ni gahunda ya leta twese duhanze amaso kugirango turebeko twagabanya ibitumizwa mumahanga twongera amadevise mugihugu none niki yakoze kuri gahunda ya made in Rwanda yatumye ahigika abandi mwirushanwa? njyewe singaya ibikorwa byiza byubutabazi arko ntekerezako nabariya bandi iyo baza kubaha amahirwe bakegukana ikamba doreko haribamwe bari bafite projet zisa nibi benshi bakora, kubishyira mubikorwa ntekerezako bitari kubananira kubikora nkibaza bimaze iki gutanga projet muri miss rwanda warangiiza bakabiguhembera ukarinda usoza manda yawe ntakintu wari wakora mubyo watanze muri projet yawe ? ariya mafrw ajye akoreshwa ibikorwa byurukundo bavuze abarwaye bafashe abakene banubakire amacumbi abatayagira kuko mbona nubundi birangira ibyo biyemeje ataribyo bakoze.





Inyarwanda BACKGROUND