Irushanwa rya Miss Rwanda, ni rimwe mu marushanwa ataragiye avugwaho rumwe n’abanyarwanda batandukanye, bamwe bakanenga imitegurire yayo kimwe n’ibiyakorerwamo. Kuva irushanwa rya Miss Rwanda 2016 ryatangira, hari ibintu 3 biteye inkeke bimaze kugaragaramo bikwiye gufatirwa ingamba.
Muri iyi nkuru, turagaruka ku bintu biteye inkeke byatangiye kwigaragaza muri aya marushanwa yo gutoranya umukobwa uhiga abandi mu buranga, umuco n’ubuhanga. Ibi bitagenda neza muri aya marushanwa, ni ibigaragaza ko niba ntagikozwe ngo habeho kwikosora, abanyarwanda batangira kwitega umusaruro utari mwiza muri aya marushanwa. Muri iyi nkuru, ibintu bitatu nibyo twibandaho ariko tuzakomeza kugenda tubagezaho n’ibindi byerekana isura nyayo y’amarushanwa.
1. Hari abakobwa bazinduka cyane bakitabira amajonjora mu bwihisho
Mu ntara ebyeri z’u Rwanda zimaze gukorwamo amajonjora, hagaragazwa abakobwa bacye bivugwa ko ari bo baba bujuje ibisabwa. Ishimwe Kagame Dieudonne; umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda, yatangarije Inyarwanda.com ko hari abakobwa bazinduka cyane bakagera ahabera amajonjora, bakipimisha ibiro ndetse n’uburebure basanga batabyujuje bagahita bigendera kugirango batazagaragara mu bitangazamakuru kandi bazi neza ko batujuje ibisabwa.
Abagaragazwa bapimwa, ninabo bonyine bagaragazwa nyamara bakavuga ko abandi batujije ibisabwa batanapimwe ngo bigaragare
Nyamara, abanyamakuru nabo bagera ahabera iki gikorwa kare cyane, kandi biba biteganyijwe ko bagomba gukurikirana iki gikorwa uko cyakabaye, hatabayemo kugira abo basuzuma ko bujuje ibisabwa mu bwiru. Ikindi kandi, ababitegura nta kimenyetso berekana cy’uko abo bakobwa baba bageze imbere y’abasuzuma ko bujuje ibisabwa, ibintu byatuma irushanwa rikomeza gutakarizwa icyizere niba ibintu bidakozwe mu mucyo ngo hagaragazwe abitabira amajonjora bose.
2. Kuba irushanwa rya Miss Rwanda rikemangwa hari abo byabujije kwitabira amarushanwa babishakaga
Muri Nzeri 2015 ubwo hatangiraga kuvugwa iby’itegurwa rya Miss Rwanda 2016, umugore witwa Jolie Murenzi wari ukuriye akanama nkemurampaka muri Miss Rwanda 2009, ubwo yatumirwaga mu kiganiro Real Women Show kuri TV10, yatangaje ko iki gikorwa abona kitagikenewe ndetse ko asanga abagitegura ari ibirura, bityo ko nta mubyeyi ukwiye kwemera ko umwana we ajya mu birura.
Bigitangira muri 2009 narabyemeraga, nari mbifitemo icyizere, mbona vision (icyerekezo) yabyo, nyuma biza guhinduka ukundi. Ntabwo nzi icyabiteye, mubyukuri sinabimenya. Nk’iyi Miss Rwanda iherutse rwose naravuze nti se iyi ni kimwe na yayindi twaba twarakoze muri 2009 cyangwa 2012? Nyuma nza guta Faith, icyizere cyanjye kiragenda... Ntabwo wakora Miss Rwanda ukayiha abantu batari abagore ngo babe aribo bayitaho (Management), ndavuga nk’umubyeyi. Ubundi mu ba Miss b’ibindi bihugu bikurikiranwa n’abagore, ntaho biba bihuriye n’abagabo. Rero iyo hajemo companies (Kompanyi) z’abagabo nanjye ubwanjye…..uretse ko njye ntanashaka ko umwana wanjye abijyamo, ntanibyo ashaka, Imana yaramfashije, narayibisabye, nta mubyeyi wakagombye gushyira abana be mu birura. Kuri njye Miss Rwanda nta ndangagaciro igifite... Nibayishinge abagore, hanyuma iterwe inkunga na Private sector (abikorera ku giti cyabo). Jolie Murenzi
Nyuma y’uko uyu mubyeyi atangaje ibi, hari bamwe mu babyeyi batangiye kugira amakenga kuri Miss Rwanda, kuko hari ibitekerezo bitandukanye byagiye bishyikirizwa Inyarwanda.com ku nkuru yavugaga ibyatangajwe n’uwo wigeze kuyobora akanama nkemurampaka, bigaragaza ko hari ababyeyi bazinutswe iki gikorwa kandi bakaba batakwemerera abana babo ko bakitabira.
Umwe mu bakobwa bitabiriye amarushanwa ya Miss Rwanda 2015 ndetse akaza no mu bakobwa 15 batoranyijwemo Nyampinga n’ibisonga bye ariko akanga ko dutangaza amazina ye, nawe yatangarije Inyarwanda.com ko yari yamaze kwiyandikisha muri Miss Rwanda 2016, ariko akaba atazigera abyitabira kuko yumvise abantu benshi bakomeje kunenga no gukemanga iri rushanwa n’ibirikorerwamo, ikirenze kuri ibyo nawe ubwe nyuma yo gushishoza akaba asanga hari ibikorwa nabi muri aya marushanwa byatesha agaciro umwana w’umukobwa wayitabiriye.
3. Abategura Miss Rwanda 2016 hari ukuri bahisha abanyarwanda, ntiberekane iby’irushanwa uko byakabaye
Ku rubuga rwa Internet rwa Miss Rwanda rugomba kugaragaza ibijyanye n’aya marushanwa byose, bagaragaza uko igikorwa cy’amajonjora kiba cyagenze ariko berekana gusa abakobwa bacye bavuga ko baba bujuje ibisabwa. Nk’uko ari bo bategura igikorwa bakaba ari nabo baba bafashe amafoto y’abo bemeza ko bujuje ibisabwa, ntabwo bajya bagaragaza amazina y’abatujuje ibisabwa ndetse n’ibyo batujuje, ngo berekane n’amafoto yabo kugirango n’abanyarwanda bakomeze gukurikirana iki gikorwa uko cyakabaye.
Abujuje ibisabwa n'abatsinze baragaragazwa ariko ntaho wabona imyirondoro n'amafoto y'abatarabyujuje
Abategura aya marushanwa bavuga ko abiyandikishije muri iki gikorwa barenga 100, nyamara mu ntara 2 zimaze gukorwamo amajonjora, amasura y’abakobwa bagaragaye kugeza ubu ntibarenga 10 kandi hasigaye intara ebyeri n’umujyi wa Kigali, ibi bigashimangira ko niba nta gikosowe, abanyarwanda bazakomeza kwerekwa igice kimwe cy’aya marushanwa.
TANGA IGITECYEREZO