RFL
Kigali

Ibintu 3 biteye inkeke bimaze kugaragara mu marushanwa ya Miss Rwanda 2016

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:13/01/2016 16:16
17


Irushanwa rya Miss Rwanda, ni rimwe mu marushanwa ataragiye avugwaho rumwe n’abanyarwanda batandukanye, bamwe bakanenga imitegurire yayo kimwe n’ibiyakorerwamo. Kuva irushanwa rya Miss Rwanda 2016 ryatangira, hari ibintu 3 biteye inkeke bimaze kugaragaramo bikwiye gufatirwa ingamba.



Muri iyi nkuru, turagaruka ku bintu biteye inkeke byatangiye kwigaragaza muri aya marushanwa yo gutoranya umukobwa uhiga abandi mu buranga, umuco n’ubuhanga. Ibi bitagenda neza muri aya marushanwa, ni ibigaragaza ko niba ntagikozwe ngo habeho kwikosora, abanyarwanda batangira kwitega umusaruro utari mwiza muri aya marushanwa. Muri iyi nkuru, ibintu bitatu nibyo twibandaho ariko tuzakomeza kugenda tubagezaho n’ibindi byerekana isura nyayo y’amarushanwa.

1. Hari abakobwa bazinduka cyane bakitabira amajonjora mu bwihisho

Mu ntara ebyeri z’u Rwanda zimaze gukorwamo amajonjora, hagaragazwa abakobwa bacye bivugwa ko ari bo baba bujuje ibisabwa. Ishimwe Kagame Dieudonne; umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda, yatangarije Inyarwanda.com ko hari abakobwa bazinduka cyane bakagera ahabera amajonjora, bakipimisha ibiro ndetse n’uburebure basanga batabyujuje bagahita bigendera kugirango batazagaragara mu bitangazamakuru kandi bazi neza ko batujuje ibisabwa.

Abagaragazwa bapimwa, ninabo bonyine bagaragazwa nyamara bakavuga ko abandi batujije ibisabwa batanapimwe ngo bigaragare

Abagaragazwa bapimwa, ninabo bonyine bagaragazwa nyamara bakavuga ko abandi batujije ibisabwa batanapimwe ngo bigaragare

Nyamara, abanyamakuru nabo bagera ahabera iki gikorwa kare cyane, kandi biba biteganyijwe ko bagomba gukurikirana iki gikorwa uko cyakabaye, hatabayemo kugira abo basuzuma ko bujuje ibisabwa mu bwiru. Ikindi kandi, ababitegura nta kimenyetso berekana cy’uko abo bakobwa baba bageze imbere y’abasuzuma ko bujuje ibisabwa, ibintu byatuma irushanwa rikomeza gutakarizwa icyizere niba ibintu bidakozwe mu mucyo ngo hagaragazwe abitabira amajonjora bose.

2. Kuba irushanwa rya Miss Rwanda rikemangwa hari abo byabujije kwitabira amarushanwa babishakaga

Muri Nzeri 2015 ubwo hatangiraga kuvugwa iby’itegurwa rya Miss Rwanda 2016, umugore witwa  Jolie Murenzi  wari ukuriye akanama nkemurampaka muri Miss Rwanda 2009, ubwo yatumirwaga mu kiganiro Real Women Show kuri TV10, yatangaje ko iki gikorwa abona kitagikenewe ndetse ko asanga abagitegura ari ibirura, bityo ko nta mubyeyi ukwiye kwemera ko umwana we ajya mu birura.

jolie

Bigitangira muri 2009 narabyemeraga, nari  mbifitemo icyizere, mbona vision (icyerekezo) yabyo, nyuma biza guhinduka ukundi. Ntabwo nzi icyabiteye, mubyukuri sinabimenya.  Nk’iyi Miss Rwanda iherutse rwose naravuze nti se iyi ni kimwe na yayindi twaba twarakoze muri 2009 cyangwa 2012? Nyuma nza guta Faith,  icyizere cyanjye kiragenda... Ntabwo wakora Miss Rwanda ukayiha abantu batari abagore ngo babe aribo bayitaho (Management), ndavuga nk’umubyeyi. Ubundi mu ba Miss b’ibindi bihugu bikurikiranwa n’abagore, ntaho biba bihuriye n’abagabo. Rero iyo hajemo companies (Kompanyi) z’abagabo nanjye ubwanjye…..uretse ko  njye ntanashaka ko umwana wanjye abijyamo, ntanibyo ashaka, Imana yaramfashije, narayibisabye, nta mubyeyi wakagombye gushyira abana be mu birura. Kuri njye Miss Rwanda nta ndangagaciro igifite... Nibayishinge abagore, hanyuma iterwe inkunga na Private sector (abikorera ku giti cyabo). Jolie Murenzi

Nyuma y’uko uyu mubyeyi atangaje ibi, hari bamwe mu babyeyi batangiye kugira amakenga kuri Miss Rwanda, kuko hari ibitekerezo bitandukanye byagiye bishyikirizwa Inyarwanda.com ku nkuru yavugaga ibyatangajwe n’uwo wigeze kuyobora akanama nkemurampaka, bigaragaza ko hari ababyeyi bazinutswe iki gikorwa kandi bakaba batakwemerera abana babo ko bakitabira.

Umwe mu bakobwa bitabiriye amarushanwa ya Miss Rwanda 2015 ndetse akaza no mu bakobwa 15 batoranyijwemo Nyampinga n’ibisonga bye ariko akanga ko dutangaza amazina ye, nawe yatangarije Inyarwanda.com ko yari yamaze kwiyandikisha muri Miss Rwanda 2016, ariko akaba atazigera abyitabira kuko yumvise abantu benshi bakomeje kunenga no gukemanga iri rushanwa n’ibirikorerwamo, ikirenze kuri ibyo nawe ubwe nyuma yo gushishoza akaba asanga hari ibikorwa nabi muri aya marushanwa byatesha agaciro umwana w’umukobwa wayitabiriye.

3. Abategura Miss Rwanda 2016 hari ukuri bahisha abanyarwanda, ntiberekane iby’irushanwa uko byakabaye

Ku rubuga rwa Internet rwa Miss Rwanda rugomba kugaragaza ibijyanye n’aya marushanwa byose, bagaragaza uko igikorwa cy’amajonjora kiba cyagenze ariko berekana gusa abakobwa bacye bavuga ko baba bujuje ibisabwa. Nk’uko ari bo bategura igikorwa bakaba ari nabo baba bafashe amafoto y’abo bemeza ko bujuje ibisabwa, ntabwo bajya bagaragaza amazina y’abatujuje ibisabwa ndetse n’ibyo batujuje, ngo berekane n’amafoto yabo kugirango n’abanyarwanda bakomeze gukurikirana iki gikorwa uko cyakabaye.

Abujuje ibisabwa n'abatsinze baragaragazwa ariko ntaho wabona imyirondoro n'amafoto y'abatarabyujuje

Abujuje ibisabwa n'abatsinze baragaragazwa ariko ntaho wabona imyirondoro n'amafoto y'abatarabyujuje

Abategura aya marushanwa bavuga ko abiyandikishije muri iki gikorwa barenga 100, nyamara mu ntara 2 zimaze gukorwamo amajonjora, amasura y’abakobwa bagaragaye kugeza ubu ntibarenga 10 kandi hasigaye intara ebyeri n’umujyi wa Kigali, ibi bigashimangira ko niba nta gikosowe, abanyarwanda bazakomeza kwerekwa igice kimwe cy’aya marushanwa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • noel8 years ago
    Ahubwo nibashaka barireke kuko ntacyo rimariye abanyarwanda.
  • nsabimana fidele Castro 8 years ago
    Ni dange!
  • kagabo8 years ago
    Njye rreo hari ikintu namaze kubona. Nitegereje uyu Miss Balbine Mutoni nsanga adakwiye kwemererwa kwiyamamariza kuba Miss w'igihugu. Ubundi umukobwa wiyamamariza kuba miss w'igihugu ntagomba kwerekana ubuzima bwe bwite ( Private life). Naho uyu Balbine kuri za réseaux sociaux zose haba hariho amafoto ye asomana n'umuhungu!! Sindwanyije ko agira uwo bakundana ariko niba asomanira ku Karubanda nta miss wamuvamo rwose. ubundi Miss aba ari chérie w'igihugu cyose!!
  • kiki8 years ago
    Erega bizageraho biceke amazi mbahaye imyaka 3 puu ubundi se?......
  • uwase8 years ago
    jyembona ayomafranga batakaza muribyo byose nibayongere mumupira wamaguru turebeko twatera imbere ibindi babireke
  • pazzo8 years ago
    erega ibibyose mubona harababifitemo inyungu barangiza ngo tubahe abana bacu birirwe babagira ibigoryi , njye ndababwira ukuriko miss rwanda ntacyo imaze kuko nubundi isubiza abana inyuma mumyigire bagatangira guhura nibigeragezo byabagabo bibirura wamugani ariko njye mbona babihaye private sector bakanabishinga abagore nabo bizewe kandi govmnt ika intervena naho ngo mumwiherero ubwose ayomafaranga bayafashishije abatishoboye nimfubyi zidafite ababyeyi zitishoboye
  • Hyacinthe HABIMANA8 years ago
    Ese ni ikibazo cy'ibitagaragazwa cyangwa hari icyo mwabimenyeho kindi kandi kitari cyiza? Ibirura? Ese ubundi aba bagabo mubizera mute? abakobwa banyu ntimuzamenye ibyabo mutinze kuko umuntu mukuru wanakoze muri aya marushanwa iyo avuze iri jambo "ibirura" hari byinshi aba avuze. Ibirura ntabyiza tuzi bikora. Muramenye bakobwa ntihazazemo ruswa y'igitsina kuko igihugu cya ntabwo cyashyigikira ayo mafuti
  • Je 8 years ago
    Ikindi twanenga niiliya netero bakoresha bareba uburebure bwabo iteyisonirwose irutwana latte. Nubushize twarabinenze noneyagarutse, ubukkoko babuze ibindi bikoresho byakinyanwuga koko? Basi bazatire ababaji cg abadozi biraruta . Ikindi kndi nuruya ubatina uburebure bonyine baranusunba nawaba yisunburukije ubonako atashoboye. Nugushaka équipe nent zabugenewe nabantu babifitiye ubushobozi
  • Claire8 years ago
    Njye ntagaciro mbiha, uzikumva umukobwa ngo ni Nyaminga, asura umuhungu akamara icyumweru bararana,bakogana,... bajye bibanda kumenya imyitwarire yabo kurusha ibyo bipimo byabo.
  • jeandedieu umuhoza8 years ago
    Ariko numb1, irarenzerwosepe, uziko wagirango no melliwajye? Umva komerezahokbs,
  • Ludivine 8 years ago
    G n rien contre la miss Barbine mais elle n pas digne de la couronne miss Rwanda 2016...je partage l'avis de madame Jolie Murenzi.mrci
  • khkk8 years ago
    Vever new! Harya buriye aba ngo ba Miss sibo baryoshya za Film Porno ra? Ubundi ibi ntabwo ari umuco w'i Rwanda.
  • olinda lucky8 years ago
    ntakuntu wambwirango runaka ni miss knd ariwe wagaciye muri cartier mubatora mushingiye kuki?
  • uwera8 years ago
    Byagiye umunsi hatangira kuzamo abana ubundi hazaga abakobwa nibura babasha kwirinda mugihe bashutswe(bakuze). gusa kuruhande rwange ikigikorwa gihombya igihugu kandi ntakuri kurimo rero gikwiye gukurwaho rimwe na rimwe dukora ibyo tubona ahandi kandi bo baradusize nge mbona yashorwa mubindi kuko turi inyuma mugihe ukuri kutabonetse.
  • Dnyse8 years ago
    ngewe rwose ndumva ibya ba miss twabivamo cg tukabiharira abagore nahubundi ntaburere burimope
  • gikundiro8 years ago
    Murakoze kuri ibi bitekerezo byanyu.Ariko tugomba kugira umuco wo kuvuga ibyubaka koko,ibirura? uwo murenzi nareke gukabya niba hari uwamuhemukiye muri bo namuvuge ariko areke kubandagaza bose.Tuzimo abantu binyangamugayo twe,nka Miss Karine tumuzi muri Kminuza no mukazi uko yitwara ni umukobwa wikigihe wikitegererezo kabisa tureke guharabika abantu.Mike Karangwa ,ni umuhungu wi inyanga mugayo jye twakoranye nawe kuri Salus ,ubu turakorana pe ,tuzi ko ari umusore utagira amanyanga ,ufite indero kandi uzi gushyira mu gaciro uzi icyo akora kandi utakoreshwa nuwo ariwe wese.Maman Eminante we ntacyo nakirirwa muvugaho kuko arazwi si umudamu uvugirwamo kandi arabimeneyereye.Mugomba kwirinda kubaca intege kandi na ECOBANK IBABA hafi nkumuterankunga mukuru.Tugire esprit yo kubona ibintu muri angle nziza.
  • 20168 years ago
    eeeeeeeeeeeeeh! Nonese Abantu babapimisha iriya metro? Metro ipima abantu ntago ari iriya mbona . Ino metro kwibeshya biri kuri 75%. Metro ipima abantu ariyo bazashaka .





Inyarwanda BACKGROUND