RFL
Kigali

Huye: Abanyeshuri bahuguwe mu kuvuga ibisigo biyemeje gukurikiza impanuro za William Shakespeare

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:27/11/2016 10:53
1


Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Ugushyingo 2016 nibwo mu nzu mberabyombi ya kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye hari hateguwe igikorwa cyo kumurika ibyo bagezeho binyuze munyigisho bahawe ndetse no guhabwa impamya bumenyi z’amahugurwa ajyanye n’Ibisigo yahawe aba banyeshuri.



Aya mahugurwa yateguwe ku bufatanye bwa British Council na Andrea Grieder usanzwe umenyereweho gutegura ibi bikorwa byo guteza imbere ibisigo mu Rwanda, yari agamije gushishikariza urubyiruko gukomeza guteza imbere umuco w’ubusizi no kuwubakundisha.

Andrea Grieder utegura iki gikorwa akanatoza abanyeshuri, aha yari afatanyije na Esperance gutanga impamya bumenyi ku banyeshyuri bahuguwe

Ibi byateguwe hifashishijwe impanuro z’umusizi w’umwongereza William Shakespeare kugeza na n'ubu ugifatwa nk’ikitegererezo mu basizi dore ko kugeza magingo aya  ibyo yagiye atangaho impanuro na n'ubu bikigaruka mu mibereho y’abantu ya buri munsi, ari naho aba banyeshuri bahereye biyemeza kuzakomeza guteza imbere umurage yabaraze nk’abasizi wo gukomeza  gusiga bigisha k’Urukundo, kwirinda ishyari, kwirinda ubuhemu n’ibindi. Ari nabyo basanga bishobora kubafasha guhindura isi nk’uko uyu musizi yari yarabitangiye.

Uwamariya Esperance ushinzwe gahunda muri British Council 

Mu kiganiro  Inyarwanda yagiranye na Uwamariya Esperance uhagarariye gahunda muri British council twamubajije impamvu bahisemo gutera inkunga iki gikorwa nawe agira ati,” Twabashije gutera inkunga umushinga wo guteza imbere ibisigo nk’uko dusanzwe tubikora cyane ko mu bikorwa bya British council isanzwe iteza imbere ibikorwa bijyanye n’uburezi, mu buryo butandukanye harimo ibizami bitandukanye, guhugura abarimu, ubuhanzi ari nabwo bubarizwamo ibi bisigo n’ibindi. Iki gikorwa cya Shakespeare ni umushinga wari umaze umwaka  tuwukora twahereye mu kwa mbere tuwukora aho twagiye dufata abanyeshuri tukabicaza hamwe tukabigisha gukora imivugo hanyuma tugafata umunsi tugahamagara abantu  benshi tukabahuza tukabereka ibyo twagezeho, kugirango tubereke ko buri muntu afite ubushozi kandi afite kugira icyo akora cyahindura isi nyuma y'ibindi akora”

Esperance yemeza ko kuvuga imivugo cyangwa ibisigo ari ubuzima bw’abantu bwa buri munsi kandi butabangamira icyo umuntu yaba akora cyose. Asanga  kuri iy’isi buri wese ari umukinnyi ukina avuga imivugo, aho umuntu ashobora kuyivuga avuga cyangwa ayerekana mu bikorwa. Ibi bigakorwa hagamijwe kugirango umuntu asohore ibyiza bimurimo abisangize abandi.

Abavuga imivugo bashobora no kubikora mu buryo bw'ibikorwa

Iki gikorwa biteganyijwe ko kizasozwa mu Ukuboza aho aba bose bahuguriwe mu ntara zitandukanye bazahurizwa i Kigali bakazaba bamurikira abantu aho iki gikorwa kigeze mu rubyiruko rw’u Rwanda, ari naho bazigishirizwa ibindi bice bigize imivugo n’ibisigo.

Iki gitaramo cy'ibisigo cyari kitabiriwe 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • David NSHIMIYIMANA7 years ago
    Ibi bintu ni byiza cyane kuko bituma umuntu atakereza byimbitse ku byo agiye kwandika, biragahoraho.





Inyarwanda BACKGROUND