RFL
Kigali

Huye: Mu gukomeza gushyigikira no guha agaciro William Shakespeare hateguwe igitaramo cy’ibisigo

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:24/11/2016 20:55
2


Umwongereza William Shakespeare ni umwe mu bagabo bamaze igihe kinini batabarutse ariko kugeza na nubu akaba akomeje guhabwa agaciro nk’ukiri mu buzima kubera ibikora by’indashyikirwa yagiye akora kugeza magingo aya bicyamamaza izina rye.



William ukomeje kwibukwa ndetse no guhabwa agaciro, yari umugabo w’Umwongereza benshi mu basizi bafata nk’uwabahaye inganzo, uretse kuba umusizi yari n’umwe mu banditsi bakomeye dore ko ari nawe wanditse igitabo cyavuyemo inkuru ya filime ya Romeo na Juliette kugeza na n'ubu gikunzwe na benshi.

 Umusizi William Shakespeare ugifatwa nku kiriho mu myaka 400 yitabye Imana

Kuri ubu no mu Rwanda bakomeje gufata uyu mugabo nk’icyitegererezo mu bisigo ari nayo mpamvu kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Ugushyingo 2016 ab’i Huye bateguriwe igitaramo cy’ibisigo n’amarushanwa y’abasizi mu rwego rwo gukomeza gukundisha abantu no guteza imbere ubusizi mu Rwanda. Aya marushanwa yateguwe ku bufatanye bwa British Council na Andrea Grieder usanzwe umenyereweho gutegura ibi bikorwa byo gutez’imbere ibisigo mu Rwanda

Biteganyijwe ko iki gikorwa kizaba kuri uyu wa gatanu  tariki ya 25 Ugushyingo 2016, guhera ku isaha ya Saa kumi n'ebyiri z’umugoroba (18h00’) bikazabera muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda ishami rya Huye. Aho n’abanyeshuri bo muri iyi kaminuza bazataramira abazaba bitabiriye iki gitaramo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    hah guteza imbere ibisigo se mu Rwanda ni ukwibyka shakeslear? habhh abakurambere bacu ntawabarushaga ibisigo nibo tugomba kwibuka ,ntimukishyire mu bukoloni,mwabonye ba rutuku bo bibuka abacu? muhave muhave ibisigo tubikura ku bacu apana abanyamahanga
  • 7 years ago
    mujye mumenya urwego turiho munashake uburyo mwigira kubabizi ntimukishyire hejuru mwishake uburyo ki mumenya Hahahahaha mugihe uwanyuma mu ishuri ataramenya ko haba uwa 1 ntazakora cyn ngo nawe abe uwa 1 uyu mugabo yarakoze kdi turamwemera shn romeo na julliete ucyekako atari akazi





Inyarwanda BACKGROUND