RFL
Kigali

Ihozo Sabrina na Kundwa Doriane bayoboye urutonde rw’abahatanira ikamba rya Miss Rwanda bagaragarizwa amarangamutima n’ibyamamare

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:30/01/2015 10:07
48


Mu gihe igikorwa cyo gushakisha umunyarwandakazi uzegukana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2015 gikomeje ndetse kibaka kigeze mu cyiciro abahatana bahabwa amanota binyuze kuri sms, bamwe mu bahanzi nyarwanda n’abandi bavuga rikijyana mu myidagaduro bakomeje kugaragaza gushyigikira mu buryo bukomeye bamwe mu bahatanira iri kamba.



Binyuze ku mbuga nkoranyambaga zabo nka Facebook, Instagram, Twitter na Watssapp, abahanzi nyarwanda basanzwe bazwi cyane ndetse na bamwe mu banyamakuru na bandi bafite aho bahuriye na showbiz, kuri ubu buri wese arimo aragerageza kurwanira ishyaka umukobwa ashyigikiye ari nako asaba abakunzi be bose kumufasha muri urwo rugamba bakagera ku ntsinzi.

Umukobwa witwa Ihozo Kalisa Sabrina usanzwe anavukana n'umuhanzi Cassa hamwe na Kundwa Doriane nibo bikomeje kugaragara ko bashyigikiwe cyane n’ibyamamare bizwi mu muziki nyarwanda ubagereranyije n’abandi gusa abakobwa bashyigikiwe ni benshi binagaragaza uburyo mu cyiciro cy’amajonjora yo mu Ntara zose n’umujyi wa Kigali hatoranyijwe abakobwa muri rusange beza mu bigaragarira amaso ya bantu ugereranyije n’indi myaka yabanje ari nabyo bishobora kuba byashituye cyane aba bastar.

Joannah

Joannah

Umuraperi Dany Nanone ni umwe mu bagaragaje ko arimo gukurikirana iki gikorwa, aho ashyigikiye Bagwire Keza Joannah, kuri ubu unagaragara ku ifoto ye y'ibanze kuri numero ye ya Watssapp.N'ubwo atari asanzwe amuzi uyu muraperi yemeza ko akibona uyu mukobwa amarangamutima ye n'uburyo yabonye uyu mukobwa asubiza byahise bituma yumva yifuje kumushyigikira. Keza Joannah yaturutse mu Ntara y'Amajyepfo, arangije amashuri y'isumbuye ku ishuri rya Saint Esprit i Nyanza aho yaserukiraga ikipe y'ikigo mu mukino wa Basketball akaba asanzwe anabyina imbyino za kinyarwanda aho aherutse guhamagarwa mu Inganzo ngari!

Cassa

cassa

Cassa wamenyekanye cyane mu ndirimbo 'Imyaka itatu', akaba aherutse gusubiramo indirimbo 'Ishiraniro' nawe ntahwema kugaragaza ko ashyigikiye mushiki we,..kuba ari umuhanzi ukurikirwa na benshi bikaba byongerera amahirwe uyu mukobwa

Tidjala

Tidjala

Umunyamakuru Tidjala Kabendera ku ikubitiro ntiyatinye kugaragaza ko ashyigikiye uyu mukobwa witwa Ihozo Kalisa Sabrina, gusa uyu munyamakuru nyuma yo gushishoza yabonye ko uretse uyu mukobwa mugenzi we witwa Gasana Edna Darlene nawe ari mwiza ku buryo yambitswe iri kamba nabyo byaba bisobanutse

muyoboke

Muyoboke Alex uzwi cyane nk'umwe mu bajyanama bagiye bafasha abahanzi batandukanye barimo Tom Close, Inshuti z'ikirere crew, Dream Boys, Urban boys, Kid Gaju, Social Mula, Charly & Nina ,...nawe yagaragaje uruhande ahagazeho muri Miss Rwanda 2015, anasaba inshuti ze kumushyigikira. Uyu akaba ashyigikiye Mutoniwase Flora usanzwe azwiho kwerekana imideli, akanagaragara ahantu hatandukanye akora akazi ka protocole akaba yaramenyekanye cyane ubwo yifashishwaga na Bralirwa kumurika icupa rishya rya Primus ryiswe Knowless ubwo yazaga mu mudoka ya Limousine i Rubavu mu mwaka wa 2013 aharimo habera igitaramo cya Guma Guma ari naho hamurikiwe bwa mbere iryo cupa.

safi

safi

Ku bakurikiranira hafi umuhanzi Safi wo mu itsinda rya Urban boys, yaba ku rubuga rwe rwa Instagram cyangwa facebook, bigaragarira buri wese ku uyu muhanzi nawe yahagurukiye gushyigikira uyu mukobwa. N'ubwo Kundwa Doriane atari asanzwe azwi cyane, nyuma y'uko yiyamamarije mu Ntara y'Amajyaruguru isura ye yaje gukurura abantu benshi barimo n'uyu muhanzi

Alpha

Aho yibereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Alpha Rwirangira kuri ubu uri mu bibazo by'urukundo n'uwahoze ari umukunzi we Miss Esther Uwingabire, ibi yabyirengagije ahubwo agaragaza ko ashyigikiye uyu mukobwa witwa Gasana Darlene nawe wiyamamarije mu ntara y'Uburengerazuba aho umukunzi we wa mbere Esther nawe yari yakomotse mu mwaka wa 2012

Bruce

Uyu musore ukunze gukorana na Positive production, usanzwe umenyerewe mu gutegura ibirori bitandukanye no gufasha abahanzi banyuranye nawe yagaragaje ko ashyigikiye Kundwa Doriane

Fayzo

fayzo

Fayzo, umusore usanzwe ayobora akanatunganya indirimbo z'amashusho, nawe kuri benshi bamukurikirana akomeje kugaragaza ko ashyigikiye uyu mukobwa, aho rimwe na rimwe arimo agenda anagira ifoto ya Kundwa Doriane ifote ye yibanze(Profile picture) kuri Watssapp ye.

Asnah

Asnah

Umumararungu Asnah Erra, uyu akaba umukunzi w'umuraperi Riderman, unanyuzamo akagaragara muri cinema nyarwanda, nawe akomeje kugaragaza ko ashyigikiye cyane Ihozo Kalisa Sabrina, aho anasaba inshuti ze n'abafana bose b'umukunzi we 'IBISUMIZI' gushyigikira uyu mukobwa

Riderman

Ku rundi ruhande umuraperi Riderman we ntabibona kimwe nk'umukunzi we, dore ko nk'uko bigaragara ku ifoto irimo imuranga kuri Watssapp(Profile picture), uyu muraperi ashyigikiye Gasana Edna Darlene!

Miss Rwanda

Zizou Alpacino usanzwe uzwiho guhuriza hamwe abahanzi b'ibyamamare nawe ashishikajwe no kwamamaza Kundwa Doriane

Basile

Basile Uwimana, umunyamakuru wamenyekanye cyane mu kiganiro Ten Super Star, kuri ubu akaba asigaye abarizwa kuri Family tv nawe yagaragaje ko arimo gukurikirana iri rushanwa kandi ashyigikiye uwitwa Mukunde Belinda, uyu akaba yaravuzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kwiyamamariza mu Ntara y'Amajyepfo ndetse agatsinda, aho benshi bagiye bemeza ajya gusa n'umufasha wa Perezida, Madamu Janet Kagame

Samanta

Miss Uwase Samantha Gislaine wigeze kwegukana ikamba rya nyampinga wa kaminuza ya CBE, nawe ashyigikiye Ihozo Kalisa Sabrina

chris

Umuhanzi mu njyana ya RnB, Christopher nawe arajwe ishinga no kwamamaza ubwiza bwa Ihozo Kalisa Sabrina

ernesto

Ernesto Ugeziwe, umunyamakuru wa RBA kuri radio Magic fm no mu biganiro bitandukanye bya televiziyo nawe amarangamutima ye yagaragaje ko ari inyuma ya Gasana Edna Darlene

Miss Rwanda

Umuhanzi akanaba umunyamakuru Uncle Austin nawe yagaragaje ko ari inyuma ya Kundwa Doriane

Kuba aba bakobwa twagarutseho bigaragara ko bashyigikiwe na bamwe mu bantu bazwi kandi bakurikiranwa na benshi ni kimwe mu bishobora kubongerera amahirwe ajyanye ahanini n'igikundiro mu bantu gusa ntibivuze ko aribo bakobwa bakwiye iri kamba mu buryo budasubirwaho, bivuze ko hari amasura atagaragara hano ariko ashobora gutungurana.

Tubibutse ko igikorwa cyo gutora abakobwa 25 bose barimo bahatanira kuzinjira muri 15 ba mbere bazajya muri bootcamp(umwiherero), binyuze kuri sms gikomeje, aho ku munsi w'ejo nyuma y'amasaha 24 gitangijwe, hashyizwe ahagaragara abakobwa ba mbere bari bayoboye abandi mu majwi. Icyo Gihe uwitwa Gasana Darlene akaba ariwe wari uwa mbere n'amajwi 789, akurikiwe na Ihozo Kalisa Sabrina n'amajwi 559 naho Mutoni Balbine akaba uwa gatatu n'amajwi 542.

UPDATES: NK'UKO BIGARAGARA KU RUBUGA RWA MISS RWANDA, NYUMA Y'AMASAHA 48, UBU IHOZO KALISA SABRINA NIWE UYOBOYE ABANDI MU MAJWI YA SMS, AKABA AKURIKIWE NA GASANA DARLENE NA KUNDWA DORIANE.

Dore uko abakobwa bose kugeza ubu bakurikirana mu majwi yo kuri sms, azanashingirwaho mu kubaha amahirwe yo kwisanga muri 15 ba mbere dore ko aya majwi yihariye 20% azashingirwaho n'akanama nkemurampaka ko gafite 80%.

Miss Rwanda

KANDA HANO UBASHE KUBONA URUTONDE RW'ABAKOBWA BOSE N'UBURYO BATORWA, MAZE NAWE UHE AMAHIRWE UWO UHISEMO

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kiki9 years ago
    Gusa uyu Darlene ntaruta kundwa Doriane rwose, ntiyafungura nudushumi, Twe, kundwa uri mwiza, urimwiza pee, ni Wowe miss nukuri urabikwiye, warurihehe ...
  • Mimi9 years ago
    Sabrina jyenda uri keza pe! Uri umunyarwandakazi gusa upfa kutazamvangira ngo uvuge za ndimi numvise muri Miss ya 2014 kuko waba unkojeje isoni. Ntuzabe aka wa mugani ngo "la plus belle est la plus béte". Ahasigaye bonne chance
  • Qa9 years ago
    mwamubonye sabrina mbega umwana hari umuruta se ubu? niwe miss rwanda 2015
  • FIFI9 years ago
    Doriane ni mwiza pe!! nutabyemera yaba yigiza nkana, uhm.
  • FIFI9 years ago
    Doriane ni mwiza pe!! nutabyemera yaba yigiza nkana, uhm.
  • hagenimana 9 years ago
    Ihozo doriane is beautiful girl!!!!!!
  • fred ngenzi9 years ago
    wawohhh darlne bahe baheeeee witurije kd nabikabyo
  • Gasana edna Darlne 9 years ago
    Gasana urabarenze komeza ubarenge kumajwi disiiiiii
  • Team Gasana edna Darlne9 years ago
    KIKi ngaho se niba atamuruta basi garagaza ubushake umutore bamurenze amanota wowe tora uwo ushyigikiye urushe Gasana amanota umwa arabarenga peeeeee congzzz darlne
  • karenzi Alain Boris9 years ago
    Abakobwa mwese muri beza uko tubona hano ariko byaba byiza muduhaye amaphoto nkaya Doriane uko mumeze nta mabara mumaso cg batabahaye andi masura. Murakoze bonne chance kuri mwese. May the best one win......
  • kalisa ben9 years ago
    darlne komeza shaaaaa hama abashaka guhagarika amajwi imana ibirebe
  • Gatete pius9 years ago
    Kabisa mutwereka amasura yanyu nyayo byaba ari byiza. mvuye kureba on facebook benshi ntimusa nkuko musa na gato. Rero mwikosore aba muvugwaho amabara
  • fanny9 years ago
    Miss rda 2015 ni kundwa doliane Ewana nimwiza pe arabaruta boseeeeeeeeee!!!!! ariko nabandi barageraggeza
  • patrick9 years ago
    hhhhhj ni hatari peeeeeeeeee! darlene uru wambere kbsaaaaaaaaaaa!!!!!!
  • cloude9 years ago
    hhhhh ako noneho iyi miss ni dange 48h amasaha angana gutya ngo umwe arushije undi amajwi 10000 iyo lobo bakoze ko ari dange hhhh nibibaho sabrina uzi gu hakinga kbsa
  • didy9 years ago
    Gasana Edna Darlene uri keza disi turagutora tugutore cyaneeee
  • fillette9 years ago
    ariko kuki abantudakunda ibintu biciye mukuri Niko sabrina uzaba miss gute na corruption na leta yacu irabibuza.cyakoze nimana ntiyagushyigira habe nagato gusa njye narindi kugutora ariko shwiii mbivuyemo kanze nshake akandi kana nitorera
  • Johns9 years ago
    IHOZO sabrina Kalisi Komeza utsinde Kuko urabikwiye. Dukomeze tumushyigikire dukora like kuri page ye ya facebook yitwa: STAND FOR IHOZO Kalisi Sabrina to be Miss Rwanda 2015
  • babou9 years ago
    shan sabrina muzi gukora trique za robot biriya ntibibaho kbsa amajwi 10000 muri 24h wapi kbsa but Darlene iturize turakomeza tugutore hamwe nimana ikorana nabanyakuri apana abiba amajwi uzatsinda.Imana turi kumwe
  • babou9 years ago
    shan sabrina muzi gukora trique za robot biriya ntibibaho kbsa amajwi 10000 muri 24h wapi kbsa but Darlene iturize turakomeza tugutore hamwe nimana ikorana nabanyakuri apana abiba amajwi uzatsinda.Imana turi kumwe





Inyarwanda BACKGROUND