RFL
Kigali

Ibigwi bya Miss Rwanda-USA Gasaro Grace wizihije isabukuru y’amavuko uyu munsi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/03/2016 9:33
6


Nyampinga w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Miss Rwanda-USA 2015), Gasaro Grace Bizuru, kuri uyu wa 23 Werurwe 2016 afite ibyishimo bidasanzwe aho ari kwizihiza isabukuru y’amavuko akaba yujuje imyaka 21.



Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com Miss Gasaro Grace yavuze ko ari ubwa mbere agiye kwizihiza isabukuru y’amavuko, akaba yabitewe n’uko hari byinshi mu mishinga ye azaba ashimira Imana kuba yaramufashije kubigeraho.

Miss Gasaro Grace

N’ubwo yagize isabukuru y’amavuko uyu munsi, yadutangarije ko kuwa gatanu w’ejo bundi tariki ya 25 Werurwe aribwo yateguye ibirori “B-Day Bash”byo kwishimira umunsi w’amavuko ye, agasabana n’inshuti ze akazishimira kuba zaramubaye hafi ndetse akazigaragariza indi mishinga afite imbere. yagize ati:

BD(Birthday) yabaye uyu munsi kuwa 23 Werurwe, Party izaba kuwa gatanu tariki 25 Werurwe, Ahhh urebye agashya ntako cyane, gusa nuko bizaba aribwo bwa mbere nizihije umunsi w’amavuko yange  ngatumira n’abantu beshyi batari family members, ubundi nanjyaga mbikorera mu rugo nkatumira abantu bacye kandi simbigire ibintu birebire.Ndenda gufata uyu munsi maze nkanashimira abantu , kandi nanashima Imana kubyo naba naragezeho, mbese kwishimana n’abandi nta kindi.

Miss Gasaro Grace

Abajijwe ibintu azaba ashimira Imana, Miss Gasaro Grace yavuze ko hari imishinga yari afite umwaka ushize kugeza ubu akaba yaramaze kuyikora. Bimwe mu byo yishimira uyu munsi ni ukuba umwaka ushize yarabashije gusangira n’ababyeyi bagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi, akabahumuriza akababwira ko abana b’u Rwanda babakunda kandi babatekerezaho kandi ibyo byose bakaba babikesha Perezida Paul Kagame. Ati:

Icya mbere (nzaba nshimira Imana) ni ukuba nyiriho, icya kabiri project nari narateguye uriya mwaka wa 2015 nayigezeho. Umwaka ushize nari mfite intego 3 , iya mbere byari ugusangira Xmas(noheli) n’ababyeyi bacu bagizwe incike na genocide yakorewe abatutsi, kubahumuriza no kubabwira ko twe abana b’u Rwanda tubakunda kandi ko tubatekereza, kubabwira ko batari bonyine, kandi byose tubikesha our father the best President Paul Kagame.

Icya kabiri cyari cyo kuri project yanjye bwite, ariyo natagiye cyera,ntaranaba Miss. Aricyo cyo kwita ku bumenyi bw’Umwana w’umukobwa mu Rwanda , aho nabashije gushyira abandi bakobwa 3 mw’ishyuri, nabyo nabigezeho. Icya gatatu ni ukwita kubuzima bw’abatishyoboye, aho naguriye mituweri abantu 5 mu mutara aho nabaye cyane, cyangwa ku cyaro nakuriyemo.

Miss Grace Gasaro yabwiye Inyarwanda.com ko mu mishinga afite mu gihe kiri imbere, ashaka gufungura umuryango uzajya wita ku bana b’abakobwa, gusura imfubyi, kubakira abatishoboye bagera kuri batatu. Ati”Mu byo nteganya harimo gufungura Rwandan girls power foundation, gusura ipfubyi, no kubakira nibura abantu 3 batishoboye ikintu baba bakeneye kurusha ibindi.

Miss Gasaro Grace abajijwe niba kwambara ikamba rya Nyampinga w‘u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, haba hari inyungu yihariye yabikuyemo, yatangarije Inyarwanda.com ko byamufunguriye amarembo, bikamufungura mu mutwe ndetse akabikuramo n’inshuti nyinshi. Yagize ati:

Kuba nambaye ikamba bintera ishema,kuko ari njye mukobwa wabashije nibura kubigerageza, nkabasha kuzamura ibendera ry’Igihugu. Hanyuma inyungu mbikuramo si nyishhi gusa byafunguriye amarembo ikindi binafungura mu mutwe,bintera gutekereza byinshi, I mean byonyine abantu banyubahira ibyo.

Miss Gasaro Grace

Miss Gasaro Grace yishimiye kuzamura ibendera ry'igihugu cy'u Rwanda muri Amerika

Miss Gasoro Grace ni umunyarwandakazi wiga mu mujyi wa Silver Spring muri Leta ya Maryland muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu mwaka wa 2015 yitabiriye irushanwa ry’ubwiza rya Miss Africa USA ahakura ikamba rya Miss Rwanda USA nyuma yo kuba ariwe munyarwandakazi rukumbi waryitabiriye.

Miss Rwanda USA Gasaro Grace yishimira kwerekana umuco nyarwanda muri Amerika

Miss Rwanda USA Gasaro Grace

Nyuma y’iminsi micye yambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda muri Amerika, Miss Gasaro Grace mu mpera z’umwaka ushize mu kwezi k’Ukuboza yaje mu Rwanda,asura abapfakazi n’incike bacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye bo mu mudugudu wa Kiberinka, Akagali ka Rugarama, Umurenge wa Nyamirambo. Muri uyu mwaka wa 2016 nabwo ateganya kuzagaruka mu Rwanda.

Miss Gasaro Grace

Miss Gasaro Grace

Miss Gasaro Grace ubwo yari ku kibuga cy'indege i Kanombe aje mu Rwanda

Miss Gasaro Grace

Miss Gasaro Grace asangira n'abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi

Miss Gasaro Grace

Bimwe mu byo yabafashishije

Miss Gasaro Grace

Miss Gasaro n'abatishoboye yasuye bafashe ifoto y'urwibutso






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    B
  • Gaga8 years ago
    ajya kubafasha ati ntihagire umuhutu ugera hano... mbega irondakoko we... buriya se bo barakize ra? tuzabaryaaa?
  • Pop8 years ago
    Murya hands SE wakigoryi we
  • Muhizi8 years ago
    Genda wamu miss we uri umuturage,nkabiriya nibiki wari washize kumutwe uza mu Rwanda? Puuuu uri naKabi rwose.cyokora ugira udushinga da!nubwo aba arutwuducogocogo arko nutwo,ntubuze kimwe
  • macdiamond7 years ago
    nge mumumbarize inda yari atwite 2015 aho yagiye.
  • 7 years ago
    muburya iki ko ndufite ituregera muribyose amahoro kurimwese ubuse tuvuge ko ari mubi koko kukurusha





Inyarwanda BACKGROUND