Mu rwego rwo kurushaho gutoza abakiri bato ibyiza by' umuco nyarwanda no kugira ngo bazakure barushaho kuwiyumvamo, Ingoro z'Umurage Ishami rya Huye ryateguye gahunda izamara ibyumweru 2 yo kwigisha abana bari mu biruhuko umuco n’ibiwushamikiyeho.
Iyi gahunda ifite igenewe abana bafite hagati y'imyaka 10 na 17. Ifite insanganyamatsiko igira iti ‘Umuco wanjye ishema ryanjye’ yatangijwe ku wa mbere w’iki cyumweru, ikazasozwa tariki 23 Ukuboza 2016. Kuri uyu wa gatanu tariki 16 Ukuboza 2016 ni bwo abana bari gutozwa bakoze urugendo (umutambagiro) mu Mujyi wa Huye barusoreza ku nzu Ndangamurage. Ni igikorwa cyanitabiriwe na Mutoni Jane Nyampinga w’umurage n’umuco (Miss Heritage) 2016.
Nyuma yo kugera mu nzu ndangamurage, aba bana beretse abashyitsi ibyo bamaze kuhigira harimo imikino gakondo, amahamba n'ibyivugo, umuco ujyanye no gutunganya gutereka no gucunda amata , ububoshyi, ububumbyi no gukora imitako itandukanye.Ni ibintu wabonaga abana bakora babikunze , babyishimiye kandi kandi bakabikora neza cyane. Ababyeyi ndetse n’abayobozi bari bitabiriye uyu muhango bishimiye iki gikorwa.
Bereka Miss Heritage 2016 uko bigishijwe gucunda
Imikino gakondo nayo iri mubyo batozwa
Hano Miss Jane avuza ingoma, bafunguraga ibi birori
Ni gahunda abana bishimiye cyane
REBA ANDI MAFOTO Y'IKI GIKORWA
TANGA IGITECYEREZO