RFL
Kigali

UMUCO WACU: I Huye abana bari mu biruhuko bari gutozwa umuco nyarwanda n'ibyiza byawo

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:17/12/2016 7:23
0


Mu rwego rwo kurushaho gutoza abakiri bato ibyiza by' umuco nyarwanda no kugira ngo bazakure barushaho kuwiyumvamo, Ingoro z'Umurage Ishami rya Huye ryateguye gahunda izamara ibyumweru 2 yo kwigisha abana bari mu biruhuko umuco n’ibiwushamikiyeho.



Iyi gahunda ifite igenewe abana bafite hagati y'imyaka 10 na 17. Ifite insanganyamatsiko igira iti ‘Umuco wanjye ishema ryanjye’ yatangijwe ku wa mbere w’iki cyumweru,  ikazasozwa tariki 23 Ukuboza 2016. Kuri uyu wa gatanu tariki 16 Ukuboza 2016 ni bwo abana bari gutozwa bakoze urugendo (umutambagiro) mu Mujyi wa Huye barusoreza ku nzu Ndangamurage. Ni igikorwa cyanitabiriwe na Mutoni Jane Nyampinga w’umurage n’umuco (Miss Heritage) 2016.

Nyuma yo kugera mu nzu ndangamurage, aba bana beretse abashyitsi ibyo bamaze kuhigira harimo imikino gakondo, amahamba n'ibyivugo, umuco ujyanye no gutunganya gutereka no gucunda amata , ububoshyi, ububumbyi no gukora imitako itandukanye.Ni ibintu wabonaga abana bakora babikunze , babyishimiye kandi kandi bakabikora neza cyane. Ababyeyi ndetse n’abayobozi bari bitabiriye uyu muhango bishimiye iki gikorwa.

Bereka Miss Heritage uko bigishijwe gucunda

Bereka Miss Heritage 2016  uko bigishijwe gucunda

Imikino gakondo

Imikino gakondo nayo iri mubyo batozwa

Abana bari gutozwa

Abana b'i Huye

Hano Miss Jane avuza ingoma, bafunguraga ibi birori

Abana b'i Huye

Abana b'i Huye

Abana bari gutozwa

Ni gahunda abana bishimiye cyane

REBA ANDI MAFOTO Y'IKI GIKORWA

Abana b'i Huye

Abana b'i HuyeAbana b'i HuyeAbana b'i HuyeAbana b'i HuyeAbana b'i HuyeAbana b'i HuyeAbana b'i Huye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND