Mu gihe igikorwa cyo gushakisha umunyarwandakazi uzegukana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2015 gikomeje ndetse kibaka kigeze mu cyiciro abahatana bahabwa amanota binyuze kuri sms, bamwe mu bahanzi nyarwanda n’abandi bavuga rikijyana mu myidagaduro bakomeje kugaragaza gushyigikira mu buryo bukomeye bamwe mu bahatanira iri kamba.
Binyuze ku mbuga nkoranyambaga zabo nka Facebook, Instagram, Twitter na Watssapp, abahanzi nyarwanda basanzwe bazwi cyane ndetse na bamwe mu banyamakuru na bandi bafite aho bahuriye na showbiz, kuri ubu buri wese arimo aragerageza kurwanira ishyaka umukobwa ashyigikiye ari nako asaba abakunzi be bose kumufasha muri urwo rugamba bakagera ku ntsinzi.
Umukobwa witwa Ihozo Kalisa Sabrina usanzwe anavukana n'umuhanzi Cassa hamwe na Kundwa Doriane nibo bikomeje kugaragara ko bashyigikiwe cyane n’ibyamamare bizwi mu muziki nyarwanda ubagereranyije n’abandi gusa abakobwa bashyigikiwe ni benshi binagaragaza uburyo mu cyiciro cy’amajonjora yo mu Ntara zose n’umujyi wa Kigali hatoranyijwe abakobwa muri rusange beza mu bigaragarira amaso ya bantu ugereranyije n’indi myaka yabanje ari nabyo bishobora kuba byashituye cyane aba bastar.
Umuraperi Dany Nanone ni umwe mu bagaragaje ko arimo gukurikirana iki gikorwa, aho ashyigikiye Bagwire Keza Joannah, kuri ubu unagaragara ku ifoto ye y'ibanze kuri numero ye ya Watssapp.N'ubwo atari asanzwe amuzi uyu muraperi yemeza ko akibona uyu mukobwa amarangamutima ye n'uburyo yabonye uyu mukobwa asubiza byahise bituma yumva yifuje kumushyigikira. Keza Joannah yaturutse mu Ntara y'Amajyepfo, arangije amashuri y'isumbuye ku ishuri rya Saint Esprit i Nyanza aho yaserukiraga ikipe y'ikigo mu mukino wa Basketball akaba asanzwe anabyina imbyino za kinyarwanda aho aherutse guhamagarwa mu Inganzo ngari!
Cassa wamenyekanye cyane mu ndirimbo 'Imyaka itatu', akaba aherutse gusubiramo indirimbo 'Ishiraniro' nawe ntahwema kugaragaza ko ashyigikiye mushiki we,..kuba ari umuhanzi ukurikirwa na benshi bikaba byongerera amahirwe uyu mukobwa
Umunyamakuru Tidjala Kabendera ku ikubitiro ntiyatinye kugaragaza ko ashyigikiye uyu mukobwa witwa Ihozo Kalisa Sabrina, gusa uyu munyamakuru nyuma yo gushishoza yabonye ko uretse uyu mukobwa mugenzi we witwa Gasana Edna Darlene nawe ari mwiza ku buryo yambitswe iri kamba nabyo byaba bisobanutse
Muyoboke Alex uzwi cyane nk'umwe mu bajyanama bagiye bafasha abahanzi batandukanye barimo Tom Close, Inshuti z'ikirere crew, Dream Boys, Urban boys, Kid Gaju, Social Mula, Charly & Nina ,...nawe yagaragaje uruhande ahagazeho muri Miss Rwanda 2015, anasaba inshuti ze kumushyigikira. Uyu akaba ashyigikiye Mutoniwase Flora usanzwe azwiho kwerekana imideli, akanagaragara ahantu hatandukanye akora akazi ka protocole akaba yaramenyekanye cyane ubwo yifashishwaga na Bralirwa kumurika icupa rishya rya Primus ryiswe Knowless ubwo yazaga mu mudoka ya Limousine i Rubavu mu mwaka wa 2013 aharimo habera igitaramo cya Guma Guma ari naho hamurikiwe bwa mbere iryo cupa.
Ku bakurikiranira hafi umuhanzi Safi wo mu itsinda rya Urban boys, yaba ku rubuga rwe rwa Instagram cyangwa facebook, bigaragarira buri wese ku uyu muhanzi nawe yahagurukiye gushyigikira uyu mukobwa. N'ubwo Kundwa Doriane atari asanzwe azwi cyane, nyuma y'uko yiyamamarije mu Ntara y'Amajyaruguru isura ye yaje gukurura abantu benshi barimo n'uyu muhanzi
Aho yibereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Alpha Rwirangira kuri ubu uri mu bibazo by'urukundo n'uwahoze ari umukunzi we Miss Esther Uwingabire, ibi yabyirengagije ahubwo agaragaza ko ashyigikiye uyu mukobwa witwa Gasana Darlene nawe wiyamamarije mu ntara y'Uburengerazuba aho umukunzi we wa mbere Esther nawe yari yakomotse mu mwaka wa 2012
Uyu musore ukunze gukorana na Positive production, usanzwe umenyerewe mu gutegura ibirori bitandukanye no gufasha abahanzi banyuranye nawe yagaragaje ko ashyigikiye Kundwa Doriane
Fayzo, umusore usanzwe ayobora akanatunganya indirimbo z'amashusho, nawe kuri benshi bamukurikirana akomeje kugaragaza ko ashyigikiye uyu mukobwa, aho rimwe na rimwe arimo agenda anagira ifoto ya Kundwa Doriane ifote ye yibanze(Profile picture) kuri Watssapp ye.
Umumararungu Asnah Erra, uyu akaba umukunzi w'umuraperi Riderman, unanyuzamo akagaragara muri cinema nyarwanda, nawe akomeje kugaragaza ko ashyigikiye cyane Ihozo Kalisa Sabrina, aho anasaba inshuti ze n'abafana bose b'umukunzi we 'IBISUMIZI' gushyigikira uyu mukobwa
Ku rundi ruhande umuraperi Riderman we ntabibona kimwe nk'umukunzi we, dore ko nk'uko bigaragara ku ifoto irimo imuranga kuri Watssapp(Profile picture), uyu muraperi ashyigikiye Gasana Edna Darlene!
Zizou Alpacino usanzwe uzwiho guhuriza hamwe abahanzi b'ibyamamare nawe ashishikajwe no kwamamaza Kundwa Doriane
Basile Uwimana, umunyamakuru wamenyekanye cyane mu kiganiro Ten Super Star, kuri ubu akaba asigaye abarizwa kuri Family tv nawe yagaragaje ko arimo gukurikirana iri rushanwa kandi ashyigikiye uwitwa Mukunde Belinda, uyu akaba yaravuzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kwiyamamariza mu Ntara y'Amajyepfo ndetse agatsinda, aho benshi bagiye bemeza ajya gusa n'umufasha wa Perezida, Madamu Janet Kagame
Miss Uwase Samantha Gislaine wigeze kwegukana ikamba rya nyampinga wa kaminuza ya CBE, nawe ashyigikiye Ihozo Kalisa Sabrina
Umuhanzi mu njyana ya RnB, Christopher nawe arajwe ishinga no kwamamaza ubwiza bwa Ihozo Kalisa Sabrina
Ernesto Ugeziwe, umunyamakuru wa RBA kuri radio Magic fm no mu biganiro bitandukanye bya televiziyo nawe amarangamutima ye yagaragaje ko ari inyuma ya Gasana Edna Darlene
Umuhanzi akanaba umunyamakuru Uncle Austin nawe yagaragaje ko ari inyuma ya Kundwa Doriane
Kuba aba bakobwa twagarutseho bigaragara ko bashyigikiwe na bamwe mu bantu bazwi kandi bakurikiranwa na benshi ni kimwe mu bishobora kubongerera amahirwe ajyanye ahanini n'igikundiro mu bantu gusa ntibivuze ko aribo bakobwa bakwiye iri kamba mu buryo budasubirwaho, bivuze ko hari amasura atagaragara hano ariko ashobora gutungurana.
Tubibutse ko igikorwa cyo gutora abakobwa 25 bose barimo bahatanira kuzinjira muri 15 ba mbere bazajya muri bootcamp(umwiherero), binyuze kuri sms gikomeje, aho ku munsi w'ejo nyuma y'amasaha 24 gitangijwe, hashyizwe ahagaragara abakobwa ba mbere bari bayoboye abandi mu majwi. Icyo Gihe uwitwa Gasana Darlene akaba ariwe wari uwa mbere n'amajwi 789, akurikiwe na Ihozo Kalisa Sabrina n'amajwi 559 naho Mutoni Balbine akaba uwa gatatu n'amajwi 542.
UPDATES: NK'UKO BIGARAGARA KU RUBUGA RWA MISS RWANDA, NYUMA Y'AMASAHA 48, UBU IHOZO KALISA SABRINA NIWE UYOBOYE ABANDI MU MAJWI YA SMS, AKABA AKURIKIWE NA GASANA DARLENE NA KUNDWA DORIANE.
Dore uko abakobwa bose kugeza ubu bakurikirana mu majwi yo kuri sms, azanashingirwaho mu kubaha amahirwe yo kwisanga muri 15 ba mbere dore ko aya majwi yihariye 20% azashingirwaho n'akanama nkemurampaka ko gafite 80%.
Nizeyimana Selemani
TANGA IGITECYEREZO