RFL
Kigali

Hakozwe urugendo rutangiza icyumweru cyo kuzirikana ibikorwa by'ikirenga byaranze intwari z'u Rwanda

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:23/01/2015 19:23
0


Kuri uyu wa gatanu tariki 23/01/2015 habaye urugendo rutangiza icyumweru cy’ubutwari nyarwanda no kuzirikana ibikorwa by’ikirenga byaranze intwari z’u Rwanda rwateguwe na Minisiteri y’umuco na siporo. Uru rugendo rwatangiriye mu masangano y’imihanda ya KBC ku Kimihurura mu mujyi wa Kigali rusorezwa kuri sitade Amahoro I Remera.



 Ni urugendo rwitabiriwe n’abayobozi banyuranye mu nzego nkuru za Leta , inzego z’umutekano(Ingabo na Polisi  ,Urwego rw’amagereza, abakozi ba Leta n’abikorera ku giti cyabo.

Urugendo

Urugendo

Urugendo

Morale

Morale

Morale

Banyuzaho ka morali

Makuza Lauren ushinzwe umuco muri Minispoc(Uri hagati)

Makuza Lauren(Uri hagati) ushinzwe umuco muri Minispoc

Mu butumwa yagejeje kubari bateraniye kuri Sitade nto ya Remera(Petit Stade), aho uru rugendo rwasorejwe, Minisitiri Joseph Habineza yabibukije ko Ubutwari butavukanwa. Yagize ati” Ubutwari ntabwo buvukanwa, buri wese ashobora kuba intwari, upfa gukora igikorwa gifiyiye abantu benshi akamaro. ”

Minisitiri Habineza

Minisitiri Habineza Joseph atangiza icyumweru cyo kuzirikana ubutwari nyarwanda

Minisitiri Habineza yakomeje anyuramo amwe mu mateka yaranze ubutwari bw’abanyarwanda n’ingabo z’u Rwanda muri rusange. Agaruka ku ngabo z’u Rwanda, Minisitiri Habineza, yavuze ko zitanze kuva mu gihe cya kera, kugera no muri iki gihe kuburyo umutekano ari wose kugeza ubwo u Rwanda rusigaye rujya gutanga ubufasha no mu bindi bihugu nka Sudani, Centre Afrique n’ahandi.

Minisitiri Habineza kandi yasobanuye impamvu umunsi wo kwibuka intwari z’u Rwanda washyizwe ku rwego rw’umudugu. Yasobanuye ko umunsi wo kwibuka intwari z’u Rwanda atari uwo akababaro ahubwo ari igihe cyo kwibuka ibikorwa byiza byaranze abitangiye igihugu no kubyishimira , ari nayo mpamvu ari igikorwa cyashyizwe ku rwego rw’umudugudu kugira ngo abantu babashe kubiganiraho.

Minisitiri Habineza yasoje asaba abari aho kugera ikirenge mu cy’intwari zitangiye u Rwanda, buri wese agaharanira kuba intwari n’indashyikirwa mu kazi ke ka buri munsi.

Abitabiriye iki gikorwa

Abitabiriye iki gikorwa
Icyumweru cyo kuzirikana ibikorwa by’ikirenga byaranze intwari z’u Rwanda cyatangijwe kuri uyu wa 23/01/2015 .Muri iki cyumweru hazabamo ibiganiro binyuranye bizabera ahantu hanyuranye harimo amagereza, mu mashuri n’ahandi.

Ku mugoroba w’itariki ya 31 Mutama 2015, kuri Petit Stade Amahoro, hateganijwe Igitaramo gisingiza Intwari z’Igihugu kizasusurutswa n’abahanzi nyarwanda batandukanye barimo ( Urukerereza, Army Jazz Band na Gakondo)

Iki cyumweru kizasozwa ku munsi w’intwari uzaba ku itariki ya 01/02/2015, uzarangwa no gushyira indabo ku mva z’intwari ku Gicumbi cy’Intwari i Remera, bikazakorwa n’abayobozi bakuru b’igihugu nimiryango y’intwari zitangiye u Rwanda , umunsi nyirizina ukazabera ku rwego rw’umudugudu. Insanganyamatsiko y'uyu mwaka ikaba igira iti"Ubutwari bw'abanyarwanda, Agaciro kacu"

R.Christophe

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND