RFL
Kigali

I Huye 'ISHEJA Agency' yateguye umugoroba wo kwerekana imideli kuri uyu wa Gatanu

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:14/05/2015 18:15
0


Abanyeshuri bo muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye bagize itsinda bise ‘ISHEJA Agency’ basanzwe berekana imideli muri iyi kaminuza bateguye ibirori bikomeye byo kumurika no kwerekana imideli mu mujyi wa Huye bizabera muri hotel Ibis kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Gicurasi 2015.



Nk’uko twabitangarijwe na Giriwanyu Randry ukuriye Isheja agency, bateguye iki gikorwa mu rwego rwo kwagura ibikorwa byabo no kumenyekanisha izina ryabo mu ruhando rw’abanyamideli mu gihugu.

Giriwanyu Randry ati “ Isheja agency ni abanyeshuri ba kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye. Umwaka utangira twatangije agency nshya ya modeling, fashion na design. Nicyo gikorwa dusanzwe dukora buri kwezi muri kaminuza. Tubonye tumaze kubona public turavuga ngo reka twagure ibikorwa tugere no hanze ya kaminuza,niyo mpamvu twateguye igikorwa cyacu kizabera muri IBIS.”

Isheja Agency

Akomeza agira ati “ Ahanini tugamije kuzamura izina ry’Isheja ntirigume muri Kaminuza gusa ahubwo ritangire ryaguke rigere mu mujyi wa Huye dukomeze twagure ibikorwa ku buryo twagera na handi hose mu Rwanda.”

Biteganyijwe ko iki gikorwa kizatangira guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba  ndetse uretse abagize Isheja agency, hakaba hari abahanzi batandukanye bazasusurutsa abazitabiri iki gikorwa biganjemo abahanzi babarizwa muri iyi kaminuza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND